Ibimenyetso simusiga by’imyiteguro y’intambara hagati y’u Rwanda na Uganda

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Imyiteguro y’intambara irarimbanije hagati y’u Rwanda na Uganda, buri ruhande rukaba rwarashyize ibirindiro bikaze ku mipaka ibihuza byongeraho no kurunda ingabo muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo.

Uko iminsi ihita indi igataha niko u Rwanda na Uganda bakomeza kurebana ay’ingwe, Kagame na Museveni bahoze ari inshuti z’akadasohoka ubu ni abanzi gica.

Urwango rw’aba bagabo bombi rugiye kuvamo intambara karunduru hagati y’ibihugu byombi dore ko buri ruhande rukomeje gukaza imyiteguro nk’uko amakuru yizewe atugeraho abivuga.

Congo-Kinshasa igihe kuba icyambu cy’imirwano hagati y’u Rwanda na Uganda

Mu mpera z’Ugushyingo 2021, Igisirikare cya Uganda cyashinze ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bivugwa ko ari mu rwego rwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Force (ADF) umaze igihe ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Abakurikiranira hafi uko umubano wifashe hagati y’u Rwanda na Uganda bashyigikiye Leta y’u Rwanda, bavuga ko ADF atariyo iraje ishinga Museveni mu by’ukuri ko ahubwo ashobora kuba afite indi mission yatumye ajyana ingabo ze muri RDC.

Umwe mu bashyigikiye Leta ya Kigali yagize  ati “Ukurikije uko umubano wa Kagame na Kaguta wifashe muri iyi minsi ndagirango nkubwire ko ADF atariyo iraje ishinga umugande, ahubwo ariya ni amayeri yo kwiyegereza ya mitwe irwanya u Rwanda nka FDRL n’iyindi kugirango bahabwe imyitozo n’ibikoresho noneho bazagabe igitero simusiga ku Rwanda baturutse mu Burasirazuba bwa Congo.”

Agakomeza ati “Mu majyaruguru ya Uganda bimaze iminsi bivugwa ko hitoreza umutwe w’ingabo bamwe bavuga bavuga ari iza RNC abandi bakavuga ko zihuriyemo abanyarwanda n’abagande biteguye kuzashoza intambara mu Rwanda. Ibi kandi bifitiwe ibimenyetso kuko hari n’abasore benshi bagiye bava mu Rwanda cyangwa mu nkambi z’impunzi z’abanyarwanda bakajya muri uwo mutwe. Hari n’abagiye bava mu gisirikare cy’u Rwanda bageze muri uwo mutwe bakaba bategereje ifirimbi ya nyuma.”

Si abapolisi ni abakomando

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Umuyobozi wa Polisi ya Repuburika ya Demukarasi ya Congo General Dieudonné Amuli Bahigwa, yagiriye uruzinduko rwiswe urw’akazi mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwasojwe asinye amasezerano y’imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Congo. Muri aya masezerano u Rwanda rukaba rwaremerewe kohereza abapolisi i Goma gucunga umutekano.

Umwe mu bapolisi bantu bizewe mu butegetsi bwa Kigali yatubwiye ko abo biswe abapolisi ari abakomando kandi ko bamaze amezi n’amezi ku butaka bwa Congo.

Yavuze ati “….hhahah abapolisi? Oya ni abakomando boherejwe muri Congo kandi bamazeyo iminsi kuko bagezeyo mbere y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo[…]Kuri iyi nshuro nabwo hazagenda abakomando nta mupolisi wakoherezwa kuri ‘frontline’ byitwa ko ari abapolisi bazajya Goma ariko sibo.”

U Rwanda rurahamagarira abasore kujya mu Gisirikare, abakivuyemo nabo barahamagawe

Mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwinjije abasore n’inkumi mu gisirikare mu buryo butari busanzwe. Ibi ariko ntawabitinzeho cyane kuko rwari rufite ibiraka byo kurwanya ibyihebe mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino muri Afurika. Twavuga nk’ikiraka rufite muri Centrafrique ndetse na Mozambique.

