Ese kuba Perezida w’umuryango w’Afrika yunze ubumwe Paul Kagame bizamworohera?

Kuri benshi bakora isesengura kandi bamenyereye imikorere y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe  bakaba banamenyereye gukurikirana imikorere y’imiryango ihuza ibihugu barahanya ko Perezida Kagame bishobobora kumugora kuyobora umuryango w’Afrika yunze ubumwe kubera imikorere y’uwo muryango isaba ibiganiro byinshi no kujya inama ku bintu byose ndetse no ku byemezo bifatwa.

Ibi bikaba bihabanye n’imikorere ya Perezida Kagame umenyereye gutegura ibintu mu karwi gato bakorana maze ibyo bintu bigahabwa abandi ngo babishyire mu bikorwa badahawe umwanya wo kubyigaho ndetse rimwe na rimwe badafite uburenganzira bwo kubijora. Ngo Perezida Kagame arimo gukoresha uko ashoboye ngo asige yubatse izina mu muryango w’Afrika yunze ubumwe.

Hari abashinja Perezida Kagame kuba we n’agakipe ke barakoze bitaruye abandi bikaba bikekwa ko ibihugu by’Afrika bishobora kwisanga byatuweho ibintu bihubukiwe bitatekerejweho bihagije cyangwa ngo biganirweho hagati y’ibihugu.

Uwo murongo ukaba ufitwe n’ibihugu byo muri Afrika y’amajyepfo byibumbiye mu muryango SADC bibona gahunda za Perezida Kagame zigamije kwibonekeza no kwiha umwanya adakwiye muri Afrika mu gihe afite agahugu gato kadafite n’ingufu z’ubukungu.

Hari umudiplomate umwe w’umunyafrika wagereranyije Perezida Kagame nk’umukuru w’umudugudu wibwira ko ibyo yakoze mu mudugudu we ashobora kubikora mu mujyi munini, ati: hano ibintu siko bigenda!