DEMOKARASI N’ITERAMBERE BIRAJYANA

    Ntawe ugishidikanyako u Rwanda rufite ibyaruteza imbere bihagije. Abanyarwanda ubwacu turimo ba Rwigeyemezamirimo bafite ubushobozi bwo guhanga no gufata ingamba zihagije ku kibazo cyose twagira. Abanyarwanda mu mibereho yacu dusa n’umwana ukoresha imyaka myinshi mu ikambakamba hanyuma agakoreha imyaka mike mu gihe cyo kugenda. Niyo mpamvu tutashoboye kubona umwanya uhagije wo kumenya ibyo twashobora kwigezaho bituma binatunanira. Ntabwo dukora ibyo twagombye gukora  cyangwa se ngo abantu bacu bamenye ko bakwigeza kuri byinshi bonyine. Ni nayo mpamvu igihe cyose tugize ibibazo, aho kugirango dufate umwanya tubishakire ibisubizo bizadufasha mu bihe bizaza, usanga benshi bahitamo gufata inzira ya politiki kandi akenshi na kenshi batanayumva.

    Ikibabaje kandi dukomeza gutakaza amahirwe menshi. Tumeze nk’umukinnyi uzi ko azatsinda niyiruka ariko yagera aho agomba kwiruka akigendera gahoro. Bityo rero bizakomeza kutugora kuba twagira ibyo duhindura muri politiki, mu bukungu ndetse no mu mibereho yacu. Ubu igihe cyaregeze ngo twirukanke n’ingufu cyane ko igihugu gikeneye byinshi mu iterambere ryacyo, nitwe tugomba kumenya ibyo dushyira imbere y’ibindi mu byo dukora byose. Iyaba buri mwaka twashyiraga imbaraga  zacu ku bintu 3 cyangwa 4 byihutirwa kurusha ibindi, mu gihe cy’imyaka itarenze 10 wasanga igihugu cyacu kimaze gutera intambwe ishimishije.

    Byaragaraye ko ibihugu byagiye bishyira imbere gahunda zo kuvugurura politiki n’ubukungu ari byo byagiye bishobora gukemura ibibazo bihura nabyo vuba. Kuki twe tutakora nkabyo se?

    Tugomba gushyira igihe cyacu cyose mu kubaka igihugu, tukifashisha bwa mbere ibyo dufite kandi birahari natwe turahari, tugaharanira ko buri wese akora ibijyanye n’ubuhanga cyangwa ubushobozi bwe, bityo umuco wo kujandajanda mu kazi udafitiye ubushobozi n’ubumenyi bugacika, ikimenyane n’irondakoko bigacika, tugaharanirako hagombwa kuzabaho igihe abanyarwanda baruhuka.

    Bimenyimana Albert.

    RDI – Rwanda Rwiza Youth Commissioner

    Quebec – Canada

    Comments are closed.