Yanditswe na Marc Matabaro
Muri iyi minsi ikibazo kirimo kuvugwa cyane ni umubano w’u Rwanda na Uganda utameze neza na gato ariko n’ubwo hari benshi bagerageza gusesengura imvo n’imvano y’ayo makimbirane biracyagaragara ko hari byinshi bitarasobanuka neza.
Ikibazo bigaragara ko cyari gisanzwe cyakajije umurego ubwo abapolisi bakuru ba Uganda bafashwe bo n’umumaneko w’u Rwanda witwa René Rutagungira bose baregwa gushimuta Lt Joel Mutabazi, kuri benshi byaratunguranye ukuntu Uganda yafunga abantu bakomeye kuri ruriya rwego bashinjwa ibintu byabaye mu myaka 3 ishize ariko hari benshi bahamya ko ibya Lt Mutabazi ari urwitwazo ahubwo Leta ya Uganda irimo gukubura umwanda mu nzu yayo nk’uko byatangajwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda.
Uko bigaragara n’uko Leta y’u Rwanda yari yarubatse ingufu za ba maneko mu gihugu cya Uganda ndetse inashaka ibyitso biyifasha muri polisi ya Uganda mu bikorwa boy gushimuta impunzi z’abanyarwanda ariko kandi no mu kuneka igihugu cya uganda. Iyo umuntu asesenguye asanga Leta ya Uganda yarihanganiye iryo jagata rya ba maneko mu gihugu cyayo yibwira ko irimo gufasha Leta y’abaturanyi yanafashije kujya ku butegetsi ariko uko iminsi yagiye ijya imbere Uganda yaje kwisanga u Rwanda rushaka kubaka igihugu mu kindi ndetse ahubwo n’ubutegetsi bwa Museveni ubwabo bukaba bwari bwugarijwe.
Urupfu rwa Andrew Felix Kawessi, wari umuvugizi wa Polisi rwakunze gushyirwa kuri Leta y’u Rwanda bigaragara ko hari benshi bakekamo akaboko k’umuyobozi wa Polisi ya Uganda Kale Kayihura usa nk’uwakingiye ikibaba Leta y’u Rwanda mu kubaka inzego zayo za ba maneko mu gihugu cya Uganda.
Amagambo yavuzwe mu minsi ishize ko u Rwanda rwaba rwifuza ko Kale Kayihura yasimbura Museveni ntabwo yaje ahumuriza ahubwo yakomeje gukuririza urwikekwe hagati y’ibihugu byombi.
Kuba Perezida Museveni yarafashe icyemezo cyo gucisha umweyo mu nzego ze z’igipolisi akoresheje iperereza rya gisirikare bigaragare ko yari amaze kubona ko amazi yendaga kurenga inkombe.
Ku ruhande rw’u Rwanda Hari ibikorwa bigaragaza ko rusa nk’urwafatiwe mu cyuho, uretse gucyura abamaneko barwo benshi ikitaraganya bajagataga muri Uganda cyane cyane I Kampala, ubu noneho Leta y’u Rwanda yatangiye kwirukana abanya Uganda bakoraga ubuzi bukomeye mu nzego zimwe za Leta no mu bigo byigenga ari nako ikoresha ibinyamakuru byayo mu gutabariza umumaneko wayo René Rutagungira wafashwe mpiri, iyo Leta imwitwa “umucuruzi w’umunyarwanda urimo kwicwa urubozo”!
Benshi mu basesengura ndetse banashyigikiye Leta y’u Rwanda bafite impungenge zikomeye z’uburyo Leta y’u Rwanda yashobora kwirwanaho mu gihe yaterwa n’abantu bafite imbaraga. Umwe yagize ati: “ubu koko dutsinzwe twahungirahe?” “i Burundi batumesa! Congo baturya tureba kereka twinjiyeyo turwana kandi South Africa iriyo! Tanzania kutwakira byagorana kandi inzira ni imwe ni Rusumo nta handi, hari hasigaye Uganda none reba!”
Kagame yakomeje gushotora ku buryo bugaragara Uganda kugeza ubwo anaha amafaranga abarwanya Museveni. Mu minsi ishize hari uwagiriye inama Kagame ajya gusaba imbabazi Museveni basa nk’abiyunga bya nyirarureshwa ariko ntabwo byateye kabiri ku buryo ubu iyi nkubiri yo twakwita intambara y’ubutita tudakabije, umuntu atazi amaherezo yayo. Kuba izahitana abantu nka ba Kale Kayihura n’abandi bo s’ibyo gushidikanywaho ahubwo ni ukwibaza icyo Museveni umuntu uzwi ho kubika inzika kandi w’inyaryenge ateganyiriza Kagame mu minsi iri imbere.