Genocide ya 94: Ingaruka z’ubutegetsi bubi!

Mbere na mbere mbanje kwihanganisha abanyarwanda bose babuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi n’ubundi bwicanyi bwayikurikiye cyangwa bwayibanjirije.

Mata 1994, Mata 2020 imyaka 26 irashize mu Rwanda twibuka genocide yakorewe abatutsi n’ubundi bwicanyi butarabonerwa izina! Gusa abantu bamwe bahora bagwa mu mutego wo kurangamira ingaruka ziyi genocide aho gusubiza amaso inyuma ngo bibaze icyayiteye.

Abantu benshi ntibavugarumwe kucyateye genocide n’ubundi bwicanyi butahawe izina bwayikurikiye. Iyo bamwe bavuze ko ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nyakwigendera Juvenal Habyarimana ryabaye imbarutso,FPR n’abambari bayo bahita bavuga ko genocide yatangiye muri 1990. Iyo kandi hagize abavuga bati intambara yo muri 1990 yateje u Rwanda akaga, nanone FPR n’abambari bayo baravuga bati genocide yatangiye mu 1959!

<< Aho kwica gitera ica ikibimutera!>>. Mu byukuri kutamenya impamvu yateye ibibazo, bituma udashobora kubona umuti wanyawo wakemura ibyo bibazo. Iyi mvugo yamamaye yavuzwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa ubwo bamusabaga kwica GITERA byavugwaga ko yasuzuguye Umwami maze akagirwa inama nuwari umuvandimwe we Ndahindurwa ati: << Aho kwica GITERA ica ikibimutera!>>.

Ubwo nigaga mu mashuri makuru, umwarimu wanjye yadusobanuriye ko iyo utazi ikibazo ufite(the real problem) bigorana kubona igisubizo. Yaduhaye ingero nyinshi ariko reka mbasangize ebyiri gusa.

Elevator (Icyuma kizamura abantu cyangwa ibintu mu mazu yo hejuru): Iyi elevator (ascenceur) yatezaga ikibazo mugutwara abantu maze bakitotomba mbese bakarambirwa kuyitegereza. Maze habaho inyigo yo gukemura icyo ikibazo. Bamwe baravuze bati reka dukore iyihuta cyane. Mubyukuri ibi ntibyigeze bicyemura ikibazo kuko abantu barakomeje baba benshi maze barakomeza baritotomba! Abandi bati reka dukore inini itwara benshi. Mubyukuri nabyo ntibyakemuye ikibazo ahubwo abantu barakomeje baba benshi maze bakomeza kwitotomba.

Uwagatatu we araza arareba maze aravuga ati reka dushyire ikibaho hano (big screen) maze abazaba bategereje bazajya baba bareba imiziki (musics), cinema n’ibindi maze bibarinde kurambirwa no kwototomba. Kuva ubwo ikibazo cyahise kirangira!

Umwarimu n’umunyeshuri: umunsi umwe umwarimu n’umunyeshuri we barimo bagendana maze barebye inyuma babona ikirura (A Bear). Tubibutse ko iki kirura ari imwe munyamanswa z’inkazi. Bombi bakebutse inyuma babona ko ibyabo bibarangiranye! Maze batangira kwirukanka. Umwarimu abyira umunyeshuri we ati wikwirirwa wiruka kuko ntushobora gusiga ikirura (bear)! Umunyeshuri ati ikibazo mfite ntabwo ariko ngisiga, ahubwo ndashaka kugusiga wowe! 

Mu byukuri umwarimu ntiyabashije kwisobanurira ikibazo yari afite. Ariko umunyeshuri we yabonye ko naramuka asize umwarimu we bizatuma ikirura gifata uwasigaye inyuma kandi koko niko byagenze.

Iyo nitegereje abanyarwanda nabo nsanga bashakira ibibazo aho bitari. Nonese Abatutsi bati Abahuti ni babi cyane, banga Abatutsi ni abicanyi. Ingero baradutemye ndetse baradutwikira n’amazu kuva muri 59 kugera ku genocide y’ 94. Abahutunabo bati Abatutsi ni abagome baraduteye muri 90 kandi bahanuye indege ya Habyarimana rwose ni abicanyi n’ibindi n’ibindi.

Mu byukuri mbona ikibazo cyateye ibi byose ari imitegekere mibi, kutabwizanya ukuri no kutamenya ikibazo nyamukuru nk’uko natangiye mbivuga haruguru. NI IKI CYATUMYE ABAHUTU BENSHI BANGA ABATUTSI KOKO?????? Muri make iyi niyo mvano yibibazo dufite hagati y’amako atuye u Rwanda.

Ubutegetsi bubi mugihe cy’Ingoma ya cyami(ubwo ndavuga mbere y’umwaduko w’abazungu na nyuma yaho) niho hatangiye kubibwa amacakubiri mu banyarwanda. Ubuse koko hari Umututsi wahakana ko ibi bitabayeho: ubuhake, uburetwa, ishiku, guhakwa, kunyagwa, kwikanyiza, guhezwa ku butegetsi ndetse n’amashuri, gufata igihe ibwami (urugero NDABAGA) n’akandi karengane. Iyi niyo ntandaro y’amacakubiri yokamye u Rwanda.

Gusa twibutse ko rubanda rugufi rwahonyangarwa atari Abahutu gusa ndetse harimo n’Abatutsi babakene. 

