Ni iki kihishe inyuma y’iyuburwa ry’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa?

Yanditswe na Marc Matabaro

Iliburiro

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, inkuru yabaye kimomo ko Louise Mushikiwabo wari usanzwe ari Ministre w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, amaze kugenwa n’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF) kuba umunyamabanga mukuru w’uwo muryango mu myaka 4 iri imbere. Uyu mwanya ukaba wari ufitwe na Michaëlle Jean ukomoka mu gihugu cya Canada wifuzaga kwiyongeza indi manda ya kabiri, ariko ntabwo byamushobokeye ndetse yagerageje no kwihagararaho n’ubwo igihugu cye cya Canada cyari cyamutereranye aho byabaye ngombwa ko agaragaza ko atishimiye ubwo butiriganya hagati y’ibihugu buhishe inyungu z’ubukungu, politiki, n’ibindi ku buryo amahame ya Demokrasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu byirengagizwa.

Nabibutsa ko Perezida Emmanuel Macron w’ubufaransa yari yashyigikiye ko Louise Mushikiwabo yahatanira kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa muri Gicurasi 2018 ubwo Perezida Kagame yari mu rugendo i Paris mu Bufaransa.

Nabibutsa kandi ko Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yaherukaga mu Rwanda mu ruzinduko hatasobanuwe byinshi mu byamugenzaga muri Mutarama 2018. Uretse ko hatangajwe gusa ko yari kumwe n’abashoramari b’abafaransa.

Ku wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, mu gihe habyinwaga intsinzi y’uko Louise Mushikiwabo agiye kuba umunyamabanga mukuru wa Francophonie, haje indi nkuru y’inyandiko yo ku wa 10 Ukwakira 2018 yashyizweho umukono n’umushinjacyaha Nicolas Renucci, ivuga ko Ubushinjacyaha bw’ubufaransa busanga ibikubiye mu kirego bidahagije ku ikurikiranwa ry’abayobozi icyenda b’u Rwanda bashinjwa uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Yuvenali Habyalimana. (le réquisitoire du parquet aux fins de non-lieu dans l’instruction judiciaire sur l’attentat contre l’avion de Juvénal Habyarimana)

Inyungu za politiki n’ubukungu mu karere

Uko byagaragaye ni Perezida Emmanuel Macron watangaje bwa mbere ko bashyigikiye itorwa rya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) impande zombi ari U Bufaransa ari u Rwanda (Kagame) zifite inyungu nyinshi mu nzego zitandukanye.

Inyungu z’u Bufaransa 

U Bufaransa bufite inyungu nyinshi mu karere ku buryo kwemera igisa nko guseba imbere y’u Rwanda bipfukiranwa n’izo nyungu.

-Duhereye ku nyungu za politiki mu karere, nabibutsa ko u Bufaransa busa nk’ubwirukanywe mu karere nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi mu Rwanda ndetse no muri Congo, umwanya u Bufaransa bwari bufite icyo gihe wafashwe n’ibihugu bivuga icyongereza nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza na Canada. Icyari kigenderewe si ubukungu kuko ntabwo u Rwanda rufite bwinshi ahubwo ni aho u Rwanda ruherereye biruha ubushobozi bwo kuba rwabangamira umutekano n’inyungu z’uwo ari we wese mu bihugu uko ari 5 birukikije (Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, RD Congo). Umubano mwiza n’u Rwanda ku Bufaransa ni ugusubirana umwanya rwahoranye mu karere kandi bitabusabye kujya mu ntambara no gutakaza byinshi.

