Yanditswe na Albert MUSHABIZI
“Ubuhamya butekinitse” ni ikintu gikomeye cyane, FPR-INKOTANYI iha agaciro; ku mpamvu z’uko icengezamatwara ry’iyi ngoma ryubakiye ku kinyoma n’”ibipindi”. Ibintu akenshi tubona mu bitangazamakuru, ibitabo, ibiterane, inkiko… nk’ubuhamya, ni ibintu biba byateguwe neza, bifite ababiteguye FPR yizeraho ubwo buhanga. Abo babitegura ntuzigera ubabona, muri ayo manjwe; ahubwo uzabona abantu bamwe barafashwe nk’imizindaro yo guhora mu buhamya bwenda gusa, bugahora bwizirikira ku ngingo imwe baca hirya, bagaca hino… Abo bantu bahora mu buhamya bumwe, bahuriye ku bintu bitatu bikurikira; kumenya kuvuga neza (rhétorique/rhetoric), kuganzwa no kwiyumvamo ko baciriritse (complexe d’infériorité/inferiority complex), n’ubucakura (fourberie/cunning). Iyo wujuje ibi ko ari bitatu, FPR ishobora kugukoresha nk’igikoresho cy’icengezamatwara, ryubakiye ku buhamya bukenetse; ikagenda ikugenera indonke, ikuzamura mu ntera…
Buri munyarwanda wese uciye akenge, kandi wagize aho ahurira n’Inkotanyi, iby’ubu buhamya butekenitse arabisobanukiwe; kubera ko bukoreshwa mu ngeri nyinshi z’ubuzima nka Politiki, ubutabera, imibereho y’abaturage, ubuvuzi, uburezi, ubushabitsi… Ubuhamya nka bene ubu, bwarakoreshejwe cyane mu nkiko, zaba izisanzwe mu gihugu, zaba iza gacaca, zaba iza Arusha, ndetse no mu maperereza abera mu gihugu, kugirango imanza zishingiye kuri Jenoside, zo mu bihugu bya kure zibashe gucibwa. Abantu bagatozwa igihe runaka, nka kurya abakina amakinamico cyangwa amafilmu bitoza; bamara gutora neza ibyo batekerewe, bakajya kubitangaho ubuhamya, nk’ibyabayeho mu gihe runaka naho byahe byokajya!
Abatangira ubuhamya ibyiza FPR-Inkotanyi yabagejejeho, nabo barimo intyoza, zihora zizenguruka ku ngingo imwe cyangwa ebyiri z’ubutumwa, zisubiramo akenshi. Ugasanga nka Senateri MURESHYANKWANO, ahora asubiramo uko FPR-Inkotanyi, yarokoye abantu ibakura mu mashyamba y’icyahoze ari Zayire –ngo yamuvuye indwara y’ubuhutu-; mu buryo bwo guhishira ubugome ndekamere, n’ibyaha by’intambara izo nkotanyi zakoreye Abanyarwanda zacyuraga, n’abaturage b’Abakongo bari aho, mu Burasirazuba bwa Zayire. Ugasanga nka Ministri Seraphine MUKANTABANA na Generali Paul RWARAKABIJE, bahora batanga ubuhamya bw’ukuntu Inkotanyi, zabakijije ubuzima bubi bw’ubuhunzi, bagataha mu gihugu cyabo gutengamara; ko n’izindi mpunzi zakagombye kwihutira gutahuka ngo zitengamare nkabo…
Si aba gusa bo ku rwego rwo hejuru, ahubwo usanga hari n’abo mu nzego zo hasi, batanga ubuhamya butekenitse, akenshi buba bugamije gusigiriza ubwiza bwa politiki ya FPR-Inkotanyi zicinyiza abenegihugu; mu gihe izo gahunda zagizwe indirimbo ko zigize u Rwanda paradizo, abarutuye bakaba baragashize ! Izo gahunda ni nka za “gir’inka”, “ubwisungane mu kwivuza”, “uburezi kuri bose”, “ubudehe”, “ndi umunyarwanda”, “uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori…” Aba nabo rero iyo bamaze kumenywaho, ubuhanga mu kuvuga neza, ingeso yo kutamenya kwiyakira, ubucakura no gukunda indonke; usanga barabaye ibyatwa, bagatumirwa kwiyaturiraho ibyinshi baba bibeshyera, banabeshyera FPR-Inkotanyi na KAGAME, uko uburyo bubonetse…