N’ubwo bimeze bityo ariko uko bwije n’uko bukeye Minisiteri y’Ingabo ikomeza gushishikariza abasore n’inkumi kujya mu gisirikare, ari nako hirya no hino intore guhera ku rwego rw’umudugudu ziba zikora ubukangurambaga bwo gusaba abasore n’inkumi guhera ku myaka 18 kugeza kuri 25 kujya mu gisirikare.

Ibi bikaba bigaragaza ko iki gihugu kiteguye urugamba nta kabuza. Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza, Minisiteri y’Ingabo yahamagaye abahoze mu Ngabo bazwi ku izina ry’Inkeragutabara ngo basubire mu gisirikare. Iki ni igikorwa gikorwa mu bihugu byo hirya no hino iyo ari igihe cy’intambara cyangwa se imyiteguro yayo.

Ni mu gihe kandi no ku ruhande rwa Uganda naho ngo ariko bimeze kuko Minisiteri y’Ingabo y’iki gihugu yahamariye urubyiruko rufite kuva ku myaka 17 kuzamura kwihutira kwinjira mu gisirikare. Muri iki gihugu ho ngo ni n’akarusho kuko uwemeye kwinjira ahabwa ibihumbi 10 by’amashiringi ku ikubitiro.

“Kuzamura abasirikare mu ntera bya hato na hato bifite icyo bivuze”

Kuva uyu mwaka watangira iyi ni inshuro ya gatandatu Kagame azamuye abasirikare benshi mu ntera. Inzobere mu bya Gisikare zikaba zivuga ko kuzamura umusirikare mu ntera , ari uburyo bukoreshwa n’umugaba w’ingabo w’ikirenga hagamijwe kwiyegereza abasirikare cyangwa se kubikundishaho, ariko ufite icyo ugamije, bikaba bikorwa by’umwihariko mu gihe igihugu kiri mu bihe bidasanzwe cyangwa kiri mu myiteguro y’urugamba.

Kuri uyu wa 17/12/2021 Kagame yazamuye abasirikare 460 bazamuwe mu ntera bavanwa ku ipeti rya Major bahabwa irya Lieutenant Colonel. Ku rundi ruhande, 472 bari bafite ipeti rya Captain bahawe irya Major.

Abasirikare bato barimo bane bari bafite ipeti rya Warrant Officer II bane bahawe irya Warrant Officer I.

Ba Sergeant Major 14 bagizwe Warrant Officer II mu gihe ba Staff Sergeant icumi bo bahawe ipeti rya Sergeant Major. Ku rundi ruhande ba Sergeant 225 bo bahawe ipeti rya Staff Sergeant.

Ba Corporal 2.836 bahawe ipeti rya Sergeant mu gihe ba Private 12.690 bahawe ipeti rya Corporal.

Tugarutse ku ruhande rw’u Rwanda, amakuru yizewe atugeraho avuga ko iki gihugu cyatumije indege z’intambara zisaga 10 mu gihugu cya Turukiya, muri izo ndege hakaba harimo n’izitagira abaderevu.

Izi ndege zikaba ziyongera ku bindi bikoresho bikaze by’inyambara birimo imodoka ndetse n’ubwato (Bumwe ngo bwarangije gushyirwa mu Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Karongi ndetse n’i Rusizi.) utu turere twombi tukaba duhana imbibe na Repuburika ya Demukarasi ya Congo.

Tukivuga kuri izi ndege z’intambara twababwira ko kuri uyu wa gatanu tariki 17 UKuboza 2021, Perezida Kagame ari mu ruzinduko mu Gihugu cya Turikiya, aho yakiriwe na Perezida w’iki gihugu, Recep Tayyip Erdoğan.

Ni mu gihe Uganda nayo iherutse kwereka itangazamakuru ibimodoka bya rutura by’intambara yibitseho. Dore ko inasangamye indege z’intambara kabuhariwe ndetse n’izitagira abaderevu yanakoresheje mu kurasa kuri ADF muri iyi ntambara yatangiye