Nicolas Sarkozy arashaka gusimbura ba Bill Clinton na Tony Blair ku kazi?

Nicolas Sarkozy yakunzwe kuvugwaho

Yanditswe na Marc Matabaro

Muri iyi minsi ikivugwa ni urugendo Nicolas Sarkozy wari Perezida w’u Bufaransa arimo mu Rwanda, ababikurikiranira hafi bahamya ko nta kindi kigenza uyu mugabo uretse guhaha kuko bimaze kumenyekana muri ba Rugigana ko mwene Rutagambwa atanga atitangiriye itama iyo bigeze kuri ba Rugigana.

Mu gihe bivugwa ko Bill Clinton arwaye, Tony Blair akaba yarasuhukiye muri za Kazakhstani,  naho Louis Michel nawe uburwayi bukaba bumwugarije biragaragara ko Nicolas Sarkozy ashaka gufata umwanya wabo.

Mu gihe abakoranaga nawe nka Alexandre Djouhri barimo kugerwa amajanja kubera amafaranga bivugwa ko yafashije Nicolas Sarkozy kwiyamamaza mu 2007 atanzwe na Kadhafi waje kwicwa nyuma ku kagambane ka Sarkozy na Blair, ababikurikiranira hafi barahamya ko uyu mugabo ageze ku buce ku buryo urugendo arimo i Kigali atari ubukerarugendo ahubwo ari uguteka imitwe.

Nk’uko mu mwaka wa 2012 abantu bakubiswe n’inkuba bumvise umucamanza Marc Trevidic ashatse kwemeza ko indege ya Perezida Juvénal Habyarimana yarashwe n’abantu bari mu kigo i Kanombe, ndetse na Sarkozy akaza gusa n’usaba imbabazi i Kigali, uwavuga ati mwitege noneho agashya agiye gukora ntiyaba ari kure y’ukuri.

Uko bigaragara Kagame arashaka gukoresha Sarkozy mu gushaka kujyana ibibazo cy’indege mu buryo ashaka, ndetse ntawashidikanya ko ashaka kumukoresha mu kimeze nk’intambara yishoyemo yo kurega abafaransa Genocide no kubashyiriraho impapuro zo kubafata.

Dukurikije uko Sarkozy amerewe mu gihugu cye biragaragara ko Sarkozy aje guteka umutwe kuri Kagame amwizeza ko hari ibyo azamufashamo byaba ibyo kuzatuma u Bufaransa busaba imbabazi kuri Genocide cyangwa guhamba burundu idosiye y’indege kandi mu by’ukuri ntabyo ashoboye. None se ibintu atakoze akiri ku butegetsi azabishobora atakiburiho?

Tugendeye ku byo Sarkozy yakoreye Kadhafi wari umaze ku muha akayabo kamufashije kwiyamamaza nta gitangaza cyaba kirimo ko Sarkozy amaze gushyikira akayabo ataca ruhinga nyuma Kagame akamucecekesha burundu nk’uko byagenze kuri Kadhafi kugira ngo atazamuvamo akavuga ko hari icyo yamupfumbatije.

Nta kuntu inkuru z’akayabo kahawe ba Tony Blair, Bill Clinton, Bernard Maingain, Andrew Mitchell, Louis Michel n’abandi Sarkozy yaba atarazumvise uretse ko bamwe muri bo nka Louis Michel na Andrew Mitchell bo bahabwaga bitugukwaha ivuye mu mfashanyo babaga bagizemo uruhare ngo zihabwe u Rwanda!