Ubu buhamya butangwa n’aba bose, babutozwa n’abahanga bazi uwo murimo, mu gihe kiri ngombwa, iyo hari ikigamijwe mu bukangurambaga n’icengezamatwara bya FPR-Inkotanyi! Itsinda ritegura ibi, usanga akenshi riva i Kigali mu biro bya FPR-Inkotanyi; cyangwa abagomba gutanga ubuhamya bagatumirwa i Kigali mu masubiramo, kugira ngo bazabutange neza ku munsi cyangwa se igihe kiri izina. Aba banyacyubahiro bo bari i Kigali, usanga bahawe umwanya n’ahantu runaka ho gutorezwa buri umwe, bitewe n’ikigamijwe. Gusa kubera ko ubuhamya butekenitswe bwabaye nk’umuco, kubera igihe cy’icyunamo bukorerwa hose, ndetse no mu nkiko gacaca bukaba bwarakorewe hose; no mu ntara haba hari intyoza za FPR-Inkotanyi kabuhariwe mu gutoza ubuhamya, bagatoza ababegereye bo kuzatanga ubuhamya, mu birori, amanama, ku bitangazamakuru…
Umugabo nka Ministri Edouard BAMPORIKI, amaze kwandika amateka yo kwiyaturiraho, byinshi mu buhamya butandukanye, ahora agarukwaho kenshi; ariko kubera ko uwo ariwo mumaro amariye FPR-Inkotanyi, akenshi ibye nta n’igishya kibamo, uretse ko ahora azunguruka ku ngingo ebyiri z’ingenzi, arizo kurata FPR nyirizina no kuyisingiza ko yamukuye habi. Ubusanzwe ni umugabo usanganywe impano yo kumenya kuganira, nk’umukinnyi w’amakinamico, na filimu w’umuhanga; kuburyo agutaramiye byanga bikunda yakubera urukerereza!
FPR-Inkotanyi yakubise imboni BAMPORIKI, ubwo yandikaga filimu kuri se umubyara yise “Long Coat”; ivuga ku ngingo itera ipfunwe Abahutu, ibaturiraho ko muri rusange, bikoreye umuvumo wo kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yo muri 94. Mu myumvire y’uyu mugabo wihandagaje agasabira n’Abahutu imbabazi batabimutumye; Jenoside ni icyaha cy’inkomoko ku muhutu wese, kabone n’utari bwavuke magingo aya. Uyu mugabo wahanze igitekerezo cya “Ndi Umunyarwanda”, FPR ikaba yarakigize imwe muri za politiki zayo zo kwimika amacakubiri; akunze no gutanga ubuhamya ko yigirira ipfunwe ryo kwitwa umuhutu, nk’uko tubikurikira ku muyoboro wa Youtube
Ni umugabo udatinya no kwandarika umubyeyi mama we wamubyaye, amutaramanye kugira ngo akunde akeze Inkotanyi, kandi azigushe neza; ari nako yibonekeza ko yacengewe n’ubukotanyi, nk’uko tubikurikira ku muyoboro wa Youtube
Ubuhamya bw’ibikoresho by’icengezamatwara rya gikotanyi, nka Ministre Edouard BAMPORIKI, buba buteguye neza, bugendanye na gahunda-ncengezamatwara (campagne/campaign) igamije intego runaka. Aho uzamusanga atanga ubuhamya, mu gihe cyo kwizihiza ukwibohora kw’Inkotanyi, igihe cy’amatora, igihe cya Rwanda-day, mu gukangurira Abanyarwanda baba hanze ubukotanyi, igihe cy’inkiko-gacaca, imirimo y’itorero yo guhindura Abanyagihugu bose Inkotanyi ku kibi n’icyiza, guhangana n’impirimbanyi n’abanyapolitiki bateye igishyika FPR-Inkotanyi, amasabukuru yo mu rugo rwa Prezida KAGAME, igihe cy’ibidasanzwe byabaye ku gihugu (ikipe y’igihugu yitwaye neza…) bigomba gukezwa KAGAME ko ariwe ubihanga…
Kwiyaturiraho umutungo wa Miliyari kuri Ministri BAMPORIKI bihatse iki mu bihe bya none?
