Ese Kagame yaba yagiye gusaba imbabazi Museveni?

Perezida Kagame yakoreye uruzinduko mu gihugu cya Uganda, ibi bije nyuma y’amakuru yatangajwe ko Perezida Museveni wa Uganda yasubitse urugendo rwe mu Rwanda kubera ko abashinzwe kumurinda batashoboye kumvikana n’abashinzwe umutekano mu Rwanda ku buryo umutekano wa Perezida Museveni uzarindwa.

Uru rugendo rwa Perezida Museveni mu Rwanda rwari mu rwego rwo kwitabira inama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe hakaba harasinywe amasezerano ajyana n’isoko rusange hagati y’ibihugu by’Afrika. N’Ubwo ibihugu bigera kuri 44 bivugwa ko byasinye aya masezerano ariko ibihugu bikomeye muri Afrika nka Maroc, Misiri, Afrika y’Epfo na Nigeria ntabwo byashyize umukono kuri aya masezerano.

Urugendo rwa Perezida Kagame muri Uganda rw’ikitaraganya benshi mu bakora isesengura bemeza ko ari nk’uburyo bwo gusaba imbabazi nyuma y’aho bivuzwe ko abashinzwe umutekano ba Perezida Museveni basuzuguriwe mu Rwanda bakananirwa kumvikana n’ab’u Rwanda bigatuma Perezida Museveni asubika urugendo rwe.

Uyu munsi ubwo Perezida Museveni yakiraga Perezida Kagame byagaragaye ko Perezida Museveni yirinze gukora mu ntoki za Perezida Kagame. N’ubwo bigaragara ko Perezida Museveni yari yamabaye igipfuko ku kaboko k’iburyo ababonye amashusho y’ibyabaye ku mbuga nkoranyambaga babivuzeho byinshi.

Hari abemeza ko Perezida Museveni atari yizeye umutekano we bityo akigira nk’aho yavunitse ngo ataramutsa Perezida Kagame ngo kuko hari ubwoko bw’uburozi umuntu ashobora kwisiga bukica umuntu ashuhuje. Uretse n’ubu burozi ngo hari ubundi burozi bw’ubutongerano bushobora guca mu gusuhuzanya.

Bamwe bemeje ko iyo haza kuba nta kibazo kirimo Perezida Museveni yari guhobera Perezida Kagame cyangwa akamuha ikiganza cy’ibumoso dore ko byagaragaraga ko adashobora gukoresha ikiganza cy’iburyo.

Igiteye kwibaza ni uko ku munsi w’ejo Perezida Museveni yagaragara nta kibazo cy’akaboko afite ubwo yasuraga Kakumiro District