Ibaruwa ifunguye kuri Honorable Mukantabana, umukuru w’inteko umutwe w’abadepite

    Honorable Mukantabana mwiriwe, Mbanje kwisegura kukuba amazina yanjye ya nyayo atagaragara ku mpamvu mutayobewe. Mbashimiye ubwitange n’ubuhanga mwifashisha muyobora inteko nshingamategeko umutwe w’abadepite by’umwihariko ariko mbashimiye ikiganiro mwatugejejeho kuri uno munsi utagira uko usa wo kwizihiza ibyiza bya Démocratie n’ubwo mbona mu Rwanda yabaye (Démocratie) nk’inzozi ku mpamvu uzi kundusha.

    Aha ngaha nk’uko bisanzwe n’ubwo nziko ibyo mvuze haruguru tubyumva kimwe ndabizi muraza kunsobanurira ukuntu ngo nta gihugu ku isi kigira Démocratie nk’iy’u Rwanda kuko ngo yo iranuzuzanya ! Ntabwo nje kubigisha ihame ryo kutumva cyangwa kutabona ibintu kimwe kuko urizi kundusha (uretse kuryirengagije ku mpamvu nshobora kumva).

    Reka nifashishe ingero ebyiri zoroshye ariko zatwereka ko abanyarwanda babayeho bigengeseeera nkaho ari abanyamahanga mu gihugu cyabo kandi bemeje ko uruvugiro rwonyine ruhari ari ugushimagiza gahunda za Leta y’ubumwe gusa :

    1. Ese abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tubarusha iterambere ?

    Iyo ufashe microphone ukayegereza abanyarwanda (aha ndavuga ababa mu Rwanda) nk’10 ngo bavuge bimwe mu bibazo bibashegesha, 8 bazakubwira gusa ukuntu gira inka, ubudehe, perezida watugabiye …..ari gahunda zigira u Rwanda igitangaza mbese n’iyo baba baburaye icyo gihe barashima gusa. Babiri basigaye nibo bagerageza kwivugira ibindi bitari ugushima.Nyamara iyo micro phone nuyishyira mu biganza bw’abanyamerika 10 uti ngaho nimutugezeho uko mubona imiyoborere ya HE Obama wakumirwa kuko bakubwira n’akari i Murori bamwe banamutuka ibitutsi bibi (Gusa ibi si ibyo gushyigikirwa ariko ngo nabyo ni ngombwa aho kubika inzika nk’uko abanyarwanda bamwe muri twe bazibitse igihe kirekire). Ese tuvuge ko abanyarwanda babayeho neza kurusha abanyaburayi bajya impaka kuri byinshi mubyo batumva kimwe KANDI BIKAGIRA IMPINDUKA ZUBAKA BITANGA? Ibyo kuvuga mu Rwanda bitagenda ni byiiinshi cyane ariko ako kayunguruzo kanyu ni ibibazo.

    2. Nk’intumwa za Rubanda, niba koko mujya mujy’impaka zubaka ; Kaminuza y’Umutara polytechnic yari kuba ariyo yegukana Faculté ya Médecine Vétérinaire iyambuye ISAE Busogo ?

    Uru rugero ruroroshye cyane ugereranyije n’izihari ariko rwarambabaje cyane n’ubwo nabiraberaga kure nk’Umunyeshuri usanzwe. Nibyo koko hagombaga gusigara ishuli rimwe rigira iyo faculté ariko uko byakozwe ni nka bya bindi wahoze uvuga mu kiganiro watanze ngo “umuntu agashaka kukumvisha ukuntu ibara ry’umukara risa n’umweru”. Kandi burya umuturage wo hasi ushobora kumubeshya (N’ubwo nawe atabikwiye namba) ariko kurindagiza abanyeshuli ba kaminuza uba urimo urabemeza ko leta bagiye gukorera ari ikinyoma gusa gusa ishingiyeho.

    Uko ikibazo giteye.

    Amakuru twari dufite na mbere y’uko mwemeza ko abanyeshuli (niba ubwo bubasha mwarabugize ) ba ISAE baza mu Mutara n’uko ISAE ifite Laboratoires specialisés muri domaines nyinshi kandi ziri bien équipés zirenga 7 zakoreshwaga na ISAE ariko n’izindi kaminuza zaratiraga bikazifasha nka NUR, KIST, INES,…, ISAE yari ifite Clinique vétérinaire moderne ihanitse kandi yahenze ISAE(Leta) n’abashoramari mu kuyubaka, kuyishakira ibikoresho ndetse n’abarimu bazobereye mu buvuzi bw’amatungo. Umutara Polytechnic nigamo, icyo gihe uretse na laboratoire cyangwa se clinique vétérinaire na library ubwayo cyari ikibazo kandi n’ubu niko bikiri.

    Icyambabaje by’umwihariko rero n’uko bakuru bacu barangije ubu mu mwaka wa gatanu uko ari 54 abagera hafi 20 bose stages zabo na za mémoires zabo bazikoreye muri ISAE kuko ariho hari ibisabwa (Labo na clinique) kandi Rapport yakozwe na commission yari yihariye kuri icyo kibazo ifatanyije na Département ya MINEDUC ishinzwe ngo ireme ry’uburezi bigashimangirwa n’inteko muyoboye hari aho yavugaga (iyo rapport) ko ngo ISAE igira Microscope imwe vraiment ariko ngo Umutara wo ufite n’abarimu bakomeye (Mbega ikinyoma !) n’uko namwe mukabyemera none abo bakuru bacu barinze barangiza Pratiques kuri bo ari inzozi. Ngo aha mutiteranya na ba nyiri Kaminuza!

    Iryo riri muri amwe mu makosa akomeye MINEDUC yakoze kuko uretse igihombo matérielle kinini ndetse n’ireme ry’ uburezi ryahangirikiye, byatweretse burundu ko uretse natwe abaturage namwe ubwanyu (Intumwa za rubanda) nta jambo mufite . Gusa hagati aho mbaye mbatumiye gusura iyo kaminuza igira umuguild w’abanyeshuri uba nommé par l’armé (RDF) kandi iyo nayo ngo ni démocratie.

    UMWANZURO

    Umuco wo kumva hari abakunda igihugu kurusha abandi ngo ku buryo abo bumva igihugu cyayoborwa mu cyerekezo kibaboneye bonyine bityo hagashyirwaho imbago ntarengwa ku bandi zo kubaha gasopo ngo hato hadakomwa rutenderi, Uwo muco nucike kandi nimukomeza kuduha urwo rugero rubi rwo kubererekera ukuri amateka azabibabaza. N’ubwo nziko igitekerezo cyanjye nshobora kuzakizira (Internet isigaye iri controlé) nta mahitamo nari mfite .

    Murakoze.

    Comments are closed.