Mu Rwanda ruyobowe na FPR-INKOTANYI, naho waba ikiburabwenge ku rugero rungana iki; ntiwarota utangaza ku mugaragaro, ku gitangazamakuru nka Radio y’igihugu, ingano y’umutungo wawe bwite. Impamvu zitarondoreka, zirimo izikurikira z’ingenzi : Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, gihora gishinyitse amenyo gusoresha umurengera, imisanzu mu bigega bitagira indiba nk’ibyo gutera inkunga FPR, Agaciro Development Fund bitegeka ingano y’umurengera utagomba kujya munsi wayijya mu nsi ukazibonera –Pasiteri Gerard URAYENEZA w’i Gitwe uborera muri gereza ni urugero rumwe muri nyinshi-, ba rwiyemezamirimo bahora bategekwa kugurisha imigabane ku ngufu mu mu masosiyete bishingiye yunguka neza hakinjira abanyamigabane b’igitugu babarusha ijambo –Entreprise Urwibutso Nyirarangarama ya Gerard SINA ni urugero rumwe muri nyinshi-, gutegekwa kugura imigabane mu mishinga ya baringa yo guhahira FPR mu buryo bwo guhoza ijisho ku mutungo uzamburwa umunsi zabyaye amahari na FPR -, FPR kwambura ba Rwiyemezamirimo amasosiyete akora neza ikayagira ayayo bwite –Paul MUVUNYI n’uruganda rw’ibireti ni urugero rumwe muri nyinshi-, gutegeka intwererano z’umurengera mu makwe y’ibikomerezwa cyangwa, ibindi birori biba bifite aho bihuriye n’icengezamatwara rya FPR –kujya muri Rwanda-Day ku ngufu wirihiye byose ni urugero rumwe muri nyinshi-…
Ubu buhamya Ministri BAMPORIKI yatanze kuri Radiyo y’igihugu
, ibinyamakuru biri hafi y’ubutegetsi bwa FPR nka igihe.com bikabusamira mu kirere; byari muri gahunda y’icyumweru cyo kwizihiza ukwibohora kw’Inkotanyi. Nk’uko bisanzwe mu muco w’icengezamatwara rya gikotanyi, ubwo BAMPORIKI yashyizwe ku rutonde rw’ibikorwa by’ubuhamya, ahura n’itsinda rishinzwe ubuhamya mu myiteguro y’umunsi w’Ukwibohora, bamuhitiramo ingingo azavugaho, arabyitoza kugeza bishimwe n’abatoza, hashyirwaho umunsi wo kuzabutanga n’aho azabutangira. Uwo niwo mukino w’ubuhamya, mu muco w’icengezamatwara rya gikotanyi !
Mu minsi ya none rero, buriya buhamya bukaba butabura n’indi ntumbero ;ugendeye ko ubukungu bwifashe nabi, FPR-Inkotanyi nk’umushoramali ucuruza u Rwanda, ikaba nayo itorohewe. Buriya buhamya bugamije kwibutsa abatijwe imitungo n’Inkotanyi, kwitegura gutanga imisanzu bazategekwa ingano y’umurengera idashidikanywaho; kuko iba ishingiye ku mitungo bafite, kandi izwi. Iyo misanzu ni iyo kuziba icyuho cy’imitungo ya FPR yazahajwe na Covid-19; ndetse no kuba u Rwanda rutakisarurira umutungo kamere wa RDC/DRC, nk’umwana ukama inka yahawe na se nk’umunani. Iyo umugabo nka BAMPORIKI ategetswe kwigamba umutungo wa Miliyari, ushobora gusanga koko wenda ibyo afite bikabakabamo, ariko wabara nk’amadeni ya banki, yabonye bitamugoye mu rwego rwo guteza imbere amabanki y’Inkotanyi -nka Bank of Kigali, COGEBANQUE- … ugasanga agaciro nyakuri k’umutungo we bwite gashobora kuba katanarenga miliyoni nka 200.
