Kagame yishyurwa 5000 by’amadolari ku mwimukira wirukanwe na Israel yoherezwa mu Rwanda!

Yanditswe na Marc Matabaro

Muri iyi minsi haravugwa ko abimukira bava mu bihugu by’AFRIKA 40.000 bazirukanwa muri Israel boherezwa mu Rwanda dore zimwe mu nyungu Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe bakura muri ubwo buryo bushya bwo gucuruza abantu:

-Kagame ahabwa 5000 by’amadolari kuri buri mwimukira woherejwe mu Rwanda. NI ukuvuga ko (abimukira 40000×5000= ni 200.000.000 z’Amadorali) Nabibutsa ko kuva mu 2013 abimukira birukanwe muri Israel bakoherezwa mu Rwanda barenze 4000, ni ukuvuga ko hatanzwe 20.000.000 z’amadolari zihabwa ubutegetsi bw’u Rwanda, Ese uwabaza umugenzuzi w’imali ya Leta mu Rwanda yakwerekana ayo madolari aho yakoreshejwe mu nyungu z’abanyarwanda?

-Abo bimukira bakomoka cyane cyane muri Eritrea na Sudani bahabwa amadolari 3500 iyo bemeye kujyanwa mu Rwanda, bishatse kuvuga ko iyo bageze mu Rwanda ntibahite bahava vuba na vuba ayo madolari bayamarira mu Rwanda, cyangwa bakangara mu karere kimwe n’uko bashobora kuyakoresha mu kwinjira mu burayi baciye muri Libya cyangwa bagasubira inzira ya Israel dore ko ibihugu byabo birimo intambara, umutekano muke n’ubutegetsi b’igitugu baba bahunga.

-Mu gihe indege za Rwandair imaze iminsi ivugwaho igihombo zabona ikiraka cyo gutwara abantu 40.000 byagabanya igihombo icyo kigo cy’ubucuruzi mu by’ukuri cya Kagame gihoramo.

-Aba bimukira bashobora kwisanga bashowe mu bikorwa byo kuba abacancuro ba Leta ya Kagame mu gihe haba ahakenewe abahohotera abanyarwanda cyangwa abaturage bo mu karere nta marangamutima y’uko haba harimo abo mu miryango yabo dore ko bivugwa ko abenshi muri abo 40.000 bazaba ari abagabo.

-Ubu bufatanyacyaha bufasha Leta y’u Rwanda gukomeza kubona intwaro ziva muri Israel ndetse n’igisirikare cy’u Rwanda kigakomeza guhabwa imyitozo n’abanyaIsrael, ingufu za Diplomasi ndetse n’ubuvugizi bituruka ku bayahudi bakwiriye isi yose nabyo bizakomeza kwiyongera.

-Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ku isi bwiganjemo abayahudi buzakomeza korohera Kagame kuko iki gikorwa kizaba ari imwe mu Nziza yo gutsimbataza ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Mu gusoza ubuntu ntabwo yabura kwibaza isano iri hagati yo kwakira abimukira 40000 bavuye muri Israel no kwakira abandi bimukira bava muri Libiya 30.000 nk’uko byatangajwe na Ministre Louise Mushikiwabo. Ese kimwe nticyaba kigamije guhisha ikindi muri wa muco w’itekinika Leta ya FPR isanganwe?

1 COMMENT

  1. Uretse ibivugwa ko baliya banyabyago bazirukanwa Muli Israheli bishoboka ko bazashorwa mu gisilikare cyo kujya gusahura RDC,Kagame indi nyungu abafiteho nuko indege ze zizaba zibonye icyashara tutubagiwe buli muntu azaherekezwa na 5000$ azajya ku mufuko we,izo ngorwa nibagera mu Rwanda bazabura epfo na ruguru hakuilikireho kubaliriza inzira igana iwabo nabo bishyure indege za Kagame zibacyure iwabo,mwibuke ko Isiraheli hali amadorali izaba yahaye buli impunzi nayo aba Kagame bazayabacuza…

Comments are closed.