FPR ikomeje kwicukurira akobo uko bwije n’uko bucyeye:Nelson Gatsimbazi

    FPR ikomeje kwicukurira akobo uko bwije n’uko bucyeye kubera kubera kuzengereza abaturage. nyuma yo kwandikira ubuyobozi bagaragaza ibibazo byabo, abanyeshuri n’abashoferi barafashwe barafungwa,hanyuma baza kurekurwa bimaze kugaragara ko abantu batangiye kwiharararukwa bagahaguruka kwirwanaho.

    Ubu ikibazo kindi gikomeye ni uburyo FPR yinjiye mu bucuruzi bwo gutwara abagenzi igahitamo kwirukana rubanda rugufi bakoresha tagisi ntoya bazira yuko batabasha kugura Coaster nyamara twese ntabwo twanganya ubushobozi. FPR ntishishikajwe no kumenya ko rubanda rugufi rwakoreshaga tagisi ntoya bafite imiryango batunze nk’abana bagomba kurya,bakiga,bakavurwa.

    Aba bashoferi baba barafashe imyenda yo kugura izo modoka bagomba gukora bakishyura. ku ngoma ya FPR umuturage nta burenganzira afite bwo gukora ubucuruzi ashatse nko gutwara abagenzi.

    Ese kuki FPR itareka umuturage agakoresha imodoka afite binyuze mu ipigana hanyuma abaturage bakwanga kujya muri za tagisi ntoya, bikaba bigaragarira nyirayo ko abaturage batayishaka aho kumwirukana?

    Ubu izo modoka FPR yazanye, zazamuye ibiciro ku buryo umuturage wo hasi adafite amahitamo ngo arebe igiciro kimworoheye. Ubu kuva i Kanombe ujya i Nyamirambo ibiciro bigeze hafi kuri 500 muri izo modoka za FPR mu gihe muri tagisi zari zisanzwe byari 350.

    Ese ubu u Rwanda umuturage adafitemo uburenganzira bwo guhitamo ikimunogeye adashyizweho agahato, murabona amaherezo yarwo ari ayahe? Igihe kirageze ngo buri munyarwanda ahaguruke maze dufatane urunana twikize ingoma y’igitugu maze twimike demokarasi no kwishyira ukizana aho umunyarwanda wese azaba afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka.

    Wizarira kuko ruriye undi rutakwibagiwe, ejo yari umuturanyi wawe, uyu munsi ni wowe. Nidufatanya tuzagera ku cyo dushaka vuba. Abanyeshuri n’abashoferi bari bafunzwe bakaza kurekurwa baduhaye urugero rwiza kandi intsinzi baharaniye ni iya buri munyarwanda.

    Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda

    Nelson Gatsimbazi

    Comments are closed.