Yanditswe na Marc Matabaro
Mu minsi ishize twumvise iby’umudepite mu nteko nshingamategeko y’u Bubiligi witwa Gilles Foret wo mu ishyaka rya MR (Mouvement Réformateur) wajyanye umushinga w’itegeko muri iyo nteko, uwo mushinga w’itegeko ukaba ngo ugamije guhana abapfobya Genocide yakorewe abatutsi. (“Réprimer la négation, la minimisation, la justification ou l’approbation du génecide commis contre les Tutsi au Rwanda en 1994 .”)
Ishyirahamwe Jambo asbl ryibumbiyemo urubyiruko rw’ababiligi bafite inkomoko mu Rwanda rikimenya umushinga w’iri tegeko ryarawushyigikiye ariko rigaragaza ibyo ribona byakorwa neza kugira ngo iryo tegeko ritazahindurwa igikoresho cya politiki ndetse n’intwaro yo gucecekesha uwo ari we wese uzashaka kwaka ubutabera ku byaha byakozwe na FPR cyangwa agashaka gukomeza gucukumbura byimbitse ngo hamenyekane ukuri nyako ku mahano yagwiririye u Rwanda dore ko hari byinshi bitarasobanuka bikiri urujijo.
Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe Jambo asbl ryateguye ikiganiro mu nteko nshingamategeko y’u Bubiligi ritumira abarebwa n’iki kibazo bose barimo umudepite Gilles Foret, abahagarariye Leta y’u Rwanda, abahagarariye imiryango y’abacitse ku icumu rya Genocide ndetse n’abandi bantu b’inzobere bashoboraga kugira umuganda batanga kugira ngo iryo tegeko niriramuka ritowe rizabe rinoze.
Ikibabaje ni uko kubera igitutu cya Leta y’u Rwanda mu nzego zitandukanye ndetse n’iterabwoba byaba mu nyandiko no mu bitangazamakuru tutibagiwe no ku mbuga nkoranyambaga benshi mu bagombaga kwitabira icyo kiganiro cyari kuba tariki ya 1 Werurwe 2018 bakuyemo akabo karenge uhereye kuri Gilles Foret, birumvikana ko n’abayobozi b’u Rwanda kubera gutinya kujya impaka zubaka bahisemo kwitabaza kwibasira, isebanya, gutukana no gutesha agaciro ishyirahamwe Jambo asbl n’abarigize bakoresheje itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n’ibindi kugeza n’aho binjiye mu buzima bwite bw’abagize Jambo asbl n’imiryango yabo ndetse umwe mu bayobozi b’u Rwanda agereranya abagize Jambo asbl n’abana b’abaNAZI!
Uko guhihibikana kwa Leta y’u Rwanda n’ibikoresho byayo nk’umuryango IBUKA tutibagiwe ingufu za Diplomasi zitagira ingano byashyizwe muri iki kibazo byatumye n’undi mudepite Olivier MAINGAIN wagombaga kwishingira iki kiganiro akuramo ake karenge.
Rero uko amategeko y’uburyo ibiganiro bitegurwa mu nteko nshingamategeko y’u Bubiligi abiteganya kugira ngo habeho ikiganiro bisaba ko hagira umushingamateka ugishigikira cyangwa ukishingira (parrainer), kuva abo banshingamateka 2 bari bavuye muri iki kiganiro ntabwo yari kigishoboye kubaho.
N’ubwo iki kiganiro kitabeye ariko abagize Jambo asbl bagize umwanya wo kuganiro n’abashishikajwe no kumenya byinshi kuri iki kibazo mu biganiro bateguye ku matariki ya 18 na 25 Gashyantare 2018 hakoreshejwe ikoranabuhanga ku rubuga rwa facebook aho buri wese yari afite uburenganzira bwo kubaza abagize ishyirahamwe Jambo asbl imbonankubone hakoreshejwe facebook na twitter, ibibazo byose bikaba byarashubijwe kugeza no kubyabazwaga n’abarwanyaga ishyirahamwe Jambo asbl babazaga bigiza nkana.
Twavuga ko uku gutinya ibiganiro kw’abayobozi b’u Rwanda n’ababashyigikiye byahaye ingufu ishyirahamwe Jambo asbl zo gukomeza ndetse bigaragarira buri wese ko Leta y’u Rwanda Hari icyo yishinja gituma itinya ibiganiro mpaka.
Mu gusoza twakwibaza tuti umudepite ukiri muto nka Gilles Foret yashutswe na nde ngo abe agiye kwiyanduza yivuruguta mu bisogororo agiye gukurubanwamo na Leta ya Kagame n’abambari bayo?