Bamporiki arigamba gutunga miliyari. Yaba yarayikuye he?

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Inkuru yabaye kimomo mu Rwanda , ni iy’umuhanzi Bamporiki Edouard wagizwe umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko mu Rwanda, watunguranye bidasanzwe avuga ko yashoye amafaranga Magana atatu y’amanyarwanda (300 Frw), ariko magingo aya akaba atunze asaga miliyari (1.000.000.000 Frw).

Bamporiki azwiho kubara inkuru kenshi zirimo ibihimbano, akaba asa n’uwabaye igicibwa mu muryango we, kubera guhora abatangaho ingero mpimbano z’amazina biswe apfuye, imyitwarire idahwitse, akanabashinja ivanguramoko.

Bamporiki wivugira ko akigera muri Kigali avuye iwabo i Cyangugu, akazi ka mbere yakoze ngo kari ako gucukura imisarane, atanga ubuhamya ko yatangiye gutumbagira mu mwaka wa 2008, bisobanuye ko kuva icyo gihe yaba yarizigamiraga miliyoni 77 zidakorwaho buri mwaka.

Tariki 21 Ukuboza 2019, Bamporiki mu ijwi ribabaye yumvikanye atakambira Paul Kagame amuregera abahora bamutega imitego akabura umwanya wo gukora akazi, kuko umwanya munini awumara akura iyo mitego mu nzira. Icyo gihe yagize ati: “Maze imyaka itandatu mpawe akazi n’Umuryango guhera mu Nteko Ishinga Amategeko, mu itorero ry’igihugu, ubu mukaba mwarangiriye icyizere mukangira Umunyamabanga wa Leta. Hari ibintu nabonye ko byasigara mu 2019, ntabwo abanyamuryango dukundana.”

Yakomeje abishimangira n’ingero muri aya magambo: “Abanyamuryango bari hano buri wese afashe indangururamajwi, akavuga mugenzi we wamuteze imitego abishaka, wamubeshyeye abishaka ha handi umuntu ahimba inkuru ikagera ku Munyamabanga Mukuru [SG] w’Umuryango akaguhamagara akakubaza ikintu utigeze urota, utigeze utekereza, utanarota n’iwanyu batarota.”

Nubwo Bamporiki yashyizwe ku ibere igihe kirekire cyane, abant batari bake u Rwanda ntibiyumvisha iby’iyi miliyari, bati “Kereka niba asanzwe ari umushumba uhembwa akayabo ku mitungo itazwi ba Nyirayo, tukaba tutazi abo ashumbira”

Kuba ubu buhamya bwa Bamporiki bwateye benshi ururondogoro, byatewe no kuba bakoraga imibare, bagasanga ayo mafaranga ari menshi cyane, adashobora kwinjizwa n’umutegetsi udakora ubucuruzi, abandi bakavuga ko afite akabari kanakunze kenshi gufatirwa ibihano ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko buri gihe bikarangira batishyuye amande y’ibyo bihano, kubera ko Bamporiki yabaga yabyitambitsemo, bikaburizwamo.

Abandi bibukije Bamporiki ko mu minsi ishize yashinjwaga kwambura abamukoreye, cyakora we ibyo yarabihakanye.

Ahandi Bamporiki azwiho kuba yakura amafaranga, ariko Atari menshi ni ukuba ari umwe mu bakina ikinamico URUNANA, aho akina yitwa Kideyo, kandi akavuga ko mu buzima bwe atazigera ahagarika gukina ikinamico.

Ahazwi yakuye amafaranga menshi, ni mu gihe yari Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu asimbuye Rucagu, kuko yavuzweho gufatanya na bamwe mu bateguraga ingando n’itorero kuba barakoraga fagitire z’umurengera ku byakoreshejwe, bigatuma Leta yishyura amafaranga menshi cyane, igice kinini bakagishyira mu mifuka yabo.

Bamporiki azwiho kandi gutumwa agatumika, bikavugwa ko nabyo abihemberwa, aho yatumwe hakamenyekana cyane ni ku muhanzi Kizito Mihigo no kuri Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Ikibazo benshi bibaza, ni ukumenya igihe Bamporiki yaba akorera akazi ka Leta, niba umwanya we wose ushirira muri business, kandi aya mafaranga akaba atava mu mushahara we.

Abantu barongera bakibaza ngo niba umuntu nka Bamporiki atunga miliyari akesha kuba ari umuyobozi, abamurusha igihagararo n’igitinyiro muri FPR bo bafite angana iki?

Nubwo ntacyo umuntu yashingiraho ahakana ko Bamporiki atunze miiyoni y’amadolari (Miliyari ya’Amanyarwanda), biranagoye cyane kwiyumvisha aho umuntu nka we utazwi mu mabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bihanitse ayakura.

Reba aho Bamporiki asobanura uko 300 Frw yamubyariye Miliyari