Yanditswe na McDowell Kalisa
Ngira ngo nta Munyarwanda ukurikirana amakuru utazi inkuru igezweho ivuga ko Ministiri w’Ibikorwa-remezo James Musoni yambuye umugore witwa Immaculate Kayitesi Umusirikare wavuye ku Rugerero witwa Captain Safari.
Ubundi icyo ni icyaha iyo umuntu avogereye urugo rw’undi mugabo. Ariko reka twibaze icyatumye iriya nkuru isohoka muri iki gihe. Kuri njye mbona hari impamvu ebyiri zatumye isohoka muri iki gihe. Kandi igasohoka mu kimenyeshamakuru gikoreshwa cyane cyane n’ubutegetsi bwa Kigali.
Impamvu ya mbere, nk’uko mubizi mwese hashize icyumweru hari inkuru zirimo ukwibaza kwinshi mu gihugu cy’Ubwongereza. Imwe ivuga ukuntu Abategetsi bo mu Burusiya bahaye amarozi umugabo umwe witwa Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia, ndetse bakaba barembye bari mu bitaro bimwe mu Bwongereza. Iyo nkuru ikaba ari n’imwe mu byatumye Donald Trump yirukana uwari Umunyamabanga we ushinzwe Ububanyi n’Amahanga we Rex Tillerson kubera ko yamaganye Abategetsi b’Uburusiya n’ubwo bari bafitanye amakimbirane, ariko Rex Tillerson kwamagana Putin yahise akubitira umusumari wa nyuma ku isanduku ye.
Muri icyo cyumweru urwego rushinzwe iperereza ryo hagati mu Bwongereza ryasuye (MI5) Noble Marara wahoze mu bari bashizwe umutekano wa Perezida w’u Rwanda ubu akaba ari mu bungiro mu Bwongereza, bamubwira ko bashaka kumenya aho asohokera, ndetse bamubwira ko yitonda kubera ko Ubutegetsi bwa Kigali bushaka kumuvutsa ubuzima bwe.
Mu nteko y’ubwongereza Abadepite bamaganye bivuye inyuma ibyo bikorwa bavuga ko ibihugu birimo gukora ibintu nk’ibyo bitagomba kwihanganirwa na rimwe, kubera birimo gusagarira ubusugire bw’icyo gihugu.
Ku ubutegetsi bwa Kigali kuba baravumbuwe kandi akaba ari inkuru yageze ku banyarwanda benshi bari mu gihugu no hanze yacyo cyari igisebo kuri bo (wagira ngo hari uba wabatumye kujya gukora ubugome).
Ibyo rero byatumye bashaka gukora itekinika ryo kurangaza Abanyarwanda. Nibwo bahise bazamura dosiye ya Captain Safari, ntabwo babikoze kubera ko bakunze Captain Safari, aho Rwanyandekwe ndabihakanye, ni zimwe mu nzira zo kwerekana ko bazi kurengera abantu bahohotewe, hanyuma Dosiye ya Noble Marara bakaba bayisibye mu mitwe y’Abanyarwanda.
Sinshyigikiye na gato ubusambanyi cyane cyane mu ngo z’abantu, ariko se James Musoni niwe wenyine raa? Ahubwo abo bari inyuma yo gutera amabuye James Musoni nibibuke ibyabo tubitse ku mitima yacu.
Harya ngo Madame Kajangwe yaba yarataye umugabo we bigenze gute raa? Harya Gasana Eugène yanze gutaha mu Rwanda bitewe n’iki raa? Mwagabanyije ubwenge mukongera ubuhwinini raa?
Hari rimwe tuzabivuga. Captain Safari ndumva akarengane ke rwose, kandi ndumva ukuntu ubabaye. Ariko ndibaza impamvu warindiriye igihe kigera ku myaka ine kugira ngo ujye mu itangazamakuru. Igihe uwari umugore wawe atangiye kugusiga ibara no kurya ideni rya Bank, aho niho wajyaga kubivuga ndetse nta n’ubwo wagombaga kuvuga izina rya James Musoni, ariko ukaba uteje ubwega. Simbona impamvu yagutumye kubivuga muri iki gihe kandi waramaze kuba umwere.
Impamvu ya kabiri y’iyi nkuru n’ubwo ntayiha uburemere cyane. Ni uko bishoboka ko wa mwiryane uhoraho mu gatsiko kayobora I Kigali waba ugeze kure. Ubundi bariya bose mwumva ngo n’ibikomerezwa mu gikari bakundana kuri za Camera, ariko iyo ubazi neza batunzwe n’itiku gusa. Ubategeka yarabashoboye, bahora mu kuregana, umwe ahura na Boss icyo akora n’ukumubwira ko kanaka atamwemera, uwo wavuzwe nawe yabona umwanya agahita amomora ibigambo ashinja wa wundi, mbese bingwa yabashoboje ikitwa Divide and Rule mu cyongereza, bivuze ngo “ndabateranya hanyuma mbayobore.”
Kubera ko James Musoni ari we wari ku kigega cyabo cyitwa Crystal Venture agombe kuba afite abanzi benshi mu bategekwa bagenzi be. Ifaranga rizarikora Wallah! Kandi mwibuke ko umukobwa wa Boss nawe asigaye yarafungutse kubyerekeye money.
Ubwo rero niba James Musoni yaranze kurekura ifaranga, cyane cyane ko amakuru mfite ari uko ibigega mpuzamahanga by’Imali ku isi vuba aha byarifashe mu kurekura kubera gusopanya imibare y’ubukungu bw’I Rwahanda nako I Rwanda.
Bishingiye ko ubukungu buratwa bufitwe n’abatarenze 1 ku ijana ry’Abanyarwanda. Ibi rero bikaba ari zo mpamvu nyamukuru zo kuzamura inkuru yamaze imyaka, ndetse bingwa Captain Safari akaba ashobora no kwishyurirwa ideni rya Bank byoroshye. Reka tubitege yombi.
Nitwa Rwanyandekwe Wumiwe.