KAGAME ARASHAKA GUHINDURA KIZITO IMBATA  Y’IMBABAZI YAMUGIRIYE!

Yanditswe na Cassien Ntamuhanga

Nyuma y’ifungurwa rya Madamu Ingabire Victoire Umuhoza na Kizito Mihigo havuzwe byinshi biturutse ku bibazo itangazamakuru ryakunze kubaza abo bombi ko koko bafunguwe kubera imbabazi basabye. Kizito Mihigo we yemeje ko yazisabye anibutsa ko atari bwo bwa mbere kuko kuva ku ikubitiro yaranzwe no gusaba imbabazi ndetse no gutakambira perezida Kagame ngo amugirire imbabazi. Mu gihe Victoire Ingabire we asobanura ko yasabye imbabazi akurikije icyo amategeko avuga ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika,atari imbabazi z’ibyaha yakoze, kuko nta cyaha yigeze yemera ko yakoze ku buryo yabisabira imbabazi.

Ibyo byatumye Kagame agaragara ku matelevision imbere y’inteko ishingamategeko yarakaye akangakanga Ingabire ko atitonze yamusubiza muri gereza cyangwa akamwirukana mu gihugu akajya kuzerera nk’aho u Rwanda ari urugo rwe yirukanamo uwo ashaka!

Abumvise ibyo Kizito na Victoire batangaje hari bamwe bambwiye bati Kizito twari twaramufashe nk’intwari, nk’umuntu watinyutse kuvuga ku mugaragaro ukuri anashaka ubwiyunge bwuzuye abinyujije mu bihangano bye cyane cyane indirimbo “Igisobanuro cy’Urupfu”…none atangiye gukina abantu ku mubyimba yita Kagame umunyampuhwe…umuntu ufite umutima n’ibindi bisingizo bihabanye n’ukuri abantu bose bazi!

Mu kubasubiza nabasubije ko “iyo amagara yatewe hejuru buri wese asama aye!” kandi ko Kwemera bitabuza uwanga kwanga Ikindi kandi Imfura ihisha mu nda, uguhishe ko akangwa nawe umuhisha ko ubizi. Ubundi indyarya igahimwa n’indyamirizi!

Usibye ko urengurira intumva amara ibinonko, ntako Kizito atagize ngo yereke abanyarwanda ko ibyaha bamurega ntaho ahuriye nabyo.

1.Asubiza ikibazo cy’umuturage wari umubajije niba ateganya gusubira muri politiki, mu kiganiro “Murisanga ku ijwi rya Amerika” Kizito Mihigo yagiranye na VOA amaze gufungurwa yasubije muri aya magambo “…Ntabwo njyewe nigeze mba umunyapolitike, abantu bamenye ndi umuhanzi, ntabwo nigeze njya muri politiki, nta n’ishyaka mbamo burya. Numva nta mugambi mfite wo kujya muri politiki no gukora ibijyanye na politike…”

Nagira ngo mbibutse ko ubushinjacyaha bwatureze gushinga no gukorana n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ya RNC na FDLR. Iki cyaha mu rukiko Kizito yarakemeye, atari ukubera ko yagikoze ahubwo ari ukubera ibyo yanyuzemo igihe twari mu ishyamba rya Marira na Maganya aho umwana arira nyina ntiyumve. Igihamya ni iki gisubizo yatanze ku ijwi rya Amerika.

2. Muri icyo kiganiro kandi asubiza uwari umubajije inama yaha urubyiruko ngo hato rutazagwa mu ruzi rurwita ikiziba, Kizito yagize ati: “…Naganiriye n’abantu barwanya ubutegetsi, batavuga rumwe n’ubutegetsi mvuga amagambo ntazi neza aho biri bugere, ntazi uko gahunda zimeze nza kugwa mu ruzi rwita ikiziba! Aho nafatiwe sinabihakanye, sinigeze nshaka kubyihunza, narabyemeye mbisabira imbabazi, kuko harimo amakosa menshi, harimo n’amagambo mabi navuze ku butegetsi no ku mukuru w’igihugu. Ntabwo nigeze nshaka kubyihunza ntitaye ku nyito z’ibyaha uko zitwa, kuko murabizi iyo bigeze mu bucamanza hari ibijyanye n’amategeko n’uko babyita. Ariko njye nakurikije icyo umutima wanjye umbwira. Nemeye ibyaha mbisabira imbabazi nizera ko ari byo byatanga umusaruro!…”

