Itoroka rya Cassien Ntamuhanga rikomeje gushidikanywaho!

Cassien Ntamuhanga

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu gihe Leta y’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda Hillaire Sengabo, yizezaga ibihembo ku muntu wazatanga amakuru yatuma Cassien Ntamuhanga na bagenzi be bafatwa, hakomeje kwibazwa byinshi birimo cyane cyane gukemanga itoroka rya bariya bagororwa.

Iyo umuntu acishije amaso mu bitekerezo byatanzwe n’abasomyi ku nkuru zasohowe n’ibinyamakuru bikorera mu Rwanda byanditse kuri biriya bihembo byijejwe abantu bafatisha Cassien Ntamuhanga, usanga hafi 95% by’abatanze ibitekerezo batemera ko Cassien Ntamuhanga na bagenzi be batorotse bakoresheje imigozi yerekanwe mu itangazamakuru.

Umuvugizi w’urwego rw’amagereza Hillaire Sengabo avuga ko yemeze adashidikanya ko ngo babizi neza ko nta mucungagereza wabafashije gutoroka, ibyo bikongera gushidikanya kurushaho kuko bizwi ko aho abagororwa barara baba bakingiranye, umuntu akibaza uburyo bageze ku rukuta rwa gereza n’ukuntu bateye ikamba inyuma y’urukuta rwa gereza igashoobora gufata ku buryo bayuririraho.

Abantu twaganiriye kuri iki kibazo bamwe bakomeje kwemeza ibyaketswe kuva mbere ko Cassien Ntamuhanga yashimuswe n’inzego z’iperereza maze zigatekinika zerekana ko yatorotse ariko hari abandi bemeza ko koko Cassien Ntamuhanga ashobora kuba yaratorotse, ibi ariko Leta y’u Rwanda ikaba ibitangaza ishyizemo itekinika kugira ngo itamburwa ikiraka cyo gufunga imfungwa z’abanyamahanga yahawe na ONU. Uku kwemeza 100% ko nta mucungagereza wafashije Cassien Ntamuhanga na bagenzi gutoroka biragoye kubyemera kuko uriya muvugizi atari mu mitima y’abacungagereza Bose ahubwo wenda iyo avuga ko nta bimenyetso bafite byerekana ko hari umucungagereza wabafashije aho byo byari kuba bifite ishingiro.

Ikindi cyatangaje abantu ni uburyo hijejwe igihembo ku bafatisha Cassien Ntamuhanga, ibi bitera kwibaza ibibazo byinshi: Ese abandi bagororwa iyo batorotse hashyirwaho ibihembo ku bantu bazabafatisha? Ese n’iyo bishyizweho kuki bitavugwa mu binyamakuru? Kuko nibwo bwa mbere tubyumvise!

Uko bimeze kose byatinda byatebuka ntabwo bizatinda kumenyekana niba koko Cassien Ntamuhanga yaratorotse cyangwa harabaye ibindi.