-Mu gihe Sosiyete ya Total yo mu Bufaransa irimo gufatanya n’ibihugu bya Uganda na Tanzania kubaka uruhombo runini (pipeline) rufite ibirometero hafi 1500 (1443Km) ruzakura Peteroli ya Uganda ahitwa Buseruka hafi y’ikiyaga Albert mu burengerazuba bwa Uganda rukayijyana ku cyambu cya Tanga kiri ku Nyanja y’abahinde rukikiye ikiyaga cya Victoria (ruzaca mu birometero bike by’umupaka w’u Rwanda) hakenewe umutekano usesuye ku mushinga nk’uyu washowemo Miliyalidi 3,55 z’madolari y’Amerika (US$3.55 billion). Niba u Rwanda (Kagame) rufite ubushobozi bwo kwica cyangwa gushimuta abantu ku butaka bwa Uganda, kuki byarunanira kwangiza uruhombo rutwara Peteroli rufite uburebure bw’ibirometeri hafi 1500? N’ubwo hashyirwaho umutekano ungana gute, ntabwo haboneka umusirikare uhagarara kuri buri metero 100 z’aho urwo ruhombo ruzaca. Ni ukuvuga ko U Bufaransa bugomba gukora uko bushoboye kugira ngo umubano w’u Rwanda na Uganda ugende neza ndetse bunagushe Kagame neza. Igihugu cya Uganda nacyo kimeze nk’umuntu utuye mu nzu y’ibirahure ntabwo rwakwishora mu ihangana cyatakarizamo byinshi n’umuntu w’umwiyahuzi udafite byinshi byo gutakaza nka Perezida Kagame.

-U Bufaransa buzi neza ko abategeka Congo aha ndavuga Perezida Kabila bafitweho ijambo rikomeye n’u Rwanda, ku buryo n’ubwo Perezida Kabila asa nk’ujijisha abanyekongo ari mu kwaha kwa Perezida Kagame n’amashuti ye nka ba Louis Michel… Nabibutsa ko mbere y’uko Perezida Kabila atangaza ko agiye gushyiraho uzamusimbura yabanje kohereza Ministre w’ububanyi n’amahanga ndetse n’abashinzwe iperereza i Kigali ndetse na Louise Mushikiwabo na Donald Kaberuka bajya i Kinshasa kumuhumuriza. U Bufaransa buzi neza ko kugira ngo bugire icyo bukora muri Congo bwizeye ko bizarama bugomba kuba bwizeye aho Kagame ahagaze ku buryo atakwangiza ibyo baba bamaze kugeraho. Ntawakwirengagiza kandi ko Kagame afite umupira wo guhinduranya bibaye ngombwa (Pneu de réserve/reserve tire) witwa Moïse Katumbi, bigaragare ko amukoresha mu gukanga Kabila no kwiyegereza kurushaho abayahudi dore ko Moïse Katumbi iri we ndetse umuntu akaba adakabije kuraguza umutwe yavuga ko Moïse Katumbi ashobora gusaba ubwigenge bw’intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’agaciro mu gihe haba akaduruvayo gakomeye muri Congo.

-U Bufaransa ndetse na bamwe mu bayobozi babwo barambiwe induru ihoraho ishinja icyo gihugu mu kugira uruhare muri Genocide yo mu Rwanda. N’ubwo ibyo birego bitahabwa agaciro mu rwego mpuzamahanga ariko bisa nk’ibibuza amahwemo bamwe mu banyapolitiki b’abafaransa ndetse n’abahoze ari abasirikare ku buryo bishobora gutuma badatembera bisanzuye mu karere. Uyu mubano n’u Rwanda ntawashidikanya kuvuga ko uzatuma iyo nduru igabanuka ndetse ikavaho burundu.

-Ururimi rw’igifaransa rushobora kongera kugira agaciro mu Rwanda dore ko n’abayobozi bamwe b’u Rwanda kubera kwishimira itorwa rya Louise Mushikiwabo batangiye kujya bakoresha igifaransa ku mbuga nkoranyambaga mu gihe mu minsi mike ishize hakoreshwaga icyongereza gusa ndetse no mu buzima bisanzwe bw’igihugu bikaba byasaga nk’ibisuzuguritse kuvuga igifaransa dore ko no mu kazi, mu bucuruzi, mu mashuri n’ahandi igifaransa cyari gisigaye gikoreshwa gake cyane.

Inyungu z’u Rwanda (Kagame)

-Perezida Kagame nk’umuntu ukunda ibyubahiro no kugaragara (table d’honneur nk’uko yabyivugiye) kuba Ministre Mushikiwabo afashe uriya mwanya muri Francophonie ni igitego cyongerera ingufu Perezida Kagame mu ruhando rw’ibihugu by’Afrika, ndetse bikaba n’igikangisho ku banyarwanda batavuga rumwe ndetse n’ibigwi byo kuririmbwa ku bamushyigikiye.

