AMAREMBERA Y’INGOMA YA KAGAME

Abakurikira amateka kuva kuri Empire grec yaje gusimburwa na empire romain ukageza kuri uyu munsi muri civilisation capitaliste, hari loi de la nature agenga ukuzamuka kwa système. Iryo tegeko nuko système yose yaba ntoya cyangwa nini hari aho itarenga igatangira kumanuka cyangwa guta agaciro nabyo bikabanzirizwa no kugwa.

Ubuhanuzi bwa Magayane n’ Imikorere ya Paul Kagame

Nziko benshi mu basomyi cyane cyane mu bakurikira ibijyanye na politiki bagiye bumva ubuhanuzi bwa Magayane. Aho yagiye agaragaza mu ndagu ze uko ibintu bizagenda bimera nuko bizarangira.
Yahanuye byinshi kandi kuri benshi mu bayobozi, yahereye kuri Habyarimana kandi uko indagu yazitanze niko byagenze. No kuri Kagame rero hari ibyo tugenda tubona Magayane yahanuye.

Turebye imikorere ya Paul Kagame bamwe bagereranya na Rwabujindiri mu buhanuzi bwa Magayane, biragaragara ko ariwe utahiwe. Magayane yavuze ko ingoma ya Rwabujindiri izageraho hakabaho isubiranamo ry’abicaye ku ntebe. Kagame asigaye ahinduranya ingabo uko abishatse. Ibi byose abikora kubera umutekano mucye kandi aterwa nabo yita abambari be. Urugero rwa vuba ni isimburanwa kumwanya w’ abashinzwe kurinda Kagame ubwe, aho Jenerali Alex Kagame yasimbuye Jenerali Jack Musemakweli, none mugihe cy’ ukwezi kumwe n’ Iminsi arahiye, akaba ubu avugwa ku ‘Gatebe’. Col Gishayija nawe akaba avugwaho kuba yarambuwe inshingano zo kurinda President Kagame kubera kumwikanga nubwo Gishayija ntahandi yakoreye imirimo ye yose ya Gisirikare uretse kurinda President Bizimungu na Kagame. Ibi kandi byakurikiye byinshi mwagiye musoma mubinyamakuru ndetse n’ aha kuri ‘The Rwandan’ uko uwahoze arinda Kagame kuva za Mulindi wa Byumba kugeza ubwo ahawe inshingano zo kuyobora abamurinda, Col Tom Byabagamba, yafunzwe ndetse agakatirwa nyuma y’ urubanza abantu benshi bise urubanza rw’amazimwe. Jeneral Rutatina yashizwe kumwanya wo kuyobora iperereza rya gisirikare, nyuma y’ amezi abiri, akurwaho igitaraganya ndetse ubu akaba ari mu munyururu.

Mu kwezi kwa kabiri k’ Umwaka wa 2015, Kagame yivuganye umugabo Assinapol RWIGARA, uyu akaba yari yarafashije FPR gufata igihugu, Patrick KAREGEYA nawe bafatanyije gufata igihugu nawe yaramwirengeje. Gen KAYUMBA Nyamwasa nubwo yamuhunze ntibyabujije Kagame kubura amahoro, agerageza kumuhiga muri Afrika y’ epfo ndetse akajya amwikangamo baringa mu Rwanda aho bivugwa ko Kagame ahora akora impinduka zishingiye ku bwoba afite aho gushingira kubushobozi. Abafashije Kagame gufata igihugu yashatse kubica barahunga, ntitwirengagije n’ababuriwe irengero.

Magayane yakomeje ahanura ko hazabaho inzara, agahiri n’agahinda no kwiyahura. Mu Rwanda abaturage barashonje bigaragarira amaso. Igisekeje nuko niyo hagize umushyitsi usura u Rwanda bamugarukiriza muri Kigali (capital). Uburyo hubatse n’abahatuye ubibonye ntaho wahera uvuga ko igihugu gifite inzara, nyamara haba hirengagijwe inzara n’indwara byugarije abaturage hirya no hino mu gihugu. Ibinyamakuru byo mu Rwanda bivuga ko abaganga batagihembwa, ndetse n’ibitaro byinshi bikaba byarambuwe amafaranga yagombaga kuva muri Mituelle. Abakozi bakora contaro za Leta bamara amezi atatu badahembwa kandi ntanicyizere bafite ko bazahembwa.