Imishinga BAMPORIKI agwijemo imitungo ni Amahoteli; ubu ari mu bihombo bikabije kubera covid-19; nyamara amabanki yo ataretse kubara amanyungu yayo. Twibutse ko kugira ngo ushobokane na FPR-Inkotanyi; ari uko ushora mu bikorwa izi, ikaba ihacungiye imitungo yawe, izisubiza umunsi igihe cyageze ikagucisha bugufi. FPR-Inkotanyi biga imishinga nk’iyo y’amahoteli, ngo yo guteza ubukerarugendo imbere, ikayitegeka Inkotanyi zayo ku ngufu, ikazemerera inguzanyo mu mabanki yayo, igacungira izo nkotanyi ku madeni; utemeye gushora muri iyo mishinga yigiwe, akagerekwaho gushora mu mitwe irwanya igihugu.
Abatengamajwe n’imitungo y’intizo ya FPR-INKOTANYI ntibabarika, kuki Ministri BAMPORIKI ariwe uhora mu ndirimbo yo kuba FPR yaramukuye mu bucukuzi bw’imisarani, ikamugeza ku rwego rwa Ministri w’umuherwe mu mamiliyari !?
Gutunga ugabiwe na FPR-INKOTANYI uba utijwe ; iyo igihe kigeze uratindahazwa. Ba Ministri Jacques BIHOZAGARA baguye ishyanga mu gihugu cyafatwaga nk’umwanzi, bangara kubera ubworo barunduriwemo n’Inkotanyi bahoze bayobotse, bakotanira kandi basingiza. Abahoze ari abaherwe, ubu batakibona n’amafaranga yo kujyana abana mu mashuri aciriritse; ntibagira ingano kandi ibyabo byarahombejwe nkana, na FPR-Inkotanyi, ku mpamvu zo kuba batakirebwa ryiza akenshi ku maherere !
Ukuzamuka mu ntera k’umuturage ni ibisanzwe, FPR ntiyagombye kubigira igikangisho; kubera ko ishyaka riyobora igihugu rifite mu nshingano guteza imbere Abaturage, muri za politiki ziboneye ziteza abanyagihugu imbere. Biriya FPR yirirwa iririmbisha abagabo nka ba Ministri BAMPORIKI, ni igihamya ko Abanyarwanda babasha kugira amahirwe yo gutera imbere, ubu babariwa ku mitwe y’intoki; kubera za politiki ruvumwa zigamije gukama abanyagihugu kurusha kubateza imbere.
Umuntu yakibaza igihe nka Prezida KAGAME, bivugwa ko nawe yabayeho umutindi nyakujya, mu buhunzi iyo mu nkambi zitandukanye mu gihugu cya Uganda, bikavugwa ko yaba yaracuruje amasegereti n’amagi aho za bisi zihagarika abagenzi, agakoraho akazi k’ubukomvuwayeri kuri za taxi i Nayirobi, azatangira ubuhamya bw’uko FPR-INKOTANYI yamugize umwe mu baherwe bakomeye kuri iyi si ya Rurema ? Ese nka General KABEREBE, Generali KAYUMBA NYAMWASA yivugiye kuri Radiyo Itahuka, ko yamutije imyambaro n’inzu yo kurongoreramo, none ubu FPR-INKOTANYI ikaba yaramugize icyatwa, kuburyo yaba anatunze amato rutura mu nyanja, azatanga ubuhamya ryari ? Nka Ministri Johnson BUSINGYE se, Profeseri Charles KAMBANDA yahamirije kuri Radiyo Itahuka na none ko, FPR yamutoraguye imukuye mu bucuruzi bw’amakara bwari bwaramubayeho akarande –abazi kuyica umurya bakabiriza ko ariyo mpamvu yirabura cyane nk’amakara- , akaza kwica amategeko mu Rwanda, azatanga ubuhamya ryari ko FPR-Inkotanyi yamukuye habi ? Ese ba Generali buzuye mu nkotanyi, ubu bakaba ari abamiliyoneri, barahoze ari abashumba b’inka, nazo zitari izabo cyangwa za bene wabo, bazatanga ubuhamya ryari ?
