Gereza mpuzamahanga ya Nyanza imfungwa nyinshi zishobora gutoroka kubera iyicarubozo ziri gukorerwa.

Yanditswe na Marc Matabaro

Hashize igihe kitari gito havugwa iyicarubozo rikomeye rikomeje gukorerwa imfungwa n’abagororwa hirya no hino mu ma gereza atandukanye yo mu Rwanda, aho zihabwa ifunguro ridakwiye ndetse ritujuje ubuziranenge.

Amakuru therwandan yashoboye kumenya ikesha bamwe mu bakozi b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) barambiwe akarengane gakorerwa imfungwa, bayitangarije ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera kuko nko muri gereza mpuzamahanga ya nyanza nta munsi bwira hadapfuye umufungwa!

Mu bitaro bya gereza imbere abarwayi baryama bagerekeranye kubera ubwinshi bwabo buturuka ku mafunguro mabi barimo guhabwa yiganjemo ibishyimbo byaboze bidashya biri gutera benshi uburwayi bukomeye burimo kugira isereri, kwituma buri kanya (diarrhée), kuruka….

N’ubwo ntacyo ubuyobozi bwa gereza bukivugaho bigatagara ko biri muri wa mugambi wo kwica gahoro gahoro imfungwa n’abagororwa. Nyuma yo guhabwa aya mafunguro adakwiye iyi gereza ya Nyanza ifatwa nka gereza ya mbere mu Rwanda yujuje ibyangombwa byose, haragaragara kandi ubundi buryo bushya bw’iyicarubozo rikomeye aho umugororwa ufatanywe téléphone igendanywa akubitwa bikomeye kugeza abaye ikimuga, ubundi agafungirwa mu kumba gato kihariye (Cachot spécial) mu gihe kingana n’iminsi 30 atareba izuba!

Ubundi nyuma y’iyo minsi agakurwa mu buryamo bwe agasabwa gushaka iyo yerekeza muri gereza arara agenda bukamwiriraho atagira aho yerekeza ! Ari nabyo benshi mu bacungagereza bakomeje kwibaza uburyo umufungwa ukatiye igifungo cya burundu cyangwa se imyaka 30 ashobora kurangiza ibyo bihano ataryama!

Iyi akaba ari imwe mu mpamvu zishobora gutuma abafungwa benshi bafata icyemezo cyo gutoroka gereza ibyo bikazatuma havuka ibibazo byinshi. Dore ko mu byatumye Ntamuhanga Cassien na bagenzi be bafata icyemezo cyo gutoroka harimo ko bahozwaga ku nkeke nk’izo twavuze haruguru.

Umucungagereza umwe yatubwiye ko téléphone zihora zibazwa abafungwa zizanwa n’abayobozi babo cyane cyane abashinzwe kuneka kuko bazibonamo amafaranga menshi.

Gereza ya Nyanza ikaba ifungiyemo imfungwa 8000 ziganjemo abanyepolitiki, abaregwa génocide bari abayobozi, abaregwa ibyaha by’iterabwoba bo mu idini ya islam, imfungwa zavuye muri Sierra Leone…