Uyu muhanuzi ati ‘hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina. Hazabaho amarira yuzuye intango ku bari mu gihome. Hazabaho ibisahiranda birya akaribwa n’akataribwa’’, n’ibindi. Aha ho bigaragara cyane muri FPR kuko bigwirijeho imitungo yose y’igihugu.

Ku bijyanye n’urwikekwe nabyo niko biri kuko nta kizere abantu bakigirirana. Usanga umuntu atinya mugenzi we. Mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe ntawe uvuga icyo atekereza kuko ntuba uzi uwo ubwira icyo akora yewe n’ abakorera inzego z’ ubutasi ntibizerana. Urugero rwa hafi ni nk’ aho Capt (Ret) Rushema uzwi kuneka abacuruzi kandi akaba na mubyara wa Kagame, wari uziko yizewe cyane, yaneguriye abazimu mu daro, aho yabwiye uwitwa Alexandre Nzizera nawe basanzwe bakorana mukuneka abandi bacuruzi, uburyo Madame Jeannette Kagame ari indaya kandi ko atari ibya vuba kandi ko ariwe wazambije igihugu. Uretse no kumwita indaya, Rushema yaba yarise Nyakubahwa Jeannette ‘ Umugore w’ Ibandi’. Ifungwa rya Rushema ryatunguye benshi, ari nayo mpamvu benshgi barijyanisha n’ indagu za Magayane ko igihe kirihafi ko ingoma yikora munda.

Ibiri kubaho byose nubwo harimo n’ubwo buhanuzi bwa Magayane harimo n’ubugome no kwikunda kwa Kagame kuko niyo witegereje usanga ibyo akora nta nama ajya agirwa. Kandi ibyo akora byose aba abifitemo inyungu ye ntareba abo ashinzwe kuyobora.
Abaturage barapfa umusubizo, barababaye, abanzi babaye benshi, ntawe bagira batakira kuko ikitwa ubuyobozi bwose bwaba ubwo guhera hasi Kagame aba yashyizemo abambari be kandi nabo bagomba kugendera kubyo abategeka bitanyuze mu murongo. Nta tegeko usanga ryubahirizwa mu kurengera uhuye n’ikibazo.

Mbibutse ko Paul KAGAME yagizwe perezida mu mwaka wa 2003, ariko nabwo yari amazeho indi myaka itatu ari kuri uwo mwanya yihaye amaze gukuraho uwari perezida Pasteur BIZIMUNGU. Mbere yaho nabwo kuva 1994 Kagame yitwaga visi-perezida mu gihe cy’imyaka itandatu, kuva aho Inkotanyi zifatiye ubutegetsi ku ngufu muri Nyakanga muri uwo mwaka. Niwe mu by’ukuri wayoboraga igihugu.

Hejuru yibi arengejeho guhindura itegeko nshinga ahindura ingingo y’i 101 ngo arebe ko yakongera kwiha indi cyangwa izindi manda. Ibye byose ni gitugu. None dore ku isi yose basigaye bamwita umunyagitugu. Hari kuwa kabiri tariki ya 08 werurwe 2016 ubwo Kagame yagiriye uruzinduko muri Guinee, ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu cyitwa conakry time.com cyanditse inkuru ifite iyi nteruro ‘Le dictateur du Rwanda Paul Kagame arrive ce mardi à Conakry’. Hose niyo reference kandi n’ akataraza kari hafi. Abanyarwanda basomye iby’ ubuhanuzi bwa magayane bahuriza ko Kagame ari muminsi yavuzwe ko ari iyanyuma muri ubwo buhanuzi. Ikibazo kandi nuko Kagame atanagize amahirwe yo kubona Magayane ngo amubaze insinzi, nubwo ibyahanuwe bidahinduka ahubwo birasohora.
Umuhire Yvonne