Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Umunsi mukuru mpuzamahanga w’abagore wanteye kwibaza cyane ku mibereho y’abitwa abagore b’iwacu. Mu byukuri mvuze umugore nshaka kuganisha ku muntu wese w’igitsina gore kuva ku gahinja kugera ku mukecuru ; nkaba nshaka kugaruka cyane ku burenganzira bwabo n’uruhare runini bafite mu kubaka umuryango nyarwanda by’umwihariko n’iyi si yose muri rusange.

Ubundi mu kinyarwanda umugore ntahabwa agaciro n’amategeko ngo bavuge ngo uzamukoraho bazabimubariza munkiko cyangwa ngo bazamuhamagariza polisi nkuko numva byateye henshi mu banyarwanda bubu.

agaciro k’umugore gahari kuva akiremwa, akaza yitwa nyinawabantu kabone naho yaba akiri agahinja gato cyane. Bityo mu muco wacu byatumaga atangira kubahwa no kwitabwaho by’umwihariko kugirango udahugana maze umuryango wose ugahungabana.

Umugore yagiraga imirimo akora by’umwihariko atari uko ahejwe mu bindi ahubwo yakoraga ibijyanye n’urwo ruhare rwe rwo kuba nyinawumuntu. Naho mubindi yatozwaga ubwitonzi bukomeye, kwihangana, no gushishoza bijyanye no gushyira mu gaciro ku buryo no mu zindi nzego z’imirimo n’ibikorwa binyuranye yashoboraga kugiramo ijambo no gutanga inama.

Niyo mpamvuri urwo rwego n’umugabo mu rugo yagombaga gutegeka urugo bigakunda ariko byagera aho bikomeye agakenera kumva ijwi n’inama by’umugore ari naho umugore akomora kwitwa na none umufasha kuko umugabo atakwishoboza byose mu kubaka urugo rukomeye. Aho rero niho hava ya mvugo ngo : « umugore ni umutima w’urugo » ; ubundi bakongera bati : « ukurusha umugore akurusha urugo ».

Tukiri rero mu gihe cy’umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’umugore ndagirango nihanize abantu babonye ngiye ahagaragara ngo ntange umusanzu wange mu kubaka u rwanda rwiza rubereye bose, nkazamura ijwi ryanjye ngo mfatanye na bagenzi bange babitangiye mbere kandi mbona bagana heza nuko bagatangira kunyibasira.

By’umwihariko niyamye abantu banyanditse mu kinyamakuru « Rushyashya » no mu kindi kitwa « My 250TV » bansebya. Nange kimwe n’abandi banyarwandakazi twese dufite uburenganzira bwo kugira icyo tuvuga cyangwa dukora mu rwego rwo kubaka igihugu cyacu ntawe tugombye kubisabira uruhushya.

Ibyo nkora rero ntawabinjyanyemo ku gahato cyangwa mu buriganya ubwo aribwo bwose. Nange mfite umutimanama kandi ndakuze byo kumenya gutandukanya ikiza n’ikibi ; kumenyako utavuga ngo urubaka neza, umuryango nyarwanda, waka abantu uburenganzira bwabo ngo nge nkome amashyi.

Ushaka igihugu cyiza yubaha ubuzima bw’abaturage bacyo, akubaka amajyambere arambye mu bwumvikane na rubanda muri rusange ndetse byakunda buri wese akabigiramo uruhare.

Niyo mpamvu niyemeje gushyigikira by’umwihariko abagore babonye kareko u Rwanda rugeze habi bagahagurukira gutanga umuganda wabo mbere na mbere bamagana umuco w’ubwicanyi urimo wogera aho uvuze wese yicwa cyangwa akaburizwa irengero.

Hari benshi bamaze kuzira ubwo butwali bagize : abishwe, ababuriwe irengero, abafunze n’abandi benshi batakigira uburenganzira na buke nko kuvuga bisanzuye cyangwa se kujya aho bashaka nta nkomyi kabone naho byaba ari ukujya mu ngo zabo.

Nonese buriya Madame Victoire Ingabire aho ari hariya si ifoto ya benshi mu bagore bagowe bo mu Rwanda?

Abagore benshi b’abazunguzayi si ikimenyetso kivugira cy’uko umugore w’umunyarwandakazi yafungiwe amarembo yo kugira uruhare mu kunganira urugorwe no gushakisha icyazahura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abanyarwanda.

Sinazinduwe no kurondora amabi abagore bo mu rwanda bagirirwa ariko sinabura no kwibutsa ko leta inashinjwa ibindi byaha ndengakamere ikorera ku bagore bo muri Congo n’ubwo no mu Rwanda bihaba ariko ntibivugwe.

Niyo mpamvu nshaka guhinira aha nongera kubwira abantoteza bose n’abashaka gukoma imbere abagore bo mu Rwanda ngo baceceke kandi igihugu kigana aharenga ngo bazirikane ko umugore ari igicumbi cy’ubuzima n’uburere. Uruhare rw’umugore ni ingenzi kuko nkuko nabivuze

haruguru : « umugore ni nyinawabantu ». Bityo nkongera kwamagana abatoteza abagore ko : « Akabura ntikaboneke ari nyina wumuntu ».

Nange rero by’umwihariko nkabamenyeshako ndi umwe mu bagore bumva ubuzima butagomba guseswa uko abantu bamwe babyumva mu nyungu zabo bwite. Ndetse nanababwirako burya n’igihugu ari umubyeyi ko udashobora kucyubaka utubaha abagore. Ahubwo numva narakerewe nkaba nsaba n’abandi bagore bose bagifite ingingimira zo kugaragaza ubuntu n’impuhwe ziranga abagore ko igihe kirimo kirenga. Nibaze dufatanye twamagane icyo aricyo cyose gihungabanya ubuzima n’uburenganzira bwa kiremwamuntu aho ava akagera. Imana rurema iturinde kandi yumve ugusaba kwacu.

MUSABE Bertilde