Amatiku n’akagambane bitumye Karekezi ava muri Rayon Sports adasezeye

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’igihe kitari gito Umutoza Olivier Karekezi atorohewe n’abayobozi b’ikipe by’umwihariko Perezida wa Rayon Sports Bwana Paul Muvunyi, yashyize ararekura, ahita anasubira mu Burayi kureba umuryango we.

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ifite umukino wa shampiyona izakina kuwa 01 Werurwe 2018, Olivier Karekezi yari yamaze gusezera ku bakinnyi be ababwira ko uwo mukino atazawutoza. Yongeyeho ko akumbuye kureba umurango we. Abakinnyi babibonyemo amarenga yo kugenda muti wa mperezayo, kuko bari basobanukiwe ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sports, cyane cyane amananiza ashyirwa ku mutoza.

BIJYA GUTANGIRA:

Mu mwaka w’2014 nibwo Olivier Karekezi yabonye impamyabumenyi yo mu rwego rwa “Licence A” y’Ubutoza yahawe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burayi UEFA.

Karekezi akigaruka mu Rwanda yabanje gutoza ikipe ya Police FC, nyuma atoza Rayon Sports kuva muri Nyakanga 2017.

Itsinda ryamuzanye gutoza Rayon sports ririmo Dr Rwagaconda na GACINYA, ariko Paul Muvunyi ntibigeze bacana uwaka.

Olivier yatozanyaga na Katawuti wari umwungirije, aza gukomwa mu nkokora cyane n’urupfu rwe rutunguranye. Byakurikiwe no gufungwa kwe, aregwa ngo kugambanira ikipe y’igihugu. Bamwe mu bakinnyi atoza nibo bagiye kumushinja. N’aho asohokeye nta mutima mubi yaberetse, yakomeje gutoza bose nta na kimwe yitayeho.

Mu ikubitiro, Karekezi yahesheje Rayon Sports ibikombe bibiri, byombi imaze guhigika mukeba wayo w’ibihe byose APR.

Ariko umwuka watangiye kuba mubi ubwo Gacinya yafungwaga, birushaho gukara ubwo Karekezi yatsindwaga na APR inshuro ebyiri zikurikirana mu kwezi kumwe, igitego kimwe ku busa mu mikino yombi.

AMATIKU, AKAGAMBANE N’UBWUMVIKANE BUCYE

Karekezi akigera muri Rayon Sports bamwe mu bafana ndetse no muri Komite bagaragaje impungenge ko ashobora kuzaganzwa na APR yakiniraga akaba yayihengamiraho nk’icyitso cyayo. Byaravuzwe biratinda, ariko imyitwarire ye n’urukundo yari akunze Rayon-Sports , anayihesha ibikombe, bituma atangira kugirirwa icyizere gisumbyeho.

Abandi bafana ariko ntibashiraga amakenga Muvunyi bakavuga ko agirana imishyikirano ikomeye na APR, kandi ko yaba yaroherejwe muri Rayon Sports kuyiyobora ngo ayisenye cyangwa ayiburabuze.

UKO BYARANGIYE

Uyu mwuka mubi wakomeje kugaragarira abakinnyi, kuko umutoza Karekezi na Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi batari bakivugana, n’aho Perezida Muvunyi atanze igitekerezo kuri Karekezi kikaba buri gihe icyo kumunnyega ko adashoboye.

Ubwo Rayon Sport yatsindiraga igikombe cy’Intwali tariki ya 01/02/2018, yagitwaye imaze gutsindwa na APR 1-0, ibi ntibyashimishije abafana. Ubwo yanganyaga na LLB y’i Burundi 1-1 mu mukino wabereye mu Rwanda, Paul Muvunyi yari yajyanye mu modoka ye ihenze Umubiligi Ivan Jacky Minnaert  wahoze atoza Rayons Sports, nk’ikimenyetso cyo kotsa igitutu Karekezi ko n’iyo yatsindwa batabura abatoza ikipe.

Kuvaniramo LLB iwayo I Burundi nibyo byagaruriye Karekezi agahenge nabwo k’igihe gito.

Ubwo APR yatsindaga Rayon Sports ku nshuro ya kabiri kuwa 25/02/2018, na none Paul Muvunyi yari kuri Stade hamwe n’Umufaransa Gomez nawe wahoze atoza Rayon Sports.

Nyuma y’uyu mukino, bamwe mu bafana bavuze ko batakomeza gutozwa n’igikona (APR), ngo kuko aribyo bituma Karekezi yitsindisha. Mu gihe nta kindi cyemezo yari yagafatirwa, we akaba yahisemo kwigendera atanduranyije.

Mu kugenda kwe yanditse ubutumwa kuri Instagram ye avuga ko akumbuye Umuryango we, akaba kandi yaruriye indege ya Turkish Airlines ku wa mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018, asubira muri Suède.