Diane Rwigara Aziyamamariza Umwanya wa Perezida mu Rwanda

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Diane Shima Rwigara, uherutse gutangaza ko aziyamamariza umwanya wa perezida w’u Rwanda avuga ko yifuza igihugu buri wese afite ituze ku mutima.

Mu kiganiro kihariye amaze guha Ijwi ry”Amerika, Diane Shima Rwigara watangaje kuri uyu wa gatatu ko azahatana nk’umukandida wigenga umwanya w’umukuru w’igihugu, yavuze ko yiteguye gutanga ibyo asabwa byose n’Inama y’igihugu ishinzwe gutegura amatora. Yavuganye na mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana, atangira amubwira icyatumye afata icyemezo cyo gutangaza ko aziyamamaza.