Ibarura rusange 2012 : Abaturage biyongereyeho 30% mu myaka 10

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yashyize ahagaraga raporo y’agateganyo y’ ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu kwezi kwa Kanama. Imibare yatangajwe ni ijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage, ikaba igaragaza ko mu myaka 10 ishize bwageze ku kigero cya 30% mu gihugu hose.

Ibarura Rusange riheruka muri Kanama 2012, ryagaragaje ko u Rwanda rutuwe n’abaturage 10, 537,222 abantu biyongereryeho 2, 6% ugereranyije no mu 2002 aho abatuye u Rwanda bari 8,128,553.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, yavuze ko Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu bwiyongere bw’abaturage, bitewe n’abagiye gushaka amasambu n’imirimo.

Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kabiri, mukugira ubwiyongere bw’abaturage buri hejuru. Abenshi mu biyongereyemo bakaba ari abagabo, mu gihe mu Ntara abagore ari bo benshi kuruta abagabo.

Yusuf Murangwa, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisahamibare, yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali abantu bavuye ku bihumbi 700 (765,325) bagera kuri Miliyoni (1,135,428).

Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu bwiyongere bw’abaturage, mu mwaka wa 2002 abaturage bari bahatuye bari 1,700,137 , ariko ubu basaga 2,600,814.

Mu iyi raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko abaturage bavuye kuri 321 kirometero kare imwe bakagera kuri 416 mu myaka icumi ishize.

Uburyo abaturage bagenda biyongera ku mwaka, Intara y’Iburasirazuba igaragaza igipimo cya 4,3%, ikurukirwa n’Umujyi wa Kigali ufite igipimo cya 4%, Intara y’Amajyepfo ifite 2,3%. I Ntara y’Uburengerazuba ifite 1,9%, iza ku mwanya wa nyuma n’Intara y’Amajyaruguru ifite 1%.

Murangwa yavuze ko mu mwaka utaha hazaba hasohotse izindi raporo zigaragaza ubuzima n’imibereho bya buri munsi by’abanyarwanda zisaga 17, aho bazakusanya ibipimo ku burumbuke, imiturire, isuku, ubumuga, abana batabana n’ababyeyi, abafite amazi, abafite umuriro n’ibindi. Ibyo byose bikazafasha mu kumenya imibereho y’abanyarwanda n’igenamigambi ribateganyirijwe.

Minisitiri Rwangombwa yavuze ko mu kugaragaza igenamigambi habanza gukora raporo zigaragaza imibereho y’ingo yakozwe mu kwezi kwa Gashyantare, hakagaragazwa iyerekana ubuzima bw’abantu na raporo y’Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, kimwe n’ibindi bizifashishwa muri gahunda z’iterambere ry’Abanyarwanda no mu igenamigambi ririmo na gahunda y’imbaturabukungu.

Marie Chantal Nyirabera

igihe.com