GUHA IGIHUGU AMAHIRWE MASHYA

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Mperutse kwandika kuri iyi paji yanjye ya Facebook ngira nti: “Bari hehe abacurabwenge?”. Navugaga ko aho u Rwanda rugeze rukeneye abantu begereye umukuru w’igihugu batinyuka kumubwira bati: wakoze byinshi ariko igihugu gikeneye impinduka kandi ikaba mu mahoro. Ni nayo izatuma ibyo wakoze bitangirika. Ni muri urwo rwego nakiranye akanyamuneza ijambo Madame Victoire Ingabire Umuhoza yatugejejeho muri iki cyumweru dushoje aho avuga ko yasabye urukiko rw’ikirenga kumukuraho ubusembwa bumubuza kwiyamamariza imirimo ya politiki.

Ni icyemezo gikomeye urwo rukiko rugomba kuzafata tariki ya 14 gashyantare 2024, ni ukuvuga mu minsi icumi iri imbere. Ni amahirwe kumva ko hari itegeko ririho riteganya ko inzitizi nk’iziri kuri Victoire Ingabire zishobora kuvanwaho. Ni icyemezo ubutabera budashobora gufata bidaturutse ku bushake bw’abayobora igihugu. Mu by’ukuri bivuga ko kuri iriya tariki icyo Perezida w’urukiko rw’ikirenga azavuga kizaba cyahawe umugisha na Perezida Paul Kagame, kizabarwa nko guha igihugu amahirwe mashya cyangwa kuyakima.

Birumvikana ko icyemezo cyo gukuraho ubusembwa ku muntu uyu n’uyu kidahagije kugirango impinduka zose abantu bakeneye zigerweho. Hazakenerwa n’ibindi byemezo bijyana no gufungura urubuga rwa politiki no kwemera ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Iyo ni inzira yafasha igihugu cyacu gusohoka muri iri korosi rukomeye kirimo ndetse kikaba cyatera izindi ntambwe mu nzira y’amajyambere. Turi benshi rero dutegereje ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza akurirwaho ubusembwa bumubuza kwiyamamariza imirimo ya politiki kandi biri mu nyungu z’igihugu. Ni ukugiha amahirwe mashya.