Col Emmanuel Ndahiro yahamagaranye n’abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kanama 2012, urubanza rw’abashatse kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa rwakomeje muri Jeppestown magistrate court i Johannesburg muri Afrika y’Epfo.

Hatanzwe ubuhamya bw’abahanga bujyanye n’ikoranabuhanga aho hagaragajwe ukuntu abagabo 6 bakekwaho gushaka kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa bagiye bahamagarana cyangwa bohererezanya ubutumwa (SMS) hagati yabo.
Abo bagabo ngo bagiye bakoresha amayeri yo guhindura za telefone zigendanwa ndetse ngo nk’uregwa numero 5 witwa Seif Amed ari nawe warashe Lt Gen Kayumba Nyamwasa yahinduye SIM Card inshuro 3.

Ngo uregwa Numero 2, Bachisa Richard ariwe wari umushoferi wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa yahamagaranye n’uwitwa Vincent Ngendo bivugwa ko yatorokeye mu Rwanda inshuro 447 mu minsi ibanziriza iraswa rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Hagaragaye kandi ko habayeho guhamagarana na numero 2 zo mu Rwanda, imwe ikaba ari (+250782276419) iyo numero ikaba iya Col Emmanuel Ndahiro wahoze uyoboye inzego z’iperereza z’u Rwanda (NISS) ubu akaba yarakuwe kuri uwo mwanya.

Amakuru yatanzwe mu rukiko agaragaza uburyo abo bagabo 6 baregwa bakoreshe telefone zabo zigendanwa kuva bazishiramo za SIM cards bwa mbere kugeza igihe batawe muri yombi na polisi. Urubanza ruzakomeza ku itariki ya 5 n’iya 6 Nzeri 2012.

Ubwanditsi

5 COMMENTS

  1. VINCENT NGENDO NDAMUZI NAWE YAKORAGA MULI RWANDA AIR YARI UMUHOTESI MUNDEGE YIGEZE NOKUMARA IMINSI YARANZE AKAZI YIBERA MURI AFRIKA YEPFO

  2. None se ibi bya Ngendo ntibyiyongera kuri ya nkuru ivuga ko Rwanda Air isigaye igendamo abagizi ba nabi barimo abicanyi na ba Maneko? Erega si mu ndege gusa ni imodoka zitwara abagenzi zijya mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ntayo bakwerera gukorera mu Rwanda itabqnje guha akazi umukozi nibura umwe w’u Rwanda uzajya agenda aneka abagenda muri zo bus. Ibi birazwi kandi biramenyerewe! Ikibabaje ni aba bagore n’abakobwa bamaze babanigisha amashuka, akari mu Rwanda ni akaga! Musabe Imana ntitererane imbaga zayo

  3. Mwaretse komments z’abantu zigatambuka ariko? igihe mwagabanije kuba abapoliticien mukarushaho kuba abanyamakuru? yego mufite ubwoba nka twe twese ariko ndabona mukabya? kabisa mugabanye kunyonga comments z’abantu. iyo umuntu afashe umwanya we akandika ccomments ntuyitambutse nabyo si byiza. mubitekerezeho mukosoreho gato basi

  4. Jye gusa icyombnibonaho ndabona barigutinda nubwo arakazi kabo mbona bakagombye gukoresha ibishoboka bakarangizaza urubnanza hagafatwa ibyemezo kuko bagiye guhungabanya umutekano mugihugu cy’afrika yepfo kandi bari muri world cup barimo kwakirabashyitsi batandukanye niyompamvu bagomba kubihanirwa.

  5. Kuba ununtu yarahamagaranye nundi ntibyamuhamya Icyaha, kuba uwo musore yari south Africa nabyo ntibivuze ko yari Muri izo gahunda. Ese kuki tutakwibaza mpamvu ashyizwe mumajwi nyuma yimyaka ibiri. Niba azira kuba yarahamagaranye bazashyireho data voice twumve ibyo bavuganye. Ikindi ko uyu muhungu muri May namubonye Ortambo airport , kuki batamufata kandi ahora south africa, anahanahafite contract akorana na company yaho ya mining ndetse bivugwa ko Zuma ayifitemo shares

Comments are closed.