Abasirikare b’u Rwanda basambanyije abagore ba Kangondo bagizwe abere

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urukiko Rukuru wa Gisirikare rwagize abere abasirikare babiri bari bamaze umwaka bafunze bashinjwa gusambanya abagore bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Bannyahe (Kangondo II) umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bibahamya ibyo byaha bihari.

Mu kwezi kwa kabiri 2020 nibwo abaturage batuye muri Kangondo II batabaje itangazamakuru Mpuzamahanga bavuga ko bahohoterwa n’Ingabo z’u Rwanda zikabasahura, zikabakubita ndetse zigasambanya abagore mu maso y’abana n’abagabo babo.

Icyo gihe mu batunzwe urutoki harimo Pte Nishimwe Fidèle na Pte Ndayishimiye Patrick bakaba barahise batabwa muri yombi n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda barafungwa. Itabwa muri yombi ry’aba basirikare ryatumye abaturage bizera ko bagiye kubona ubutabera ariko byahe byo kajya.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye tariki ya 01/12/2021, umucamanza mu rukiko rukuru rwa Gisirikare yavuze ko aba basirikare bahanaguweho icyaha cyo gusambanya abagore no kwiba bashinjwaga, mu gihe mu rukiko rw’ibanze bari bahamwe n’icyaha cyo kwiba bagahanishwa igifungo cy’umwaka umwe bakajurira, ari nacyo bajuririye bakagirwa abere.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko impamvu yo guhanagurwaho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no kwiba, ari uko rwabiburiye ibimenyetso kandi ngo ibyo abatanze ibirego batanze ntibihagije.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ni cyo cyonyine cyahamye Pte Nishimwe Fidèle, ariko na we akaba yagabanyirijwe igihano kuko Urukiko ngo rwasanze yarasembuwe.

Private Ndayishimiye Patrick wari wakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, yakigabanyirijwe gisigara ari amezi atanu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, umucamanza yavuze ko yakirangije kuko amaze umwaka urenga afunzwe.

Pte Nishimwe Fidèle na we wari wakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, akaba na we yarakirangije kubera ko yari amaze umwaka urenga afunzwe.

Abasivili Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane bakoraga akazi k’irondo ry’umwuga baregwaga muri uru rubanza bahanishijwe igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’Amafaranga ibihumbi 100, ariko Mukamulisa Diane akazagikora nyuma y’umwaka umwe kuko ngo afite umwana muto muri iyi minsi (uyu ntiyari anahari ubwo urubanza rwasomwaga mu bujurire).

Uru rubanza rugitangira kuburanishwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare mu mwaka ushize wa 2020, rwarimo abasirikare batanu, rukaba rwararangiye rusigayemo babiri kuko batatu muri bo bahanaguweho ibyaha ku ikubitiro.

Twabibutsa ko aka gace ka Kibiraro II ariho hari abaturage bamaze imyaka barenganywa na Leta y’u Rwanda yabakuye mu mitungo yabo ku maherere, ndetse bamwe bagiye bafungwa bazira ko basaba ingurane ikwiye y’imitungo yabo yigaruriwe n’umuvandimwe w’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye.