Amashirakinyoma ku kuburirwa irengero ndetse no kuboneka kwa Ferdinand MUTABAZI

Ferdinand Mutabazi

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’iminsi itanu ku mbuga zitandukanye havugwa amakuru ku musore witwa MUTABAZI Ferdinand umwe mu bayoboke b’ishyaka Green Party avuga ko yaburiwe irengero, ku wa gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Bwana Frank Habineza, umukuru w’ishyaka Green Party yatwemereye ko Bwana MUTABAZI yari yabonetse, ibyo yabitwemereye mu gihe The Rwandan yari ifite amakuru kuva ku wa gatandatu mu gitondo ko Ferdinand Mutabazi yari mu bitaro nyuma yo gusangwa i Rwamagana ahantu aboshye kandi ko iperereza ryakomezaga.

Nyuma y’ayo makuru, ikinyamakuru kibogamiye kuri Leta ya Kigali, Igihe.com, cyatangaje ko Ferdinand Mutabazi yishyuye umuntu ngo amubohe byitwe ko yashimuswe

Nyuma y’uko ikinyamukuru Igihe.com gitangaje iyo inkuru, umuntu ukora mu nzego z’umutekano mu Rwanda, tutari buvuge izina rye mu mu rwego rwo kumurindira umutekano, yabwiye The Rwandan ko amakuru yo ku Igihe.com ari ikinyoma cyo kuyobya uburari akurikije amakuru yashoboye kwibonera we ubwe.

Yatubwiye ko uyu musore Mutabazi yari iwe ku  wa gatandatu, aho yahamagawe n’abantu atazi, bakamufata bakamupfuka igitambaro mu maso, bagaterura bakamushyira mumodoka, bakamujyana ahantu atazi.

Ku wa gatanu ninjoro yavanywe aho yari ari bamujyana mw’ishyamba aboshye bamuhambira ku biti bamushyira igitambaro mu kanwa. Abasirikare bari ku irondo baje kuhanyura bamusanga aboshye bamuvana aho yari ari.

Amakuru aturuka ahandi hantu hizewe ni uko kuri ubu afungiwe muri sitasiyo ya RIB ya Ruhango nyuma kubanza gufungirwa ku Kacyiru aho nta muntu wemerewe kumusura kubera ingamba za Covid-19.

Umuturage wo muri Ruhango we yatubwiye ko bari bazi ko abana neza na mushiki we, cyane cyane ko muri iyi minsi aho yateguraga ubukwe bwe yasabye mushiki we kumucungira iduka mu gihe we yari ahugiye mu myiteguro.

Yanatubwiye ko Muramu we uvugwa mu nkuru y’Igihe.com, umugeni wa Mutabazi yamufungishije kuwa gatanu akeka ko ariwe wamuhohoteye. Yatubwiye ko abo bageni bombi bafite imitungo ku buryo atacyeka ko hari ikibazo cy’amafaranga bari kugira : “ubu twumiwe kuko ayo mafaranga avugwa bari kuzashobora kuyishyura”.

The Rwandan kandi yashoboye kuvugana n’undi muyoboke w’ishyaka Green Party atubwira ko nawe abona inkuru yasohotse mu kinyamakuru igihe.com  ari ibintu byacuzwe mu buryo bwo kuyobya uburari. Yagize ati: “Ubundi iyo bazi ko ubarizwa mu ishyaka ritavugarumwe na Leta, ubundi bagutega imitego itandukanye iyo ugize amahirwe urayirenga yagufata ugafungwa ugaheramo, bakagucubya.

Abajijwe icyo azi kuri Ferdinand Mutabazi yagize ati: “Uko muzi twabanye igihe kinini mu ishyaka ni umuntu utagira uburyarya cyangwa, ngo agire amacabiranya, ni umusore utuje kandi woroherana

Ferdinand Mutabazi yari umwe mu bakandida ba Green Party mu matora y’abadepite yo mu 2018.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru twavuganye na none na Perezida w’ishyaka Green Party, Bwana Frank Habineza tumubaza ikibazo cy’abayoboke ba Green Party bakomeje guhohoterwa. Yadusubije agira ati: “Mu by’ukuri ugereranyije n’imyaka ishize, ihohoterwa ryaragabanutse cyane, Kubera ko twinjiye mu Nteko.

Kubijyanye n’ikibazo cya Ferdinand Mutabazi, yagize ati: “ku munsi w’ejo hashize twaramusuye kuri siège ya RIB hano i Kigali . Twatangiye kubumvikanisha ( we n’abo afitanye ibibazo), kugirango ibibazo birangire atagiye muri gereza, na n’ubu tubirimo.”