Huye: Udatanze amafaranga yiswe ay’ikiziriko ntiyorozwa muri gahunda ya Gira inka.

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Tumaze iminsi tubereka ingufu leta y’u Rwanda isaba ku ngufu imisanzu imwe n’imwe, aho mu ntara y’amajyaruguru bakwa umusanzu wa FPR ku ngufu, utanayafite bakamwaka ibyo yejeje, i Huye ho baka amafaranga bise ay’ikiziriko ku muntu ugiye guhabwa inka bise inka z’ubudehe.

Izo nka abaturage bakunze kwitirira Perezida Kagame ariko mu by’ukuri ari ziva mu mfashanyo cyangwa mu misoro y’abanyarwanda, iyo abashinzwe kuzitanga bagiye kuzitanga ku baturage babanza kubakuramo amafaranga ndetse bakabanza kunareba niba ari abayoboke ba FPR cyangwa baratanze imisanzu y’iryo shyaka riyoboye igihugu kandi rinavamo hafi abayobozi b’igihugu mu nzego zose.

Mu Karere ka Huye, ahahoze hitwa i Butare, bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gisakura, Umurenge wa Simbi mu Karere ka Huye, bavuga ko kugira ngo ubone inka muri gahunda ya Girinka, bisaba kuba watanze ibihumbi 20 yitwa ay’ikiziriko, kubera iyi mpamvu ngo nta muntu utishoboye ushobora kuyihabwa.

Karekezi Callixte, umusaza ufite ubumuga bwo kutabona, wapfushije umugore agasigarana abana, avuga ko amaze igihe kirekire ategereje ko ahabwa inka yatomboye muri gahunda ya Girinka, ariko agaheba kuko yabuze ayo mafaranga y’ikiziriko.

Yagize ati:« baraduhamagaye ngo dutombore abagiye guhabwa inka, kuko mfite ikibazo ntabona, nahisemo umuntu nizeye ngo antomborere, uwo muntu yaratomboye atombora ko nyibonye, barabimbwiye kandi babivuze mbyiyumvira, ariko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ntabwo nari nayibona, abandi barazibonye kuko batanze ikiziriko ariko njyewe kuko ntayo mfite barayinyimye».

Iki kibazo kandi kinavugwa n’umwe mu bayihawe muri iyi gahunda, ariko utarashatse ko amazina ye avugwa, yavuze ko n’ubwo yari yarashyizwe kuri lisiti y’abayihawe, ariko yayihawe ari uko ayatanze. Ibi bihumbi 20 avuga ko yabihaye abari bashinzwe kuzitanga, nabo bakabona kuyimuha.

Yagize ati« nari narayitomboye ariko n’ubundi narayatanze y’ikiziriko babona kuyimpa, iyo ntayatanga ntabwo nari kuyibona da.»

Karangwa Jea Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Simbi, avuga ko iki kibazo cyo gutanga ikiziriko ku bazahabwa inka muri gahunda ya Girinka, cyahabaga cyera ariko ubu ngo cyaracitse kuko bitewe n’uko iyi gahunda isigaye ikorwa.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko ahubwo hari igihe umuturage atombora inka ntayihabwe kubera impamvu zitandukanye na we agahita yumva ko koko atayatanze adashobora kubona iyo nka nyamara atariyo mpamvu yabiteye.

Yagize ati« iyo bigeze mu kwa 6 tugiye gusoza umwaka w’ingengo y’imari, habaho itombora muri ba baturage batoranijwe na bagenzi babo ku mudugudu batuyemo ko bakwiye guhabwa inka, bashobora gutombora ugasanga umuntu atomboye umwanya wa 10, nyamara dufite inka 5, bivuze ko turi buzihe batanu ba mbere, dukurikije numero batomboye, mu gihe nta zindi nka zihari dutegereza ko zizabanza zikavuka, inka ibyarira amezi 9, kandi inyana yemerewe gucuka yonse nibura amezi 6 kugira ngo nyina ibone uko ihabwa undi, cyangwa se inyana itangwe, bifata hafi umwaka n’igice, wa muntu aracyari ku rutonde ategereje ko azayihabwa, icyo gihe we ahita yumva ko yayimwe nyamara Atari ko bimeze. Ikindi niba uwayitomboye ari umukecuru, adafite imbaraga zo kuyigaburira,ngo ayahirire ayiteho, icyo gihe ntabwo ya nka ayihabwa n’ubwo bwose yayitomboye, ahubwo wenda twamushakira ubundi buryo yafashwamo ariko ntiwaha inka umuntu utazayishobora»

Mu gihe Karekezi Felicien ashimangira ko yimwe inka kubera kubura ay’ikiziriko, gitifu we arabihakana, avuga ko atari uko yayabuze ahubwo ngo basanze inka atayishobora kuko umugore yari afite wari kuyahirira yapfuye ndetse n’umwana asigaranye mu rugo akwiye gukomeza kwiga, ntiyashobora kuyahirira byatuma ata ishuri, ahubwo ngo barimo kumushakira uburyo yashyirwa muri gahunda ya VUP ifasha abatishoboye, kuko ayo mafaranga niyo yazamufasha guhindura imibereho ye, kuko kumuha inka afite ubumuga bwo kutabona byazamugora cyane kuyitaho.

Karangwa kandi avuga ko iyo bagiye gutombora abazahabwa inka bikorwa mu buryo bugaragara, kandi no gutanga inka bigakorwa abantu bose bahibereye, kandi hagakurikizwa urutonde uko rwatombowe, ikindi n’uko ngo muri komite ishinzwe kuzitanga haba harimo umukozi w’umurenge ubihagarariye, ndetse n’umukozi w’akagari, kuri we ngo abona akurikije uko bikorwa ntaho abazihawe bahera batanga aya mafaranga ibihumbi 20 y’ikiziriko nk’uko abaturage babivuga.

Nyamara ibivugwa n’uyu muyobozi hari abaturage babihakana bakavuga ko ibyo gutanga izi nka bibamo ruswa, ikimenyane, ndetse n’abaturage batatanze umusanzu wa FPR cyangwa batagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza iryo shyaka mu matora ashize bimwa serivisi zimwe na zimwe zirimo n’izi za Girinka.

Umuturage wo muri ako gace utarashatse ko umwirondoro we ujya ahagaragara yabwiye umunyamakuru wacu ko ibihe cyo kwamamaza Perezida Kagame mbere y’amatora byageze  arwaje umugore ku buryo atashoboye kubyitabira ariko ngo abayobozi b’inzego z’ibanze babifashe nko gupinga gahunda za Leta yimwa serivisi zose dore ko yasabye kujya ku rutonde rw’abatishoboye bagomba gufashwa bakamwangira kandi ari ikimuga. We akaba akeka ko byatewe n’uko umwe mu bavandimwe be yahoze ari umusirikare mu ngabo za kera bityo bamwe mu bayobozi bakamufata nk’udakunze ubutegetsi buriho. Yasoje agira ati: “ibya Girinka njye ntabwo natinyuka no kubibaza nziko ntayo bapfa bamapaye.”