Sake yarashweho amabombe: Abashyigikiye M23 barigamba gufunga umuhanda Goma-Bukavu

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mutarama 2024, hakozwe ibitero ku ngabo za FARDC n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Karuba, hafi ya Sake. Amakuru aturuka ku mpande zitandukanye aravuga ko iyi mirwano yabereye ku muhanda uhuza Sake na Masisi no kumuhanda uhuza Sake na Minova mu karere ka Masisi. Amakuru y’ibanze aturuka mu karere ka Karuba, cyane cyane mu gace ka Bushuwe, Avenue Mandale no ku biro by’itumanaho byaho, avuga ko humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye, ndetse urusaku rw’amasasu rwumvikanye kugera no mu mujyi wa Sake, uri ku ntera ya kilometero 27 mu burengerazuba bwa Goma.

Hari andi makuru aturuka mu matsinda y’abashyigikiye M23 n’ubutegetsi bwa Kigali, avuga ko inyeshyamba za M23 zigenzura umuhanda uhuza Goma na Bukavu kuva saa mbili n’igice za mu gitondo kuri uyu wa gatandatu, by’umwihariko ahitwa Shasha, hepfo y’umusozi wa Muremure. Bavuga ko ubu, ngo uburyo bwonyine bwo kugera i Goma uva i i Bukavu ari mu kirere cyangwa se hakoreshejwe amazi.

Mbere y’ibi ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwari bwafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo z’amapikipiki n’amato hagati ya Goma na Bukavu nyuma ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umwe mu banyamakuru ushyigikiye Leta ya Kinshasa yatangaje ko umujyi wa Sake, uherereye ku ntera ya kilometero 27 mu burengerazuba bwa Goma, warashweho amabombe y’imbunda ziremereye. Kuwa Gatandatu, tariki ya 27 Mutarama, umwana yaguye mu gitero cy’igisasu cyarashwe muri ako gace gatuwe cyane. Umutangabuhamya waho yavuze ko igisasu cyatewe n’inyeshyamba za M23, cyibasiye agace ka Mahyutsa, gihitana umwana kandi gitwika inzu nyinshi.

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col NDJIKE Guillaume, yatangaje ko ingabo za leta zahanganye n’ibitero byagabwe n’ingabo z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa babo ba M23. Yemeza ko kuwa Gatandatu, tariki ya 27 Mutarama, inyeshyamba za M23 n’ingabo z’u Rwanda zahuye n’ibibazo bikomeye, nyuma yo gutsindwa barashwe amabombe mu mujyi wa SAKE bigahitana umwana umwe n’ibindi byangiritse.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23, mu itangazo rye rya buri munsi, yatangaje ibi bikurikira ku itariki ya 27 Mutarama 2024 saa saba z’amanywa:

  1. Ingabo za leta ya Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, abacancuro, imitwe yitwaje intwaro, Ingabo z’Igihugu cya Burundi, n’ingabo za SADC, zagabye ibitero ku myanya ya M23 mu gace ka Karuba, Kingi, Karenga, Negenero, Mbuhi, n’ahandi hafi aho, zica abaturage.
  2. M23 yirwanaho mu buryo bw’umwuga kandi ntizihanganira iyicwa ry’abasivili mu bice yagenzuye cyangwa igiye kugenzura.
  3. M23 irasaba umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi ikibazo cy’ubutabazi mu karere ka Mweso n’ahandi hafi aho.

Ku bijyanye n’ubutumwa bw’ingabo za SADC muri RDC, intego yabo ni ugusenya M23. Major General Monwabisi Dyakopu, umuyobozi mukuru w’ingabo za SADC muri RDC, yavuze ko bagiye kurwanya umwanzi witwa M23. Ingabo za Tanzania zageze i Goma ejo hashize, kandi zizoherezwa vuba mu gace ka Sake-Masisi. Impuguke nyinshi zivuga ko M23 n’ingabo z’u Rwanda bagerageza gufunga umuhanda Sake-Minova (Goma-Bukavu) mbere y’uko ingabo za Tanzania zoherezwa n’uko zitangira ibikorwa bya gisirikare bikomeye.