EMMANUEL NA FELIX

Umenya hari igishya mu kirere cya politiki y’iwacu hariya. Mu karere k’ibiyaga bigari. Amagambo yakoreshejwe mu kiganiro Perezida Emmanuel Macron hamwe na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo bahaye abanyamakuru ejo tariki ya 30 Mata 2024 yerekanye ko umubano hagati ya RDC n’ubufaransa ugiye gufata indi ntera. Kandi ni mu gihe.

Kongo ikeneye inkunga yose yayifasha kurangiza intambara yashojweho na Kagame. Tshisekedi ashoboye guhagarika inkunga y’abanyaburayi baha ubutegetsi bwa Kagame mu buryo bunyuranye yaba akoze ikintu gikomeye. Ubufaransa nabwo bukeneye cyane RDC. Ni igihugu cya mbere ku isi kivugwamo igifaransa kandi byaragaragaye ko ururimi ari iturufu ikomeye muri business. Ikindi rero gikomeye nuko Kongo irimo umutungo kamere Ubufaransa bukeneye, cyane ko hari ibyo bwahombye byaturukaga mu bihugu by’Afurika y’uburengerazuba nka Mali na Niger.

Macron na Tshisekedi baganiriye bameze nk’umusore n’inkumi bahuye bombi bifuza kurushinga. Dutegereje kureba ikizavamo ariko birasa n’aho ari ubukwe. Nukuvuga ngo mu mezi ari imbere hari byinshi bishobora guhinduka iwacu hariya. Kuko Kagame uko agenda agota umujyi wa Goma ashaka kuwufata niko nawe barimo kumugota mu buryo bwa diplomatie.

Cyokora uriya mugabo (Kagame) nawe azi ubwenge, buriya ntabwo yicaye ubusa. Ejo uzamwumva yuriye indege agiye gushaka uburyo yagira icyo aramura. Reka turebe aho bigana. Ejo Macron yavuze ko impeshyi y’uyu mwaka izarangira hari igihindutse kigaragara ku bijyanye n’iriya ntambara.

Ikindi umuntu atabura kwibutsa ni ijambo Tshisekedi yongeye gusubiramo ko umubano wa Kongo n’u Rwanda uzagaruka aruko ingoma ya Kagame ihirimye. Ibi yabisubiyemo ari kumwe na Macron. Isi yose yarabyumvise. Mu Rwanda niho basa n’abatumva ko guhindura ubutegetsi aribo bifitiye inyungu bwa mbere.