BRUXELLES:”BYAGENZE BITE KWA SENDASHONGA ? ” KUYA 02/06/2018.

Abenshi mwatubajije mushaka kumenya uko imihango yo kumwibuka yagenze, ku itariki ya 02/06/2018.

SENDASHONGA YARISHWE ARIKO YANZE GUPFA GUPFA »

Yanze gupfa gupfa, yanga gupfa ubusa, ibyo yarwaniraga byatumye apfa, byanatumye havuka izindi ntwari, nk’uko umufasha we Siriaka abivuga ndetse yanabyanditse mu gitabo INZIRA Y’UBUTWARI aho agira ati : AHO INTWARI ICIYE HAVUKA IZINDI .

Uyu Madame Sendashonga Siriaka, ati ntitunakwiye kuvuga ngo Nyakwigendera Sendashonga, ati kuko iyo ndebye abantu bari hano kuri uyu munsi tumwibuka nyuma y’imyaka 20 yishwe, ngo biragaragaza ko atagiye.

Ni kuwa gatandatu tariki ya 02/06/2018, mu muhango wo kwibuka Bwana Seth SENDASHONGA, wishwe n’abagome ba FPR yari yariyeguriye, maze apfa ari mu nzira y’ubutwari, ngo abicanyi bakaba bari batumwe na Prezida Paul Kagame. Hari ku ya 16/05/1998. Yitabye Imana afite imyaka 47 gusa y’amavuko kuko yavutse mu mwaka w’1951.

Kwibuka Seth Sendashonga, nyuma y’imyaka 20 ababisha bamwivuganye ,ni igikorwa cyabereye i Buruseli mu Bubiligi, k’ubutumire bw’ishyirahamwe ISCID : Institut Seth pour la citoyenneté démocratique, ikaba iyobowe na Bwana Kabagema Jean Claude, naho Madamu wa Sendashonga Siriaka akaba ayibereye umunyamuryango w’icyubahiro.

Uyu munsi wo kwibuka Sendashonga, iri shyirahamwe ryawumuritsemo igitabo INZIRA Y’UBUTWARI, Madamu Siriaka wagikoreye iriburiro, yaribuye agira ati : AHO INTWARI ICIYE HAVUKA IZINDI ; aho baragaragaza bamwe mu banizwe bari mu nzira y’ubutwari barimo Ingabire Umuhoza Vigitoriya, Diane Shimwa Rwigara na Nyina Adéline , Niyitegeka , intumwa z’ishyaka Ishema, Déo Mushayidi, Bernard Ntaganda, Kizito Mihigo, n’abandi .

Ubwo abari aho, benshi b’ingeri zose baturutse imihanda yose no mu miryango itandukanye, bakurikiye ibiganiro mbwirwaruhame bijyanye n’iyo nyito y’igitabo : INZIRA Y’UBUTWARI.

Tugera mu cyumba cyagenewe uwo muhango, twasanze Munyarugerero Fransisko Saveri avuga ku bijyanye n’ubutwari, aho avuga ko akenshi intwari iba ikikijwe n’ibifura n’abagome, ari nabo usanga bakataje mu gupfukirana rubanda ngo iteshuke mu gukurikira ukuli, ubwiza, ibyiza n’ubwigenge.

Bwana Nkubito Yohani Kolode, yavuze ku itangazamakuru n’abanyamakuru, avuga ukuntu Imvaho, Radio Rwanda na Kinyamateka babimburiye itangazamakuru mu Rwanda.

Ubwo yibukije uko ibinyamakuru byagiye bivuka mu Rwanda ubundi bikazimira, avuga ko kuri uyu munsi mu Rwanda hari ibinyamakuru birenze ijana kuri murandasi n’amaradio arenze 30 utabariyemo avuga k’uburyo busanzwe asaga 20. Ati ariko ibyo binyamakuri biracyahura n’ingorane : kubura ubwisanzure, ubukene no kudashobora kugera ku baturage.

Ati kuba umunyamakuru ni ugushinyiriza , kandi ngo itangazamakuru ni inkingi ikomeye ya demokarasi ; ubwisanzure bwaryo ni igipimo cy’aho ukwishyira ukizana bigeze mu gihugu.

Ikiganiro cyagiweho impaka cyane ni icyo bise : ITEKINIKA NK’INTWARO YA LETA YA FPR-INKOTANYI ,izo mpaka zikaba zayobowe na Biruka Innocenti. Yatangiye abaza abari aho ati mumpe urugero muzi rw’itekinika. Dore ngo ingero zirabura aho zandikwa, kuko buri wese yashakaga kuvuga :

– Diane Rwigara baramutekinikiye bavuga ko yahimbye imikono ;

– Ngo Kagame yahagaritse génocide ngo nabyo ni itekinika ;

– Ngo mu Rwanda nta moko abayo nyamara hakavuga génocide yakorewe abatutsi ;

– Ngo indege ya Habyarimana yahanuwe n’abasilikare be ;

– Ngo mu nzibutso hahambyemo imirambo y’abatutsi gusa , n’ibindi

Ubwo banzuye bashaka umuti, ko ari nta wundi ari IKIBATSI.

Nkuliyingoma wari n’umuhuza muri ibyo biganiro, yagarutse ku banyamakuru benshi bari bitabiriye uyu munsi w’inzira y’ubutwari, ndetse no ku bandi banyuze muri iyo nzira ariko bakaba batakiriho, ati mwese muri mu nzira y’ubutwari.

Haje gukurikiraho kungurana ibitekerezo, byakurikiwe n’ubuhamya bwa bamwe mu bagize uruhare mu itegurwa ry’iki gitabo : inzira y’ubutwari.

Rutabana Ben yavuze mu izina rya Diane Rwigara abereye nyirarume, Mme Cyiza Denise Ntamwera avuga mu izina rya foundation Cyiza; uyu cyiza wari ufite ipeti rya Lieutenant colonel mu ngabo za FPR umugore we yemeza ko yishwe na FPR –Inkotanyi;

Madame Mukakinani Naomé, umuyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi yavuze mu izina rya Mme Umuhoza Ingabire Vigitoriya.

Padiri Nahimana nawe yahawe ijambo mu izina ry’ishyaka Ishema, dore ko nabo bagaragara muri iki gitabo nk’abari mu nzira y’intwari; mwibuke ijoro baraye ku kibuga cy’indege I Nairobi babujijwe kwinjira mu Rwanda aho we na bagenzi be bashakaga kujya gukorera poliki hafi y’abaturage.

Bwana Twagiramungu Faustini yatanze ubuhamya kuri Seth Sendashonga, agaruka ku bikorwa bye byo gushaka kurwanya akarengane, cyane cyane igihe yandikiye ubutegetsi bw’u Rwanda amaburuwa 736 asaba ko ingabo za FPR zareka gukomeza gutoteza abaturage no kubica.

Icyo twabamenyesha ni uko uwaba yifuza icyo gitabo kigura amaeuro 10 gusa, yakwegera Kabagema J Claude .

Agnès Mukarugomwa

Ikondera libre, I Buruseli mu Bubiligi

02/06/2018.