Jeannette Kagame yabyaranye umwana na Ambassadeur Eugène Gasana!

Amakuru ari gucicikana ku mbuga muri iki gihe aravuga ko Ian Kagame umwana wa Perezida Kagame wa gatatu ashobora kuba atari uwe ahubwo umufasha we Jeannette Nyiramongi yaba yaramubyaranye n’incuti ye kuva kera bakiri abana Ambasaderi Eugène Richard Gasana uhagarariye u Rwanda i New York mu muryango w’abibumbye!

Abatangaza aya makuru bahamya ko iri banga risanzwe rizwi na benshi ndetse bo mu muryango wa Perezida Kagame, uretse ngo Perezida Kagame niwe wenyine waba utazi iri banga cyangwa akaba arizi akaryirengagiza.

Benshi bashoboye kwitegereza amafoto ya Ian Kagame bahamya ko adasa na buhoro na Perezida Kagame ahubwo asa nk’intobo na Ambasaderi Eugène Gasana!

Gasana n'abana ba Kagame muri Amerika
Gasana n’abana ba Kagame muri Amerika

Hari amakuru avuga ko Eugène Gasana na Jeannette Kagame bagiranye ubucuti bukomeye bakiri bato i Burundi aho bose babyirukiye ku buryo bari barumvikanye ko bazabana nibaba bakuru ariko ibibazo by’ubuzima byatuye ibi bidashoboka.

Nabibutsa ko Ambasaderi Gasana ari inkundwakaza mu butegetsi bwa Perezida Kagame akaba yarabaye mu myanya myiza cyane cyane mu mahanga aho yabaye muri za Ambasade muri iyi myaka 22 yose FPR imeze ku butegetsi.

Ian Kagame ari mu ngando
Ian Kagame ari mu ngando

Si ibyo gusa kuko Ambasaderi Gasana afitiwe icyizere kinshi n’umuryango wa Perezida Kagame kuko niwe wita ku bana ba Perezida Kagame baba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse niwe unashinzwe gufasha umuryango wa Kagame kugura ibintu biboneka muri Amerika bitaboneka mu Rwanda. Abakabya bavuga ko Ambasaderi Gasana ari we ugurira Jeannette Kagame utuntu tumwe na tumwe tugezweho tw’ibanga kugeza ngo no ku myenda y’imbere!

Uretse ibyo binavugwa ko ambasaderi Gasana afite uruhare runini mu bijyanye n’imitungo ya Perezida Kagame iri mu mahanga mu buryo bwo kuyicunga ndetse no gushora imari, mu minsi yashize kandi hari amakuru avuga ko Ambasaderi Gasana yagiye agira uruhare mu bikorwa byo kugura intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare bigezweho bigenewe ingabo z’u Rwanda.

Frank Steven Ruta

Indi nkuru wasoma bijyanye