HABYARIMANA NTABWO YARI UMWANZI W’ABATUTSI.

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Kumva ko hari umututsi ukomeye wagerageje gutanga ubutumwa (abunyujije kuri Nyirasafari Gaudence) bwari bugamije kubuza Perezida Habyarimana gukora ruriya rugendo yiciwemo byatumye nibuka ubuhamya bw’umwe mu banyenganda bakomeye b’abatutsi witwaga Sisi Evariste.

Uwo mugabo witabye Imana aguye mu buhungiro mu Buholandi mu mwaka wa 2021 yatanze ubuhamya ku IKONDERA avuga ukuntu guhera muri 1966 yahoraga afungwa igihe cyose inyenzi zabaga zateye. Ndetse no muri 1973 igihe cy’imvururu zateguraga kudeta ya Habyarimana nabwo yarafunzwe. Ariko nyuma ya kudeta abatutsi bahawe ihumure ku buryo hari benshi bacuruje barunguka, abandi bubaka inganda barakira karahava. Sisi Evariste yongeye gusubira muri gereza Inkotanyi zateye muri 1990.

Imyaka 17 y’ihumure ni ikintu gikomeye cyabaye uretse ko wenda tutabihaye agaciro kabyo. Muri iyo myaka niho Sisi Evariste yubatse imprimerie ikomeye yarizwi nka Etablissements SIEVA. Muri icyo gihe kandi nibwo ba Assinapol Rwigara barimo kuzamuka, na ba Valens Kajeguhakwa, na Charles Shamukiga, na Sebera Antoine, na Védaste Rubangura, na ba Paul Gakuba, n’abandi benshi ntarondora, bamwe sinashoboye no kubamenya.

Sisi Evariste

Ntabwo rero bitangaje ko hari abatutsi bareba kure bashoboraga kubona ko, uretse iby’intambara, ubundi Habyarimana atari umwanzi w’ubwoko bwabo. Byongeye kandi kiriya gihe bamwiciye ahubwo niwe washoboraga kugira ijambo ryo guhosha ubukana bw’intagondwa zatewe n’intambara ndetse n’amashyaka menshi, intagondwa zamwibonagamo.

Nukuvuga ko uriya muntu wagerageje kuburira Habyarimana yashoboraga kuba ataranabikoreraga kumukunda we bwite ahubwo wenda yarimo kugerageza guhagarika amakuba y’inkurikizi z’urwo rupfu mu bihe tuzi ko bitari byoroshye. Uriya muntu yarimo gutabara igihugu. Malheureusement yavunikiye ubusa. Ariko birashimishije kumva ko initiative nk’iyo yabayeho. Ntabwo abantu bose ari ibikoko.

Reka nsoze nibutsa ko Sisi Evariste nahereyeho muri iyi nyandiko ari urugero rufatika rw’uko mu by’ukuri FPR yitwaje kurengera abatutsi ariko nta rukundo ibafitiye. Agatsiko gafite ubutegetsi gashobora guhitana uwariwe wese kabona ko akabangamiye. Sisi Evariste yabibonye rugikubita ahitamo guhunga kuko noneho nta n’ihumure rishoboka. Imyaka ibaye 30 nta kanunu k’ihumure. Ibirimo gukorerwa umuryango wa Rwigara narwo ni urundi rugero. Simvuze na ba Kizito Mihigo…Abahutu bo ntacyo nirirwa mvuga.