Barahigishwa uruhindu bazizwa gukekwaho gukorana na Rusesabagina!

Paul Rusesabagina igihe yerekwaga abanyamakuru bwa mbere akimara gufarwa

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu bantu begereye inzego z’umutekano mu Rwanda aravuga ko nyuma y’ifatwa rya Paul Rusesabagina weretswe itangazamakuru ku cyicaro cy’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ku Kimihurura kuri uyu wa 31 Kanama 2020, ubu hari ibikorwa byo guhiga bukware bamwe mu bakekwa gukorana na Rusesabagina bari mu Rwanda no mu bihugu by’amahanga.

Umwe mu bakorana hafi n’inzego z’iperereza mu Rwanda tutifuje gutangaza umwirondoro we kubera impamvu z’umutekano we n’umuryango we yabwiye The Rwandan ko bakeka ko Rusesabagina yari afite abo bakorana benshi ku butaka bw’u Rwanda ubu hakaba harashyizwe ingufu nyinshi mu kubafata kuko uretse gusenya ibikorwa byabo hakenewe abo kuzakoreshwa mu gushinja Rusesabagina kandi ngo n’iyo bataba bazi byinshi ubuhamya babutegurirwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo ibyo bazarega Rusesabagina bizabe biremereye cyane kuko bizwi neza ko Rusesabagina ari umuntu ukomeye ku rwego rw’isi ufite n’inshuti zikomeye zishobora kumutabara zigashyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda.

Bamwe mu bantu twamenye ko bashakishwaga cyane harimo Jean Damascène Kabango, Dominique Muhire, Francoise Hategekimana, Donatien Gatete n’abandi ngo bakekwaho gukorana hafi na Rusesabagina dore ko umwe mu bari hafi y’inzego z’umutekano yabwiye The Rwandan ko inzego z’iperereza z’u Rwanda zikoresheje abakorana nazo ku mugabane w’u Burayi muri Diaspora zashoboye kubona amakuru ndetse n’amafoto bigaragaza uwitwa Francoise Hategekimana ari kumwe na Rusesabagina ndetse n’abandi bantu bakorana na Rusesabagina bya hafi.

Mu gushaka amakuru kuri uwo Francoise Hategekimana, twifuje kumuvugisha ariko ntibyadushobokera dore ko abo twegereye bo mu muryango we n’abo twari twabwiwe ko bamuzi bose batubwiye bigaragara ko bafite ubwoba ko bamuheruka muri 2019 mbere y’icyunamo gato, umwe we yatinyutse kutubwira ko hari abantu bamwe bo mu miryango banasatswe hashakisha uwo mugore nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina baramubura ariko yanze kugira byinshi atubwira.

Umwe mu bakora ubusesenguzi banakurikinanye iki kibazo cya Rusesabagina ahamya ko bitazorohera inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha mu Rwanda kubona ibyo bashinja Rusesabagina bikomeye byatuma abamushyigikiye ku rwego rw’isi bamukuraho amaboko kereka babonye abatangabuhamya bakoranye hafi na Rusesabagina ndetse bakabona n’ibimenyetso simusiga bimuhuza abo batangabuhamya

Tubitege amaso!