Mu minsi ine ishize y’uru rubanza bigaragara ko buri umwe ugenda ugira umwihariko wawo.
Kuri uyu munsi igipolisi cyongereye ingufu bigaragara cyateye ibirindiro mu marembo yombi yinjira mu rukiko umuntu wese winjira kikamusaka cyarangiza kikamwaka ibyangombwa bye kikandika imyirondoro. Hari abakunze kuzitirwa no kwinjira mu rukiko banga kwiyandikisha n’ababaga badafite ibyangombwa.
Mu rukiko Me Gatera Gashabana Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara yifuje ko amwunganira mu mategeko kubera uburemere bwa dosiye yarabyemeye. Iri zina Me Gatera Gashabana rizwi cyane mu manza zikomeye kuko ni we wunganira umunyapolitiki Victoire Ingabire n’abarwanashyaka ba FDU Inkingi.
Me Gashabana yabwiye umucamanza ko yabonanye n’uwo yunganira saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa kane adafite dosiye y’ibirego uretse inyandikomvugo y’icyangombwa cyamutaye muri yombi. Yasabye ko amategeko yubahirizwa hakaboneka dosiye n’umwanya ubundi akazamwunganira mu mucyo.
Ku bushinjacyaha ntibisanzwe gusubikisha urubanza inshuro enye kandi hagomba gusuzumwa impamvu zikomeye z’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Bwavuze ko abaregwa ibyaha byose babimenyeshejwe kandi bakabyisobanuraho bityo ko bitumvikana impamvu Me Gashabana na we yasaba isubikarubanza.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko iburanisha ryagombye kuba mu masaha 72 ibyo kurisubikisha bya hato na hato bihabanye n’ihame rya “Delayed Justice , Denied Justice” Bivuze ko ubutabera bukererewe buba butakiri bwo. Bwatanze ibyifuzo ku rukiko Ko urubanza ruburanishwa kuko uburenganzira abaregwa babuhawe ntibabushyire mu bikorwa.
Ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda bwasabye kandi ko urukiko rwatandukanya uru rubanza, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho Diane Shima Rwigara, na murumuna we Anne Rwigara bunganirwa na Me Buhuru Pierre Celestin bakaburana kuko biteguye. Na ho Nyina ubabyara na we akazaburana ukwe. Bwavuze ko ibyaha baregwa batabihuriyeho byose kandi ko icyaha ari gatozi ku buryo kubatandukanya ntacyo byatwara imigendekere myiza y’urubanza.
Mme Adeline Rwigara yahise yaka ijambo maze avuga ko ibyaha baregwa babimenyeshejwe bari ku ngoyi y’iyicarubozo. Ati “ Twafatwaga mu gitondo mu mapingu tukajyanwa kuri police tukirwayo, ubundi twararaga tuboshye bakadusomera ibintu tutarya tutanywa.” Yibukije ubushinjacyaha ko n’umunsi bwamubajije yari amaze icyumweru atarya atanywa atanivuza. Ni amagambo umucamanza yamubwiye ko agamije gutandukira.
Me Gashabana yakomeje gutakambira umucamanza amwibutsa ko amategeko atomora ko uregwa afite uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa mu mucyo bigafasha mu rubanza ruboneye.
Yavuze ko n’ubwo atarinjira muri dosiye y’urubanza kuko ataranayibona hari icyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda ubushinjacyaha bukurikiranyeho abaregwa uko ari batatu. Bityo ko budashobora kongera kwivuguruza busaba ko imanza zatandukana.
Me Buhuru na we ntiyagiye kure y’ibitekerezo bya mugenzi we. Yavuze ko niba ubushinjacayha busaba ko izi manza zatandukana bivuze ko buzakora dosiye nshya kuri Adeline Rwigara, bukanatandukanya ibimenyetso bimuregana n’abana be.
Adeline Rwigara yahise yaka ijambo abwira umucamanza ati “ mureke mbagirireho imigisha mu masegonda abiri mpabwe dosiye y’urubanza rwacu.” Ati “twambuwe ibitabo byacu by’indirimbo na bibiliya.”
