Abimuwe i Nyarutarama ahitwaga Bannyahe batsinze leta ariko barababaye

Kigali – Urukiko rukuru mu Rwanda rwategetse ko bamwe mu baturage barega Umujyi wa Kigali kubimura aho bari batuye binyuranyije n’amategeko batsinze kandi rutegeka ko bahabwa indishyi yo kubimura yari yaragenwe, ariko aba batsinze baravuga ko uyu mwanzuro nubwo ubaruhura ariko ubabaje.

Ibi byabaye kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 29 Mata 2024. Kwimura abaturage bahoze batuye ahari hazwi cyane nka Bannyahe mu midugugu ya Kibiraro na Kangondo mu kagari ka Nyarutarama ni inkuru yavuzwe cyane mu Rwanda kuva mu myaka ya 2017, kugeza bamwe mu bari bagihari bimuwe ku ngufu mu 2022.

Abashoramari bashakaga ubutaka bw’aba baturage bubatse umudugudu w’amagorofa yo guturamo mu Busanza mu karere ka Kicukiro ahimuriwe – bamwe ku bushake bwabo abandi ku ngufu – abavanywe aho i Nyarutarama – kamwe mu duce tw’abakire mu mujyi wa Kigali.

Abandi banze kwimuka gutyo, barega leta mu nkiko ko irimo kwirengagiza amategeko agena ingurane ikwiye mu kwimura umuturage ku butaka bwe, banenga agaciro kari kahawe ubutaka n’inzu zabo, bagereranyije n’inzu bavuga ko ari ntoya cyane kandi z’agaciro gato bubakiwe mu Busanza.

Imanza zabo zatangiye mu 2017 kuri bamwe abandi 2019, umwanzuro w’Urukiko Rukuru wasomwe kuwa mbere nijoro uvuga ko batsinze ugendera no ku masezerano abo baturage bagiranye n’Umujyi wa Kigali, Urukiko rwabageneye indishyi ishingiye ku igenagaciro ryakozwe ku butaka bwabo n’ibiburiho mu 2017.

Aba baturage bavuga ko ubutaka bavanywemo ubu bugeze ku gaciro ka 130,000Frw kuri metero kare imwe, mu gihe mu 2017 Umujyi wa Kigali wababariye kuri 12,000Frw kuri metero kare imwe, ako gaciro ko mu 2017 niko Urukiko ubu rwafatiyeho.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira bamwe mu bantu barenga 120 basomewe umwanzuro yabwiye BBC ati: “Hari benshi batasinye icyiswe amasezerano. Nyamara Urukiko ruri kwemeza ko bayasinye…Birababaje. Baguye mu gihombo gikabije kandi n’amategeko akomeje kwirengagizwa.”

BBC yagerageje gushaka uruhande rw’Umujyi wa Kigali rwatsinzwe muri uyu mwanzuro ntibyashoboka kugeza ubu.

Mu gihe bimurwaga, uruhande rwa leta rwavuze ko aba baturage bimuwe “ku bw’inyungu rusange no gutuzwa neza” kandi barimo kwimurirwa mu mudugudu wujuje ibisabwa “mu nzu zingana cyangwa zirusha agaciro aho bari batuye.”

Bercar Kabera umwe mu baturage uri mu batsinze urubanza yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Uyu mwanzuro w’urukiko ntabwo weza imitima yacu, kuko imyaka tumaze mu nkiko tuburana n’umuntu wadushyize mu manza, akaturaza ku gasozi, akadushyira mu buzima bukomeye, yarangiza agafata imyanzuro nk’iyo yafashe, muri macye ntabwo twishimye.”

Kabera avuga ko basabaga guhabwa indishyi y’ubutaka bwabo n’imitungo yari iburiho ku giciro kigezweho uyu munsi aho kuba icyo mu myaka irindwi ishize, kuko “ugiye mu gaciro ayo baguha ubu nta n’aho wayajyana”.

Ati: “Urukiko rwategetse ko batwishyura amafaranga ku giciro cy’icyo gihe, hari ayo twari twagiye dusaba yo gusiragizwa mu manza, igihembo cya avoka, ibyo byose nta na kimwe bemeye… Navuga ko ibi baduhaye ari nk’ubuhendabana.. Ariko reka dushimire Imana ko idutabaye ikaba ituvanye mu manza.”

Mu miryango irenga igihumbi yimuwe aho yari ituye i Nyarutarama, bamwe bemeye kujya mu nzu zo mu Busanza no kudakurikirana leta basaba indishyi mu mafaranga, abandi baranga bagana inzira y’amategeko nka Bercar Kabera.

Kuri we, ubuzima bw’abo bose “bwabaye bubi”, kandi “bwasubiye inyuma cyane.”

Ati: “Umutungo wacu bagiye bawubara bawutesheje agaciro, urebye amagenagaciro nari narakoresheje ku nzu yanjye, mfite amafoto, ukareba iyo nzu bo babariye miliyoni 11 na magana abiri wakumirwa. Ntabwo nakongera kuvuga ngo nzaba umuntu uretse Imana yo mwijuru yonyine yabikora.”

Kimwe n’abandi bavuganye na BBC mu buryo bw’inyandiko, nubwo batishimye bose icyo bavuga bishimira ni uko Urukiko “rwerekanye ko twarenganye”.

Kabera ati: “No gutegera intambwe bakabyemera ni ibyo gushimira Imana. Icyo kintu tukirwaniye iyo myaka yose, uyu munsi nakubwira ngo umutima wanjye uracyeye bitewe n’uko hari icyo narwaniraga, kibe gito cyangwa kinini mbashije kuba nakibona.” Yongeraho ati: “Imyanzuro cyangwa icyemezo bafashe ntibizabe mu magambo, bazabe abagabo bagishyire mu bikorwa.”

Gusa umwunganizi wabo, Me Buhuru avuga ko kubera amategeko yirengagijwe mu mwanzuro wafashwe n’Urukiko “ndabijuririra ku baburanyi babinsaba.”

BBC