DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA

Seth Sendashonga

Mu Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku itariki ya 15 Gicurasi 2024, rifite umutwe ugira uti: “DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA,” ryashyizweho umukono na Jean-Claude Kabagema, Perezida w’Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique, ISCID asbl), icyo kigo cyishimiye kumenyesha abantu bose ko cyujuje imyaka 25 gishinzwe.

Gahunda yo kwizihiza iyo sabukuru izabera i Buruseli tariki ya 25 Gicurasi uyu mwaka. Kuri uwo munsi, ISCID ifatanije na Komisiyo Ukuri Rwanda (Rwanda Truth Commission, RTC) bazakora ibiganiro mbwirwaruhame ku nsanganyamatsiko zikurikira:

“KWIBUKA ABACU BAGUYE MURI JENOSIDE YABAYE MU RWANDA MU MWAKA W’1994 NO KWIMIKA UKURI TURWANYA IKINYOMA.”

Ibyo biganiro bizaba hagati ya saa munani na saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, bisozwe no gusabana ndetse no kwica akanyota. Adresse y’aho ibyo biganiro bizabera ni Rue Washington 40, 1050 Ixelles, mu quartier bakunze kwita Chatelain, hafi y’umuhanda witwa Avenue Louise.

Institut Seth Sendashonga yashinzwe muri Gicurasi 1999, nyuma y’umwaka umwe gusa Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya azira ibitekerezo byo kurwanya akarengane, ivangura ry’amoko no gutonesha igice kimwe cy’abanyarwanda ukandamiza ikindi. Ibyo bitekerezo Seth Sendashonga yabiharaniye kuva akiri muto bimuviramo gutotezwa no guhunga igihugu mu mwaka w’1975. Nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi mu w’1994, Seth Sendashonga yabaye ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya komini, asezera kuri iyo mirimo nyuma y’umwaka umwe ku mpamvu z’amakimbirane yagiranye na Paul Kagame wari ministiri w’ingabo ndetse na visiperezida w’igihugu. Ayo makimbirane yaturukaga ku bibazo by’umutekano byaterwaga n’ingabo za FPR kandi ubuyobozi bw’izo ngabo bubiri inyuma. Ni muri urwo rwego Seth Sendashonga yasezeye arongera ahungira mu gihugu cya Kenya aho abicanyi boherejwe na Paul Kagame bamwiciye tariki ya 16 Gicurasi 1998.

Nyuma y’icyo gikorwa kibabaje, bamwe mu nshuti za Nyakwigendera Seth Sendashonga biyemeje gukomeza gusigasira umurage w’ibitekerezo byiza yaharaniye ubuzima bwe bwose akaza no kubizira. Iyo niyo nkomoko y’ishingwa rya Institut Seth Sendashonga.

Mu myaka 25 ishize, icyo kigo, kibitewemo inkunga n’abantu banyuranye, cyasohoye ibitabo bitatu n’izindi nyandiko zinyuranye, gikora n’ibiganiro mbwirwaruhame n’ibindi biganiro ku maradiyo na televiziyo binyuranye. Icyari kigamijwe ni ugushishikariza abanyarwanda kurenga amacakubiri, guharanira uburenganzira bwabo, ubutabera nyabwo na demokarasi isesuye.

Institut Seth Sendashonga ikomeje guhangayikishwa n’uko nyuma y’imyaka 30 FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi binyuze mu ntambara yamennye amaraso menshi, ibitambo bikomeje kwiyongera kubera intambara zikomeje kuyogoza akarere kandi leta y’u Rwanda ariyo ibiri inyuma. Biteye inkeke kuba isi yose idasiba kubwirwa amarorerwa ingabo z’u Rwanda zirimo gukora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru bikaba nta gushidikanya ko bizagira ingaruka ziremereye ku mibanire y’abanyarwanda n’abaturanyi bo mu bihugu duhana imbibi.

Ikindi giteye inkeke nukuba abanyarwanda bakomeje kuba ingwate y’ingoma y’igitugu imaze imyaka 30, iyo ngoma ikaba yubakiye ku muntu umwe n’agatsiko k’abantu bake bamugaragiye nk’uko byari bimeze ku ngoma ya cyami.

Institut Seth Sendashonga yongeye gushimangira ko abanyarwanda bafite inshingano yo gukora ibishoboka byose kugirango bategurire abana babo igihugu bazabanamo, ntawe uvukijwe amahirwe ye kubera ubwoko bwe, akarere avukamo, idini cyangwa ibindi bitabangamiye inyungu rusange n’amategeko y’igihugu.