Gasana Byiringiro ngo ibyo yavuze yabitegetswe na Polisi!

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Nyakanga ku rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, bwa mbere umunyamakuru Byiringiro Gasana Idrissa w’ikinyamakuru The Chronicles yagejejwe imbere y’ubutabera, akaba yavuze ko ibyo yemeye nk’amakosa yari yabikoreshejwe.

Umushinjacyaha Janvier Heshimana yasomeye Byiringiro ibyaha aregwa birimo kubeshyera Leta , guhimba inkuru z’ibinyoma ko yashimuswe, kwandika inyandiko ebyiri mu bugenzacyaha zivuguruzanya, bityo ko ku ruhande rw’ubushinjacyaha bafite impungege ko kubera ibi byaha yatoroka bumusabira kuba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 hagikorwa iperereza.

Ubushinjacyaha buvuga ko tariki 17 Nyakanga 2012 uyu munyamakuru yanditse inyandikomvugo igenewe ubugenzacyaha, muri iyi nyandiko akaba ngo yarahamije ko yashimuswe n’inzego zishinzwe ubutasi mu gihugu, anasobanura uburyo yashimuswemo.

Tariki 18 Nyakanga 2012 Byiringiro Idrissa ngo yasabye ubugenzacyaha kumukoresha indi nyandiko mvugo, ababwira ko ibyo yari yanditse tariki 17 Nyakanga 2012 bitari byo, ko atigeze ashimutwa, yemeza ko ari imitwe yari yapanze kugirango arebe uko inzego z’umutekano zakwifata muri icyo kibazo kiramutse kigizwe n’umunyamakuru.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore ibyo yakoraga byari ibinyoma kuko ubwo yemeza ko yashimuswe tariki 16 Kamena akavuga ko bamwambuye telephone n’ibikoresho byose by’akazi, ngo barebye ‘historique’ ya telephone ye banyuze kuri MTN basanga telephone ye yarakoraga kuva saa kumi 16h z’umugoroba kugeza saa tanu z’amanywa zo kuwa 17 Kamena.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore yavuze yatwawe n’imodoka ya Land Cruiser na numeroza Plaque zayo akazivuga, nyamara ngo basanze imodoka ifite plaque yavuze ari imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi. Ku munsi avuga ko yashimusweho ngo yavuganye n’umukobwa w’inshuti ye, n’abandi bantu bagera kuri bane barimo n’umunya Kenya witwa Josh we babashije no kubonana saa kumi z’umugoroba w’uwo munsi kuri Magerwa. Ibi ngo bigaragaza ko atigeze ashimutwa n’umuntu uwo ariwe wese mu gihe yavuze.

Byiringiro Idrissa muri uru rubanza, byari bibujijwe gufata amafoto, yavuze ko inyandikomvugo yakoze tariki 17 Nyakanga ariyo irimo ukuri kubyamubayeho, naho iyo kuwa 18 Nyakanga ikaba ngo yarashyizweho igitutu n’inzego za Leta ngo zamuteye ubwoba ngo ayandike.

Ku kuba yaravuganye kuri telephone n’abantu barenze umwe mu gihe avuga ko yari yashimuswe yambuwe ibikoresho byose, Idrissa yisobanuye ko atari we wari ufite telephone ye kuko yari yayambuwe.

Idrissa ati: “Ndi mu bugenza cyaha bwa mbere ku kicyaro cya Polisi ku Kacyiru bansabye kwandika inyandiko mvugo, ndayandika ngaragaza ko abanshimuse ari urwego rw’ubutasi mu Rwanda, ntararangiza kwandika barambwira ngo ibyo uri kwandika birakugirira ingaruka ahubwo andika wemera icyaha n’ibyo byakugirira akamaro”.

Me NSABAYEZU Evariste wunganira Byiringiro Idrissa, yavuze ko umukiliya we akwiye kurekurwa by’agateganyo kuko ibyaha ashinjwa bidahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu nk’uko amategeko abiteganya, uyu musore akaba atarafashwe ku buryo busanzwe buteganywa n’amategeko kuko ngo yahamagawe kuri telephone, akaba kandi ngo yari bugufi kurangiza amashuri ye, ari imfubyi idafite ababyeyi, izi mpamvu ngo zikwiye gutuma aburana ari hanze.

Uyu mwunganizi we yagize ati: “ Yambwiye ko yakorewe itotezwa kugirango yandike inyandikomvugo ya kabiri igaragaza ko ibyo yavuze ari ibinyoma. Turasaba urukiko gushishoza kandi rukaba rurekuye by’agateganyo Byiringiro akaburana ari hanze”

Ku kurekurwa by’agateganyo, Urukiko rwavuze ko bisaba ubwishingizi, cyangwa umuntu wamwishingira bityo mu gihe habayeho kubura kwe uwamwishingiye akaba ari we ukurikiranwa.

Umukoresha we, akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru The Chronicles Kayumba Christopher wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu myaka 10 ishize, yemeye ko uyu musore aramutse abuze umushahara we (Kayumba) wahagarikwa, naho umugabo witwa Evariste Gasana w’imyaka 68 nawe yemerera urukiko ko Byiringiro narekurwa by’agateganyo akazaburirwa irengero umutungo we (Gasana) wafatirwa, akaba yavuze ko hafatwa inzu ye.

Urukiko rwahise rutangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 31 Nyakanga aribwo ruzafata imyanzuro ku busabe bw’abaregwa ku kurekurwa by’agateganyo.

Daddy SADIKI RUBANGURA

Source: UMUSEKE.COM