Dr Niyitegeka Theoneste yamaze kwimurirwa muri gereza ya Rubavu

Dr Théoneste Niyitegeka

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gihe Président Paul Kagame akomeje kurangaza isi n’abanyarwanda ababwirako yatanze imbabazi za nyirarubeshwa, niko akomeje ibikorwa byo gutoteza imfungwa za politique kugeza ubu atigeze afungura.

Amakuru The Rwandan yabashije kumenya aturuka muri Gereza ya Rubavu, ni uko ku wa gatandatu tariki ya 15 Nzeri 2018 ahagana i saa kumi aribwo Dr Niyitegeka Theoneste wari ufungiye muri gereza ya Nyanza, yari agejejwe i Rubavu muri gereza ya Rubavu aho yamanuwe mu modoka akubitwa, ibintu byabereye imbere y’abaturage bari baje gusura imiryango yabo muri gereza ya Rubavu. Ahita anamburwa n’ibyo kurya yari afite.

Nabibutsa ko Dr Niyitegeka yari amaze imyaka 2 afungiye mu kato. Akigezwa muri gereza ya Nyakiriba iri i Rubavu yakorewe iyicarubozo rikabije:yagaraguwe mu kiziba, arakubitwa bikomeye, azengurutswa gereza yose yambaye ibirenge, yambaye imyenda yahindanye, ategekwa kugenda avuga amagambo y’urukozasoni nk’umwana w’igitambambuga. Iyo gereza yahimbwe irimbi ry’abanyururu bo mu Rwanda.

Gereza ya Rubavu ikaba iyoborwa na Innocent Kayumba wigeze gukora mu kigo cya Kami aho bikekwa ko yishoye mu mabi menshi! Kugeza ubu Gereza ya Rubavu, ikaba izwiho kuba ikorerwamo ibikorwa by’iyicarubozo.

Dr Niyitegeka akaba yaramenyekanye ubwo yageragezaga guhatanira umwanya w’umukuru w ‘Igihugu ntibyamuhira ahubwo aza gufungwa ashinjwa génocide aho yakatiwe gufungwa imyaka 15 n’inkiko Gacaca, n’ubwo yifuje gusubirishamo urubanza rwe Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Genocide ibitse impapuro zose z’inkiko Gacaca yimanye dosiye ye n’inkiko ziterera agati mu ryinyo.