Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyiliyingoma
Tariki ya 15 Mata 1954 umwami Mutara III Rudahigwa yashyize umukono ku iteka ryakuragaho ubuhake mu Rwanda. Ni ikintu gikomeye cyane cyabaye ku banyarwanda bagera kuri miliyoni ebyiri n’igice bariho icyo gihe. Ubuhake bwari inkingi ya politiki yariho mu Rwanda abazungu batarahagera, ariko bwarakomeje ku ngoma ya gikoloni kugeza ubwo LONI isabye Ububiligi kubukuraho. Mu by’ukuri umwami Mutara Rudahigwa yasinye ririya teka abitegetswe n’abakoloni nabo babitegetswe na LONI mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yashwzweho umukono mu mwaka w’1948. Ubuhake bwagaragaye nk’ubucakara bwaciwe n’ayo masezerano.
Ubuhake ni iki?
Ubuhake ni nk’amasezerano abantu babiri bagiranaga. Umwe yari shebuja undi akaba umugaragu. Uwa mbere yabaga afite inka, yubashywe mu gihugu. Uwa kabiri yabaga adafite inka, akennye, nta gaciro gakomeye afite. Ubuhake bwatumaga ufite inka ahaka utazifite cyangwa abatazifite. Uwagiraga inka nyinshi yabaga afite ubushobozi bwo guhaka abantu benshi. Uko abategetsi babaga barutanwa mu buyobozi bw’igihugu niko n’abagaragu babo babaga ari benshi kurushaho.
Umugaragu yabaga ashinzwe iki? Shebuja yabaga ashinzwe iki?
Iyo wasabaga umuntu ubuhake akabukwemerera yaguhaga inka nawe ukamukorera imirimo inyuranye harimo kuragira inka ze, kumuvomera amazi, kumuhingira, kumutaramira, kumunekera ibyo bamuvuga, n’ibindi byose bishoboka. Ubundi kandi wagombaga kugenda umurahira kugirango izina rye rivugwe kenshi gashoboka. Byari ishema ry’icyo gihe kugira abagaragu benshi bakuvuga. Shebuja we yabaga afite ya nshingano yo kuguha inka ariko ashobora no kuyikwambura igihe abona utabyitwayemo neza. Uretse kuguha inka shobuja yarafite n’inshingano zo kukurengera igihe abantu bakurusha ingufu bashatse kugusagarira ndetse no mu nzego nkuru z’ubutegetsi yagombaga kukuvuganira. Mu by’ukuri uwahakaga niwe wabaga abifitemo inyungu cyane kuko nta rwego rwari rushinzwe kugenzura niba yuzuza inshingano ze mu gihe umugaragu we yashoraga kunyagwa igihe icyaricyo cyose.
Ubuhake bwagaragaye nko kuvuga ko hari ubwoko busumba ubundi.
Aho rero ikibazo gikomeye kiri nuko muri uwo muco w’ubuhake abatutsi bari bafite inka nyinshi aribo babaga bahatse abahutu. Hari abatutsi bakennye babaga bahatswe ku bandi batutsi ariko muri rusange abagaragu babaga ari abahutu naho ba shebuja ari abatutsi. Abo bafite inka nyinshi bahabwaga n’imisozi yo kuziragiraho ariyo bitaga ibikingi. Iyo rero shobuja yaguhaga inka yakwemereraga no kuragira mu gikingi cye. Bivuga ko iteka rikuraho ubuhake ryahinduye ibintu byinshi sosiyete nyarwanda yari yubakiyeho.
Uwagira amatsiko yo kumenya iby’ubuhake n’uko bwavuyeho yasoma igitabo cyitwa “U RWANDA MU GIHIRAHIRO ” cyashyizwe ahagaragara na Institut Seth Sendashonga muri Gicurasi 2023. Aho waba uri hose icyo gitabo cyakugeraho unyuze kuri Amazon.