FPR nayo ni umuti w’amenyo, kurengera kugeza no gufata abaherwe nka ba Gerard SINA, bakaririmbishwa ko bagizwe ibyatwa na politiki ya mukotanyi; kandi baratangiye ubucuruzi bwabo mu myaka ya za 80, ahubwo inkotanyi zikinjira mu bucuruzi bwabo mu buryo bwo kubuzambya no kubwikubira !!
Ni ingaruka ki ibikorwa by’ubuhamya no gushora amagambo, bishobora kuzagira kuri BAMPORIKI umunsi zabyaye amahari na FPR-INKOTANYI, nk’uko bigendekera izindi nkotanyi?
Abagabo bavugishwa menshi na FPR-Inkotanyi nabo bakagororokerwa ;bakunze kurangiza nabi cyane. Ministri Protazi MITARI, ni urugero rwiza rwa vuba; yaranzwe n’akarimi gashyashyariza –yigeze no kwibasira Kizito MIHIGO muri ya nzira ye y’umusaraba-, none ubu aho yahungiye Inkotanyi ni ruvumwa, yihaye akato nk’umurwayi w’ibinyoro. Buriya kwatura umutungo kwa BAMPORIKI kuri radiyo, ni no kumuteza amashwamwinyo, na cyane ko asanzwe yisimbukira imitego ategwa n’abanyamashyari bo muri FPR-INKOTANYI, nk’uko abyivugira kuri uyu muyoboro wa Youtube
batiyumvisha ukuntu Inkotanyi zitareshya n’izindi nazo zikwiye gutengamara! Ubu igikomerezwa cyo muri FPR, kiraza kigira ubukwe, maze abone abaza kumukangurira gutanga intwererano ya miliyoni, cyangwa arengaho; ayatange nta kuzuyaza by’amarenzamunsi, nguko uko u Rwanda rubayeho! Ibigega bitagira indiba byo mu Rwanda rw’Inkotanyi, agiye kujya abitangamo amamiliyoni mirongo, ku kibi n’icyiza, ngayo amajyambere y’amakotanyi !! Ibi ni agasanzweho, ariko kandi ubu noneho bigiye guhumira ku murari; nk’uwigambye umutungo, ubu yinjiye mu igenamigambi rya benshi na byinshi mu Rwanda rw’Inkotanyi!
Ministri BAMPORIKI kandi akunze gukoreshwa mu gushora amagambo, acisha Abanyarwanda umutwe, cyane cyane abacikacumu n’abatahutse ! Impirimbanyi Yvonne IRYAMUGWIZA IDAMANGE ugaraguzwa agati mu nkiko z’ikinamico za Kigali; yamutanzeho ubuhamya ko yamutumweho, nk’uko tubyiyumvira kuri uyu muyoboro wa Youtube
Amagambo y’urukozasoni yavugiye ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo Umuhanzi Kizito MIHIGO, yarimo atotezwa aganishwa kuguhotorwa, ntazasibangana mu mitwe y’Abanyarwanda. Si Kizito gusa, Ministri BAMPORIKI yavuze na none, amagambo y’agashinyaguro ku muhanzi Innocent BAHATI, washimuswe na Leta ya Kigali. Icyo nkundira Inkotanyi ubu igihe cye cyo gusubizwa hasi kigeze; n’ibi zamutumaga kuvuga, no gushyira ku rukuta rwe rwa Twitter, zizabimurega nk’umunyarwanda wifitemo urwango yanga Abanyarwanda runaka, dore ko buri gihe bamutuma ku bwoko bumwe gusa !! Ibi byose kubivuga FPR-Inkotanyi ikigushakira ibirungo, nyakubivuga yumva yizihiwe kandi akora neza; nyamara iyo FPR ikugwirije ibirungo, yenda kugukaranga nk’abandi bose, nibwo wibuka ingata umenye !