Umucamanza yamubwiye ko urukiko rusuzuma ibyo rwaregewe amusaba kubivuganaho n’abanyamategeko babo.
Umwali Anne Rwigara na we yatse ijambo yibanda ku buryo bafunzemo. Ati “ Buri wese afungiwe mu cyumba cya wenyine ntawe ubonana n’undi. Umuntu afungwa amasaha 24/24. Tugemerirwa nk’iminota itatu tuzengurutswe n’abafata amajwi y’ibyo tuganira. Atakambira umucamanza ati “ Birashoboka se ko twajya duhabwa akanya kokota akazuba nk’iminota 30 namwe mubitekereze muri abantu.” Uyu na we umucamanza yamwohereje ku bwunganizi bakabivugana.
Me Buhuru umwunganira yibukije ko kuva umunsi dosiye y’abaregwa yashyikirizwaga umucamanza bahise binjira mu maboko y’urukiko. Avuga ko ibyo uwo yunganira avuga bifite ishingiro kandi bimubabaje n’abo bareganwa. Yavuze ko kugeza ubu bakiri abere kandi ko igihe bazahamwa n’ibyaha ari bwo bavutswa uburenganzira bwabo.
Umucamanza n’inteko ahagarariye bahise bajya gusuzuma inzitizi zazamuwe n’abaregwa maze nyuma y’isaha hafi n’igice baza bategeka ko urubanza rugomba kwimurwa.
Urukiko rwavuze ko Me Gatera Gashabana ari mushya mu rubanza kandi atahujwe mu ikoranabuhanga ry’urukiko ngo abone dosiye. Rwateye utwatsi icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo gutandukanya abaregwa zikaba imanza ebyiri maze ruvuga ko abaregwa bose bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Ku cyo gutanga dosiye y’urubanza ku baregwa, urukiko rwavuze ko nta mpamvu yo guhabwa dosiye uko yakabaye kuko atari urubanza ruburanishwa mu mizi.
Naho ku kijyanye n’uburyo abaregwa bafunzwemo no kubahesha bibiliya n’ibitabo by’indirimbo , urukiko rwacyanzuyeho ko kitari mu biteganywa n’amategeko bigomba gusuzumwa muri uru rubanza.
Iburanisha ry’uru rubanza iyo rirangiye abaregwa bagitegereje gusubizwa mu maboko y’igipolisi aha Nyamirambo rubera hakunze kurangwa n’urujya n’uruza rw’abatari bake akazi kaba gasa n’akahagaze.
Benshi bagaragara mu marembo y’urukiko n’inkengero zarwo bareba uko byifashe abakozi b’urukiko na bo barungurukira mu madirishya.
Umwe mu bavandimwe b’abaregwa abakubise amaso baboshye mu mapingu binjizwa mu modoka yamanitse ikiganza hejuru mu ijwi riranguruye ati “ Maman Diane Yesu ni muzima, aleluya, Yesu ni muzima”.
Uyu mubyeyi akimara kuvuga aya magambo yahise aturika ararira. Bamwe mu bamwumvise , mu majwi yo hasi bavuze ko ibyo yakoze ari ikimenyetso ko abantu batangiye gutinyuka kugaragaza icyo batekereza. Byafashe byibura iminota itari munsi y’icumi abo hafi y’uyu mubyeyi bamusubiza mu ituze ariko na ko itangazamakuru rimukurikirana ngo rimenye impamvu yabyo. Ubwo kandi na na ko igipolisi cyabahozagaho ijisho intambwe ku yindi. Nta byinshi uyu mubyeyi yavuze uretse kwemeza ko yumvise aruhutse kuko ngo yumvaga umutwe umuremereye.
Abaregwa bose uko ari batatu barahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imidugararo muri rubanda. Ku munyapolitiki Diane Rwigara hiyongeraho icyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, no kuri nyina Adeline Rwigara hazaho icyo gukurura amacakubiri. Bose ibyaha barabihakana.
Iburanisha rizakomeza ku itariki ya 17 z’uku kwezi kwa cumi.
Eric Bagiruwubusa
VOA