-Louise Mushikiwabo, mu mwanya w’umunyamabanga mukuru wa Francophonie ntawashidikanya ko azakomeza kuba umuvugizi wa Perezida Kagame mu mahanga ndetse no gukoresha uwo mwanya ku nyungu za Kagame. Aho Mushikiwabo azajya i Paris nta gushidikanya ko azitwaza ikipe nini izamufasha irimo abantu bashyigikiye ubutegetsi bwa FPR bidasubirwaho bazaba bafite inshingano zitandukanye ariko bose baganisha ku nyungu za Kagame. Bamwe muri abo bantu bazajyana na Mushikiwabo muri Francophonie ariko ntibizabatangaze na Ambasade y’u Rwanda i Paris niyongererwa abakozi (Abadiplomates) bo gufasha Mushikiwabo no kongera ibikorwa mu Bufaransa birimo gucengera mu banyapolitiki b’abafaransa ndetse n’abakomoka mu bihugu bivuga igifaransa cyane cyane ibya Afrika.

-Dossier y’indege ya Perezida Habyalimana ishobora kuzahambwa burundu kuko iri mu bintu bimwe bibuza Perezida Kagame na bamwe mu bo bahoranye muri FPR amahwemo. Dore ko byigaragaje ko ibimaze kugaragara muri iyi minsi byerekana ko ari ho bishyira bigana. N’ubwo dossier itarangiye kuko icyemezo cya nyuma kigomba gufatwa n’ubucamanza kandi n’uruhande rw’ababuranira imiryango y’abaguye mu ndege rukaba rwaramaganye iki cyemezo cy’ubushinjacyaha tutibagiwe n’ibimenyetso bishya bikomeje kuza, ariko Perezida Kagame azaba abonye agahenge. Ndetse iki gitutu nikivaho bishobora gutuma n’andi madosiye ajyanye n’ubwicanyi buregwa abahoze ari abasirikare ba FPR mu Rwanda ndetse no muri Congo nayo abikwa kure!

-Gukurikirana abanyarwanda batuye mu Bufaransa bashinjwa Genocide aho byagaragaye ko ubutabera atari bwo buba bushyizwe imbere ahubwo haba hagamijwe kumvisha no kwikiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa abo bakeka kutavuga rumwe nabo

-Mu gihe Leta zunze Ubumwe z’Amerika kubera Politiki ya Perezida Donald Trump ndetse n’u Bwongereza kubera guhugira  mu kuva mu muryango w’ibihugu by’u Burayi (Brexit), ibyo bihugu bisa nk’ibitagifitiye U Rwanda umwanya uhagije hari hakenewe ko u Rwanda rubona ikindi gihugu gishobora kurufasha mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi (Securuty Council)

Ikinyoma cyo gufungura infungwa n’urubuga rwa politiki

Mu kiganiro Perezida Emmanuel Macron yagiranye na France 24 yasobanuye ko impamvu birengagije ko u Rwanda rutubahiriza amahame ya Demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ari uko ngo u Rwanda abona ruri mu nzira nziza mu kwivugurura rugana mu nzira ya Demokarasi no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Iyo umuntu yumvise ibitangazwa mu mahanga usanga havugwamo ko Perezida Kagame yafunguye imfungwa za Politiki zisaga 2000 nyamara mu bantu barekuwe uretse Victoire Ingabire na Kizito Mihigo abandi bose bari bararangije 2/3 by’igihano bakatiwe kandi abenshi baregwaga ibyaha bisanzwe bidafite aho bihuriye na politiki nko gukuramo inda, kwenga kanyanga, gucuruza urumogi, kwiba…

Iki kintu cyo kurekura abantu barenga 2000 ndetse na nyuma yaho hakarekurwa Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi byabaye nk’ibyakozwe ngo bifashe Perezida Emmanuel Macron kwisobanura avuga impamvu yashyigikiye igihugu kigendera ku mahame ahushanye na demokarasi ndetse kitanubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Umwanzuro:

Ikigaragara ni uko ntacyo ubutegetsi bwa Perezida Kagame butazakora ngo bugumane ubwo butegetsi ndetse n’ibihugu by’amahanga byinshi byiteguye kwikoza isoni ndetse no kwirengagiza amahame mpuzamahanga kugira ngo inyungu zabyo zigerweho.