Bamwe mu Baturage Mu Rwanda Bakeka ko Polisi Ishimuta Ababo

Hari imwe mu miryango yo mu karere ka Kicukiro ivuga ko yabuze abantu bayo batwawe n’inzego z’umutekano mu majoro atandukanye. Abenshi ariko biganjemo abakekwaho ibikorwa by’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi. Ni muri ibi bihe polisi y’u Rwanda ivuga ko itazihanganira abakora ibyo bikorwa.

Madamu Saverina Nyiraneza ni umwe muri abo bavuga ko babuze abana babo kuva mu rukerera rwo ku itariki ya 12 z’uku kwezi. Yemeza ko mu mudugudu wa Rugwiro abantu bambaye gisivili n’umupolisi umwe wari mu mpuzankano z’akazi babinjiranye mu gipangu ahagana saa cyenda zo mu rukerera babategeka gufungura babatwarira umusore Thierry Ishimwe w’imyaka 19 y’amavuko.

Bwana Christian Udahemuka ni undi mubyeyi wa Ishimwe. Na we ahamya ko abamutwaye babanje kumutera ubwoba kuko yari yanze kubakingurira. Uyu muryango uvuga ko kugeza ubu utaramenya aho umwana wabo aherereye mu gihe batanze ikirego mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB babasaba ko babafasha kumenya irengero rye. Bavuga ko yatwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Pick Up/ Vigo yambaye ibirango bya GR718F y’ibara ry’umweru n’ibirahuri byijimye.

Aha ku Kicukiro abaturage bemeza ko hatwawe abasore bagera mu icyenda. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Ijwi ry’Amerika ryakunze kumenya amakuru ya bamwe basiragiraga ku buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru bakeka ko bashobora kubonamo ababo.

Kanda hasi wumve ibindi muri ino nkuru ya Eric Bagiruwubusa