Nshingiye kuri iki gisubizo ndagira ngo mbibutse ko twarezwe kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, Gucura umugambi w’iterabwoba no gucura umugambi w’ubwicanyi (kuri Perezida n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu) Nyamara nk’uko Kizito yabigarutseho, we icyo yakoze ni UKUGANIRA (si no kuganirira mu ruhame)! Ubundi kuganira n’utavugarumwe n’ubutegetsi si icyaha uretse ku butegetsi bwa Kagame. Ikindi ntawe utegetswe kuvuga neza ubutegetsi gusa. Kubunenga no kubuvuga nabi nta cyaha kirimo. Keretse utukanye. Ntawe wigeze uturega gutukana cyangwa kuvuga nabi ubutegetsi. Ahubwo bahimbye ibyaha batura aho, barangije bashimuta bajya gucura bufuni na buhoro, Kizito akubutse i Karuvariyo byose abyemera atitaye ku nyito yabyo, yihitiramo gutakamba aho guhangana, nk’uko abyivugira, kuko ntawe uburana n’umuhamba.

Ikindi ntawe utinya ishyamba atinya icyo yahuriyemo, ubundi ngo ryabara uwariraye, n’ubwo yicecekera Kizito yahuriyemo n’ibikomeye muri gereza. Umunsi umwe abapolisi n’abacungagereza bayobowe n’uwari commissaire w’amagereza wungirije Mary Gahonzire, ubwo bari mu gikorwa cyo gusaka ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe muri Gereza ya 1930, bagiye ahari uburyamo bwa Kizito Mihigo, bagira ingemu yari afire, bagira ibiribwa n’ibindi bikoresho bye byose,bajya kuzana ibikoma n’ibiki byose maze barabivangavanga, mu buryamo bwe bahahindura nko mu kiraro cy’ingurube! Si ibyo gusa kuko bamugabije uwari umunyururu wari ushinzwe umutekano witwaga Padiri si ukumubuza uburyo amubuza guhumeka! Iyo umuntu akuzengereje hanze no muri gereza rero ubwo ureba igikwiye!

Nk’uko mubibona rero ari Kagame na FPR ye, ari Kizito ubwe, ari n’Abanyarwanda bose bafite ubwenge bazi ko Kizito nta cyaha yakoze cyakagombye kuba cyaramujyanye mu buroko. Gusaba imbabazi, kwemera ku mugaragaro ko wazisabye cyangwa ukabyanga ntibubuza ukuri kuzwi kuba ukuri.

Reka ngire ibyo nibutsa Kizito Mihigo kuri uwo yita Umunyempuhwe n’Umuntu ufite Umutima!

Niyomugabo Nyamihirwa Gerald

1.Ntiriwe njya kure Kizito azi Niyomugabo Nyamihirwa Gerald. Nk’uko Kizito ari umuhanzi, bikaba bifitiye akamaro igihugu, Nyamihirwa nawe yari Umushakashatsi ku madini n’umuco, akaba umwalimu wa Kaminuza, akaba umwanditsi ndetse n’umunyamakuru. Sinshidikanya ko azi kandi ko yumva akamaro yari afitiye abanyarwanda. Uwo Munyampuhwe Kizito avuga, yaba yarashyize he Niyomugabo Nyamihirwa Gerald?

Umubyeyi wa Niyomugabo N.Gerald, Umukecuru Mujawamaliya Anathalie

2. Ndagira ngo menyeshe  Kizito n’abandi babimenyereho ko uwo Munyampuwe-Ugurira umutima avuga, nyuma yo kurigisa Niyomugabo atagarukiye aho! Yohereje abasirikare bazengereza umuryango we bawubuza amahwemo uratorengera urahunga. Umukecuru we witwa Mujawamaliya Anathalie n’utwuzukuru twe tubiri, bakuru be babiri, na murumuna we umwe. Ntibagarukiye aho baje kwirenza iminsi basubira kureba ko bahungutse bagira mukuru wa Niyomugabo witwa Bigirimana Germain, bagira mukuru we wo kwa se wabo witwa Hakizimana Schadrack, bagira se wabo witwa Kamanzi Samson barashimuta babamarana amezi abiri baraburiwe irengero. Mu gihe babaga I Nyanza baje kugaragara kuri station ya polisi i Remera, ubu bafungiye muri Gereza ya Muhanga i Gitarama.

