Guca mu ziko ntigushye!

Nibutse abasomyi b’iyi nkuru ko kuva kuwa mbere Ukwakira 1990 kugera kuya 4 Nyakanga 1994, hari intambara y’ubutegetsi ishyamiranije ubuyobozi bw’u Rwanda bw’icyo gihe n’abakomoka ku bategekaga u Rwanda kandi barutegetse imyaka isaga 900 bakavaho muri 1959, bavanyweho n’imvururu ubwabo bateje. Ntakabura imvano. Imyaka ibaye 30, Perezida Paul Kagame ategeka u Rwanda. Agarura ya ngoma, agarura ya ngoyi. Afata ubutegetsi bwose ku ngufu mu nduru n’imiborogo, none magingo aya aribeshyera ko yunze abanyarwanda. Ni nde na nde biyunze ko Paul Kagame avuga ko nta moko abaho mu Rwanda ? Abiyunze bahujwe na nde ? Bahuriye he ? Bapfaga iki ? Ibisubizo by’ibibazo twese twibaza ni byo bitanga ishushombonera y’ubutegetsi bwa Perezida w’u Rwanda. 

Igihe cyose uyu Paul Kagame yemeza ko abantu bari mu Rwanda rwe nta bwoko bafite, ibyo yabitirira byo ntibibareba. Yemere ko hari abatutsi nka we, ko n’abatwa atabishe ngo abamare n’abahutu yahaye izina rishya. Iyo yivugiye ko hari abarokotse n’abicanyi bangomba gusaba imbabazi n’ubuvivi n’ubuvivure bwabo bukazazisaba, bwa bwiyunge burihe ? Bwagarukiye ko nta byemezo bigaragara byafashwe ! By’umwihariko, abiyunga bemeranya kandi bemera abo baribo. Imana yaremye abantu mu moko atandukanye kugira ngo bamenyane. Ubwoko ni ukuri kutagomba kudutangatanga no kudutanga imbere abantu, ni ukuri kwagombye gufasha kwegerana. Kuva aho kuri bamwe ubwoko bwabaye icyubahiro ariko bugahindurwa igisebo ku bandi, ubwiyunge buririmbwa mu Rwanda ni icyuka ! Hiyunga abantu bubahana mbere na mbere kandi babwizanya ukuri, imbere y’umuhuza bemeranijwe ho.

Abiyunze baba barahujwe na Paul Kagame ? Umuhuza w’abantu abo aribo bose yirinda gucira aba n’aba urubanza. Cyane cyane ariko, yirinda gutonesha bamwe no gupyinagaza abandi ! Ni byo koko rero, abatwa, abahutu n’abatutsi, nta muntu wigeze abatega amatwi agamije kumva ikibazo bafitanye ngo yumve uko giteye n’uko gishinze. Tureke kwitana ba mwana. Intambara y’imigogo yashyamiranije abahutu n’abatutsi, ibyere ku Rucuncu byahitanye abatutsi benshi n’abahutu barenze ukwemera. Amazina yacu umutwa, umuhutu, umututsi, ni ururimi rwacu. Ni uko Imana yaturemye, tuyibishimire. Amazina yacu kuyasiba si cyo gisubizo. Kuyarenga ni wo muti. Dufitanye ikibazo cy’inyungu zitabarika. Kugikemura bisaba abahagarariye, abarebwa nizo nyungu, kwicarana bakumvikana uburyo buziguye bazasaranganya mo izo nyungu zitavugwa. 

N’ubwo abatwa bari bacye cyane, abahutu n’abatutsi bakoze nk’aho batabaho. Intambara yo yagaruye abatutsi ku ngoma abenshi yabaciye hejuru. Abatutsi n’abahutu bapfa ubutegetsi ! Abatutsi bashaka kubwiharira bakoresheje igitugu. 

Abahutu bagashaka kubusangira n’abandi hakozwe amatora aha buri muntu ijwi rye rirabara. Ibi birasaba abahutu, abatutsi n’umutwa nyakamwe indi mikurire n’imyumvire ya politiki badafite magingo aya. Aho kwibona mu ndorerwamo y’ubwoko bakibona mu ishyaka. Abantu barenze 3 bareka gufatana mu mihogo bagafatana mu nda. Agamije guhirika no gukumira burundu abahutu ku ubutegetsi uwo Paul Kagame n’Inkotanyi ze basize ibara abo babangikanye babahindura ibicibwa imbere y’abandi bantu bose biyi isi. Kuko abantu bose bemera ibyo babwiwe ! Nta mwanya bafite wo kwibaza ibibazo ku byo babwiwe kabone n’iyo babwirwa amatakaragasi. 

Ubwiyunge bw’abahutu n’abatutsi ni icyuka! Ntibwigeze bubaho, nta muntu wigeze yicarana na bo ngo yumve ikibazo cyabo ngo agerageze gufatanya na bo kugishakira umuti. Ikibazo kiriho ni uburyo ki Paul Kagame n’Inkotanyi ze bafashe ubutegetsi ? Perezida Kagame yakoze amategeko abuza abantu bose kuvuga iki kibazo. N’ibihugu bimwe na bimwe bifite impuguke nyinshi byamushyigikiye muri ubwo busuma birema amategeko akakaye ahana umuntu wese uzagira icyo anenga ku nzira n’impamvu zagize Paul Kagame Perezida. Ibyo arega abandi nawe biramureba kuko yari ahari, yabigizemo uruhare. Magingo aya, abahutu bari mu gihugu, abatutsi batavuga rumwe na Paul Kagame na wa mutwa wahinduwe nyakamwe, babaye bose ingaruzwamuheto. Bashyizwe ku ngoyi nk’iya ya ngoma yamaze imyaka 1000. Guca mu ziko ntigushye !

Ribara uwariraye ! Iyi myaka akangari ni yo yateye agasuzuguro ka bene aka kageni.

Fideline UWASE