Amateka y’uyu mugore ufatwa nk’intwari na benshi mu banyarwanda ndetse n’abanyamahanga, ibigwi bye ndetse n’ubutwari bye ni birebire kuko ushatse kubivuga byagusaba kwandika igitabo.

Yavutse ku itariki 03 Ukwakira 1968 ni ukuvuga ko afite imyaka 48. Arubatse afite abana 3, akaba ari umuyobozi w”ishyaka FDU-Inkingi ishyaka ritemewe mu Rwanda. Akaba kandi umwe mu batoranyirijwe guhabwa igihembo cyitwa #SAKHAROV Gitangwa n’inteko ishinga amategeko y’ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi kigahabwa abantu bihebeye guharanira uburenganzira bwa muntu. Igihembo nk’iki cyahawe ibyamamare nka Nelson Mandela warwanyije ivanguramoko ryishwe APARTHEID muri Afurika y’epfo, Malala Yousafzai umukobwa w’umunyapakistani waharaniye uburenganzira bwo kwiga ku gitsinagore muri icyo gihugu.

Uyu mugore ni inzobere mu bijyane n’ubucuruzi, Ubukungu ndetse no kumvikana n’abashoramari akaba yarize mu Buhorandi aho yari atuye. Yakoze mu kigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi aho yari umuyobozi ushinzwe amashami y’icyo kigo akorera ku migabane inyuranye. Aza gusezera ako kazi yinjira muri poritiki.

Uyu mugore kandi yashinze amashyirahamwe anyuranye ashinzwe gufasha impunzi, abagore ndetse n’abana abafasha cyane cyane kubona ibyangombwa by’ubuhunzi igihe babaga bageze mu Buhorandi.

Nyuma yo kwitegereza imiterere y’ubutegetsi buri mu Rwanda yahisemo gufatanya n’abandi banyarwanda bifuza ko ubutegetsi bwagendera ku mahame Mpuzamahanga agenga Demukarasi ndetse n’Amategeko, yiyemeza gutaha mu rwamubyaye ndetse yiyemeza no guhatana mu matora rusange ya Prezida wa Republika, ariko ubutegetsi bumubera ibamba kuko mwaje kumuhimbira ibyaha bityo bumuta muri yombi mu mwaka wa 2010 akaba akiri muri Gereza magingo aya.

Ubutwari bwe bwagaragaye ubwo yageraga ku Gisozi ahari urwibutso rwa Jenoside aho yavugiye ijambo rijyanye niibiri mu mitima ya benshi ariko batatinyuka kubivuga bahagaze ku butaka bw’u Rwanda kuko Leta yabigize sakirirego.Yaragize ati “Byari bikwiye ko hatunamirwa imibiri y’abatutsi gusa ahubwo hakibukwa n’iy’abahutu bishwe mu byaha by’intambara ndetse abakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu bose bagashyikirizwa ubutabera.”

Nk’uko bizwi na buri munyarwanda Ishyaka FPR ryagize uruhare mu bwicanyi bwiswe Kwihorera aho ibihumbi amagana by’abahutu byatikiriye ariko iyo nkuru kuyihingutsa ni ukwigerezaho kuko ababikoze aribo bategetsi bategeka igihugu uyu munsi bityo rero iyi yahise imubera impamvu yo gufungwa bamurega ingengabitekerezo ndetse no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Urubanza rwe rwanenzwe bikomeye n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bimwe mu bihugu, ndetse vuba aha Inteko ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi iherutse gusaba u Rwanda gusubiramo urubanza rwe kuko imiburanishirize itakurikije amategeko ndetse igaya bikomeye imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda yemeza ko butigenga.

Uyu mugore kandi yareze Leta y’u Rwanda mu rukiko Nyafurika u Rwanda rushya ubwoba ruhitamo gusezera muri uru rukiko n’ubwo bitabujije urukiko kwemeza ko urubanza ruzakomeza kabone n’ubwo Leta y’u Rwanda yakwivana mu rukiko.

Nakongeraho ko uyu mugore kugeza ubu yahagurukije kandi agakangura amaso y’Isi akayereka ko mu Rwanda Uburenganzira bwa muntu bugerwa ku mashyi akoresheje kwitangaho igitambo aho yaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ibihugu ndetse n’imiryango idaharanira inyungu bikomeje kotsa igitutu Leta y’u Rwanda ngo imuhe uburenganzira yamwambuye ibuhe kandi n’abandi banyarwanda batandukanye baba abasivili, abanyaporitiki, abanyamakuru ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.

Sinasoza ntagize nti ” i Rwanda ntihazigera habura intwari!
Sinabura nkanjye ku giti cyanjye kuvuga ko mu Rwanda nta wundi muntu n’umwe kugeza ubu watinyuka kwigereranya mu butwari n’uyu mutegarugori wasize akazi keza n’imibereho myiza i Burayi ikiyemeza kuza guhangana n’akarengane kandi amaherezo nemeza ko azatsinda.

Ni itara ritumurikiye, ni icyizere cy’ahazaza!

Ni ijwi ridukangurira gushira ubwoba tugaharanira uburenganzira bwacu kandi tukabikora mu Mahoro.

Kuri njye uri Mandela w’u Rwanda, kuri njye uri intwari,

Umunsi umwe izina ryawe rizasumba ayandi iwacu mu rwagasabo

Harakabaho intwari Ingabire.

Umuvandimwe wanyu

Emile NDAMUKUNDA.

2 COMMENTS

  1. Comment:ibyo uvuze n’ukuri rwose nintwari yo mu rwego ruhaniste atandukanye nabandarya bo mu rwanda Imana Imurwanirire.

Comments are closed.