Abakoze impinduramatwara (revolution) ya 59 basimbuje ikosa irindi ntibabasha kwereka Abatutsi itandukaniro hagati y’Ubwami na Repubulika. BAHUTU BAKOZE IMPINDURAMATWARA ni iki gituma Abatutsi benshi batemera iyo mpinduramatwara? Ubu se koko hari umunyarwanda ukuze utazi ko Abatutsi muri 59: bamwe bishwe, bagasenyerwa, bagatwikirwa, bagasahurwa ndetse bamwe bagahunga u Rwanda? Iyi niyo ntandaro y’urwango ABATUTSI BENSHI BAFITIYE ABAHUTU!

Mperutse kumva umukobwa wa nyakwigendera Habyarimana Juvenal avuga ngo kuba barishe se ntibabonaga ko hazapfa abantu benshi? Rwose nshyigikiye iperereza kuri ruya rupfu ndetse ababigizemo uruhare bagahanwa. Kandi twibutse ko intambara ya mbere y’isi yose (the fisrt world war) WWI intandaro yabaye urupfu rw’ igikomangoma cya Autriche FRANCOIS FERDINANT n’umugore we.

Ariko mukobwa wa Habyarimana we wibuke ko Perezida wa mbere GREGOIRE KAYIBANDA yishwe ndetse na benshi mu bari bagize leta y’icyo gihe ntihagire inkurikizi kandi umubyeyi wawe yari azi uko byagenze! Twibuke ko naho umurambo wa nyakwigendera GREGOIRE KAYIBANDA nta nuzi aho yahambwe!! INTANDARO Y’AMAKIMBIRANE HAGATI YA KIGA NA NDUGA. Nubwo ingoma ya Kagame itandukanye n’iya Habyarimana ariko ntamuntu wariho icyo gihe wakwibagirwa akarengane kariho nka: Iringaniza, ubusumbane bw’uturere, ruswa mu mashuri no mwitangwa rya kazi, ubusumbane bw’amoko, no guhezwa hanze kw’impunzi n’ibindi.

Intambara ya 1990 nayo yaje yitwa iyo kubohora u Rwanda ariko munyuma byagaragaye ko yari iyo kwihorera. Abanyarwanda barishwe bazira ubusa, basahurwa ibyabo cyane cyane mu majyaruguru. Ibi rero byongereye rwa rwango natangiriyeho rwo ku ngoma ya CYAMI. Byaje guhumira ku mirari bamaze kurasa indege yari itwaye Habyarimana Juvenal hamwe nabo bari kumwe IMBARUTSO YA GENOCIDE.

INGOMA YA FPR yo sinabona icyo mvuga kuko irenze ingoma zose mbi zabayeho haba mu Rwanda, muri Afrika, ndetse no ku isi yose!!

NGAHO REKA MBABAZE MUNSUBIZE:

  • Ubu koko uwasenye inzu ya Rwigara Asinapol, agasenyera abaturage ba Kangodo ya II n’ahandi muri Kigali nta ngurane, atandukaniye he koko n’uwasenyaga amazu mu gihe cya Genocide? Atandukanye se n’uwasenyaga amazu muri Revolution ya 1959.
  • Ubu koko uwishe KIZITO MIHIGO, akica ba ANSELIMI, BONIFACE TWAGIRIMANA, NYAMIHIRWA, NYAMATA n’abandi benshi ubu koko ataniye he nabagiye bica Abatutsi muri Genocide?
  • Ubu koko amagambo avugwa na General KABAREBE, NDAHIRO TOM atandukaniye he n’amagambo yavugwaga na HABIMANA KANTANO, LEO MUGESERA n’abandi nka bo?
  • Ubu koko abantu bishwe mukivunga na General NYAMVUMBA, General IBINGIRA FRED n’abandi nkabo bitaniye he n’abishwe n’INTERAHAMWE muri genocide?

Banyarwanda ndabizi ko mwese cyangwa benshi murimwe muzi ukuri. Baba abanye politike baba hanze ndetse n’ababa mu Rwanda, baba imiryango ya sosiyete sivile, amadini yose, nimwicare hamwe mukore INAMA RUKOKOMA musase inzobe. Mutangirire ku Ngoma ya Cyami, Repubulika ya I,II,III murebe intandaro nyayo y’urwango hagati y’amoko agize Urwanda maze abakiriho basabe imbabazi bagenzi babo mbese dukore nk’ibyabaye muri South Africa nyuma ya APPARTHEID.

Banyarwanda nimuhaguruke twamagane ikibi duharanire ko hajyaho ITEGEKO-SHINGA ribereye aho buri wese yishyira akizana, aho umunyarwanda atinya itegeko aho gutinya umuntu maze tugire ubutegetsi bwiza bukorera rubanda. Bityo dusezerere ubutegetsi bubi, kandi twimakaze ubutabera no guharanira ejo hazaza habana bacu ndetse n’iterambere rya bose.

Ibi bizaturinda guhora twitana bamwana ngo aba bishe aba, ngo habayeho genocide ebyiri, aba ni abagome, n’ibindi. Ibi kandi bizaturinda ko hakongera kuba GENOCIDE ariko nidukomeza kwimikwa urwango tuzaba turi gukora amakosa y’abakurambere kandi tuzaba turaga abana bacu ITONGO n’ IMIVUMO.

Umusomyi