FPR IZIRUNGE ARIKO ZANGE ZIBE ISOGO: POLITIKI Y’ITEKINIKA IKOMEJE GUTAMAZA KAGAME

Ba Perezida Tshisekedi na Kagame gihe bahuriraga i Gisenyi na Goma mu minsi ishize

Yanditswe Valentin Akayezu

Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter bwa Ministri w’Ububanyi n’amahanga wa Qatar yagaragaje ko ngo Qatar ibisabwe na Guverinoma y’u Rwanda yakoze ubuhuza ku kibazo cya Rusesabagina. Ubwo butumwa bukomeza bugaragaza ko Qatar ishimagiza ibyo imaze kugeraho mu kugira uruhari mu gukemura amakimbirane abera hirya no hino.

Bukomeza bushimira Leta y’u Rwanda uko yitwaye mu kibazo cya Rusesabagina, ndetse ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo Rusesabagina agezwe muri Qatar ubundi azakomeze ajya muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Nyamara usomye ubwo butumwa bwatanzwe na Ministri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, ikibazo gikomeye ni ukumenya ubuhuza(médiation) buvugwa ko bwakozwe, bwahuje nde nande? Ibinyamakuru byegamiye Leta ya Kigali byagaragaje ko habaye ibiganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Leta ya Kigali. Nyamara, ntaho uwo Ministri agaragaza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite aho zihuriye nibyabereye muri Qatar. Aho rero niho umuntu yibaza ngo hahujwe izihe mpande? Ese koko ubwo buhuza bwaba bwarabayeho?

Mpereye aho, umuntu abona ko kuvuga ko habaye ubuhuza, hatagaragazwa impande zahuzwaga, bigagara ko ari ikinyoma, nta buhuza bwabayeho. Igishoboka, ni uko Kagame ashobora kuba yarifashishije inshuti ze zo muri Qatar ngo zimufashe kwivana mu kimwaro we ubwe yiteye ubwo yafataga icyemezo cy’ubuhubutsi cyo gushimuta Bwana Rusesabagina Paul. Kuba Kagame yarakomeje kwigaragaza nk’umugabo udashobora kugira ikimuhungabanya, kuri we n’ igisebo atashoboraga kwihanganira mu maso y’Abanyarwanda, kumva ko yapfukamishijwe hasi. Aho rero niho hamuteye kwegera inshuti ze z’AbanyaQatar bakina ikinamico ko habayeho ubwunzi ariko bibagirwa kugaragaza impande ebyiri zarebwaga n’ubwo bwunzi izo arizo.

Kwifashisha icyo kinyoma kandi byateye guhubuka cyane maze ntihitabwa kubyo amategeko ateganya. Imyandikire y’itangazo rya Ministeri y’ubutabera mu Rwanda, rigaragaza ko ngo Sankara na Rusesabagina bakuriweho ibihano, ahakoreshejwe imvugo y’icyongereza ya “Commutation”. Igihamya ubuhubutsi rero ni uko habaye kwitiranya ikitwa “presidential Pardon kikitiranywa na Commutation”. Ubundi nk’uko maze kubyerekana, commutation, nk’uko bisobanurwa n’ingingo ya 227 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga ko Imbabazi za Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano cyangwa zikabisimbuza ibindi. Uko kuvanwaho kw’igihano cyangwa gusimbuza igihano ikindi, nibyo byitwa mu cyongereza “commutation”. Ikigomba kumvikana rero ni uko, kubw’ingingo ya 227 yavuzwe, “commutation” idashobora kubaho hatabayeho imbabazi zitangwa na Perezida wa Repulika. Mu yandi magambo, “commutation” ni ingaruka(effect) y’imbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika.

Itangazo rya Ministeri y’Ubutabera rero riravuga ko icyemezo cy’inama y’Abaministri cyakuriyeho Rusesabagina na Sankara ibihano. Ibi rero nibyo bigaragaza ubuhubutsi bwo gukorana ibintu igihunga, kuko ibyagombaga gushingirwaho aribyo imbabazi za Perezida wa Repubulika ziteganywa n’ingingo ya 227 yavuzwe, ntabyabayeho, ari nayo mpamvu “commutation” ivugwa nayo nta shingiro ifite kuko icyo yagombaga kuba yubakiyeho ntacyabayeho.

Ese hazasohoka iteka rya Perezida ritanga imbabazi? Ese rizanyuranya n’ibyo itangazo rya Ministeri y’ubutabera ryavuze ko byemejwe n’inama y’Abaministri ko Rusesabagina na Sankara bakurirwaho ibihano? Nonese ibyemejwe n’Inama y’Abaministri ko ari amakosa, kandi anyuranyije n’ibyo ya ngingo 227 iteganya!!. Nonese ayo makosa azongera akosorerwe mu yindi nama y’abaministri izakurikira ubundi habone kubaho iteka rya Perezida ritanga imbabazi?

Iki kibazo nibajije kiragaragaza neza ingorane n’ ubuhubutsi bya Leta ikoresha ikinyoma igushamo inzego za Leta, dore ko kubera igitutu n’ubwoba, nta nutinyuka kugira inama Leta ko ibikorwa birimo amakosa.

Nshingiye kubyo maze kugaragaza byose, nk’uko natangiye mbivuga, Leta ya Kagame yabeshye abanyarwanda ko habayeho ibiganiro biyihuza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ikinyoma nicyo cyatumye abacuti ba Kagame b’AbaQatari bamufasha kubeshya ko habayeho ubwunzi(médiation) ku kibazo cya Rusesabagina.

Reka nsoze mvuga ko kurekura Rusesabagina na Sankara byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ariko ngombwa ni uko barekuwe, kuko bombi n’ubundi bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, baburanishwa ku byaha bishingiye ku bitekerezo byabo bya politiki n’ubwo Sankara kubw’amatakirangoyi, yahisemo kwemera ibyo bamukoreraga.

Muri make, ifatwa ridakurikije amategeko=ibirego by’ibihimbano=irekurwa ridakurikije amategeko. Tubirebeye mu mibare: – + -=+ . Reka n’ubwo amategeko yishwe cyane, twishimire ko Rusesabagina na Sankara bakize umugogoro wo gufungirwa akamama.