Mukuru wa Niyomugabo Gerald Bwana Nsengimana Herman ubu yagannye FLN ya MRCD

Ntibagarukiye aho bagerageje no gukurikirana undi mukuru we witwa Nsengimana Herman aho yari yahungiye muri Uganda bashaka kumwica, niko kuyabangira ingata ahungira mu birindiro by’ingabo za MRCD. Ingwe ngo ntiyari izi gufata ku gakanu…yarabyigishijwe ubu arashisha imbunda nini!

3.Nagira ngo menyeshe Kizito n’abatari babizi babimenyereho, Uwo Munyampuhwe avuga Ugira umutima yagiye mu bavandimwe banjye n’abana nareraga arobamo batatu, imyaka ibaye ibiri ntawe uzi irengero ryabo. Nta kindi yabazijije kitari isano dufitanye no kuba baranambyeho bakajya bankurikirana aho banzererezaga hose mu magereza y’u Rwanda. None akeka ko abana be barusha ubwiza cyangwa ubuzare abacu?

Abavandimwe ba Cassien Ntamuhanga ibumuso ugana iburyo, Ngabonziza Moses, Mutuyimana Joel, Ngabo Fikiri Jimmy.

4.Ndagira ngo nibutse Kizito ko uwo Munyamuhwe Ufite umutima avuga yishe Rwigara Assinapol, amusenyera inzu, amunyaga uruganda rwe rw’itabi, ategeka abajya gusahura iwe mu rugo, Uwo bashakanye Adeline Mukangemanyi amujyana muri gereza we n’imfura ye Diane Shimwa Rwigara. Ntiyagarukira aho ajya kureba inshuti n’abafashaga Diane Rwigara abacura bufuni na buhoro bamwe barahunga,abandi baba ibikange abandi baburirwa irengero. Urugero ni umusore witwa Ngirinshuti Jean D’Amour.

Ngirinshuti Jean d’Amour waburiwe irengero kubera gufasha Diane Rwigara muri movement Itabaza.

5. Ndagira ngo nibutse Kizio ko uwo muntu w’Umunyampuhwe ugira umutima avuga,ko aho yakuriye muri Uganda bamwita Pirato kubera kutagira Impuhwe n’umutima. Abanyarwanda Abarundi n’Abanyekongo yamazeho abibondo n’imiryango aho kumwita Kagame bamuhimba “Kagome”!

None uwakumva bwana Kizito wita uwo mugabo umunyampuhwe n’umunyamutima ntiyavuga ko uri Nyamwigendaho(Selfish)? Byaba byiza usomye muri Bibiliya Yesaya 50:20.

Reka nizere ko imbabazi Kagame yagiriye Kizito atazazihindura indi gereza nshya yo kumuhindura imbata y’ibyo atemera nyuma yo kumurikirwa n’umucyo w’ukuri.

1 COMMENT

  1. None se Cassien NTAMUHANGA, ko izina ryawe ribisobanura neza, NTAMUHANGA wo kubaho, ubuhamya urabufite nibyo kandi mwabubanyemo na KIZITO. Ariko jya wibuka ko umubaji w’imitima atayiringanije, ibyo KIZITO yita kandi agashima nk’imbabazi niko we abibona, nawe ubibona ukwawe. Kandi n’uburenganzira bwawe, ariko wishaka kumwambika expériences mbi cyangwa nziza mwaciyemo kuko nawe afite ize yemera. Mwaciye mw’ishuli rimwe (prison) ariko ntimufite degrés d’apprentissage zimwe d’ou vient sa reconnaissance. Umuntu atanga icyo nawe yahawe, yahawe imbabazi kandi mukinyabupfura iyo uhawe urashima. Kugira ngo utazitwa “NYAMWANGA IYO BYAVUYE”, umaze kutubwira umubare w’ababuriye ubuzima muriyo histoire, none se ko KIZITO ayihonotsemo agihumeka umwuka w’abazima, yareka ate gushimira iyo nyongezo y’igiciro ahawe yiyongera ku iy’ubucikacumu? Inzira yanyu mwembi yabyaye amahari, ariko wigira KIZITO nyirabayazana. Murakoze

Comments are closed.