Ibya Bamporiki bimeze bite? Isesengura.

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Byatangiye ari nk’impuha, bamwe batinya kubivuga cyangwa bavuga baziga: Minisitiri BAMPORIKI Edouard ngo yafatanywe igihanga cya ruswa. Buhoro buhoro amatangazo yagiye abigaragaza, none na nyir’ubwite BAMPORIKI Edoourd, arashize yemeye icyaha cy’iyezandoke. Ariko akaba atakambira Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, amusaba guca inkoni izamba. Bihagaze bite?

Ni inkuru ishyushye atari ukubera gusa icyaha cyakozwe cyo kwaka no kwakira ruswa kuko ako ni akamenyerewe mu Rwanda, ahubwo ari ukubera uwagikoze ari we Minisitiri BAMPORIKI Edouard. Ubusanzwe mu Rwanda, amamiriyari n’amamiriyari y’amafaranga ya Leta akoreshwa nabi, aribwa cyangwa akarigiswa, akarangirira mu mifuka ya bamwe; amasoko ya Leta atangwamo za ruswa z’ipinda ry’amafaranga utasimbuka ku buryo abakora mu itangwa ry’amasoko ya Leta mu nzego zose za Leta, usanga ari nk’abantu bakora mu miryango mpuzamahanga aihemba ifaranga ritubtse kubera ubukire baba abfite, usanga bakora nk’abakomisiyoneri b’abarwiyemezamirimo kugeza n’aho bahendesha inzego bakoreramo. Nyamara iyo bagiye guhana bahana wa mwunzi wahawe ibihumbi bibiri by’umuti w’ikaramu, naho abarigishije amamiriyari, bagakingirwa ikibaba, bakagirwa abere, bakariryamaho kuko abenshi baba bagabanye  na ba nyiri igihugu. Ngiyo “mafia” iri mu Giguhu cya Pawulo Kagame: uwibye, uwahawe ruswa y’ubusabusa arafungwa kuko aba ayiriye wenyine, naho uwateruye iritubutse cyangwa uwo bapfumbakitse amamiriyari, akagirwa umwere kuko atari we urya wenyine! Minisitiri BAMPORIKI we ariko ni umwihariko. Kubera iki? Ese ruswa yakiriye ni iyihe?

  • BAMPORIKI EDOUARD NI MUNTU KI?

BAMPORIKI Uwayo Edouard ni umugabo w’imyaka 39 y’amavuko, kuko yavutse tariki ya 24 Ukuboza 1983, avukira mu Karere ka Nyamasheke,mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni umugabo uzwi cyane muri Politiki, kubera gucabiranya mu magambo, akoreshe impano afite y’inganzo.akaba agira amagambo bamwe batatinyuka kuvuga kuko bayabonamo gukabya kubera guhakirizwa no gucinya inkoro agakabya kugeza ubwo afata perezida Paul Kagame nk’Imana ye. Ibi bikaba bifite ishingiro kuko kuva mu kazi yakoze akiva iwabo mu Kinyaga acikishije amashuri, ko gucukura imyobo y’imisarani kugeza ku kuba Minisitiri ni ibintu birenze kuba inzozi. Ibyo gucinya inkoro no gufata Paul Kagame nk’Imana ye ndetse n’iy’Abanyarwanda bose, yarabyemeye ahubwo yiyamaga abantu ku mbuga nkoranyamabaga, ababaza impamvu acinya inkoro ye, izabo zikababara.

Uyu mugabo kandi yabyaje umusaruro iyo mpamo y’ubuvanganzo kuko yabaye umukinnyi w’amafilime, uw’amakinamico ndetse akaba n’umwanditsi w’ibitabo, imivugo n’ibisigo bitandukanye, byagiye bimuhesha ibihembo hano mu Rwanda ndetse ku rwego mpuzamahanga.

BAMPORIKI Edouard ni Umuhutu, wakagombye kuba azwi cyane mu makinamico, kuko yayagiyemo  kera, nko mu ikinamico urunana, kuva mu 2003, aho akina yitwa Tadeyo cyangwa se Kideyo aho muri iyo kinamico ari Papa wa Budensiyana na Solina, inshuti ya Bushombe na Sitefano b’i Nyarurembo, ariko azwi muri politiki kubera imyitwarire ye itera abantu kwibaza niba nta kibazo cy’ihungabana afite, ryaba ryaratangiye kugaragara akiri muto ubwo yandikaga ku myaka 11 umuvugo witwa “Iyo badatsembwa tuba dutwenga”. Uyu muvugo wabaye igengabitekerezo ye kugeza kuri iyisaha, niwo watumye amenyekana nk’umusizi akiri umwana, nyuma amaze kuba umusore yagiye abona umwanya wo kuvuga imivugo mu birori bitandukanye byo ku rwego rw’igihugu, nko ku munsi mukuru w’Intwari n’indi minsi mikuru itandukanye, aha twavuga nk’undi muvugo yise “Isake”, ngo igomba kubika,ikavuga byose itararibwa!

Mu bindi bijyanye n’ubuhanzi, BAMPORIKI Edouard yagaragaye mu mafilime atandukanye ndetse ahabwa ibikombe n’ibihembo bitandukanye muri sinema, haba mu zo yagiye akina z’abandi ndetse no mu zo yagiye yandika akanazikinamo.

Muri filime yagaragayemo harimo iyitwa “Munyurangabo” y’umugabo witwa Isaac Chung ukomoka muri Amerika, iyitwa Rwanda take two ya Pia nawe ukomoka muri Amerika, Kinyarwanda ya Ismael afatanyije na Eric Brown n’iyitwa Imitoma ya Kwezi John. Mu mafilime yanditse ku giti cye akanakinamo harimo iyitwa Ukuri kuri he? ndetse na Long Coat (Ikote rirerire) hamwe n’izo yagiye akinamo z’abandi akaba yaragiye atumirwa mu maserukiramuco y’amafilime atandukanye mu bihugu by’u Burayi na Amerika.

Ariko muri politiki niho yakoze udukoryo twinshi, ahereye kuri wa murongo yafashe akiri muto wo kwipakurura bene wabo b’Abautu, kugeza ku babyeyi be ababyeyi. Nibwo yanditse gitabo Icyaha kuri bo Ikimwaro kuri njye”. Aha yashakaga kumvikanisha ko Abahutu bose bamutera ipfunwe nk’umuntu ubakomokaho, ko rero bakagombye kugenda bunamye, bafite ikimwaro, bagira amahirwe bagasaba imbabazi bakazihabwa n’Abatutsi. Aha niho hari hatangiye umugambi wo gutegeka Abahutu bose bari mu Rwanda gusaba imbabazi Abatutsi..  Iki gitekerezo nticyake kuvugwaho rumwe ariko n’Ubwo Perezida Paul Kagame, yaragishyigikiye,akaba yarigeze kubivuga mu ruhame, ko abahutu bagomba gusaba imbabazi. Nticyaje kwemwerwa nk’uko BAMPORIKI yagitekerezaga, afatanyije na Rucagu Boniface, bahuje amarere n’ubucabiranya bw’amagambo yo guhakwa, ku buryo wabakeka umubyeyi n’umwana. Iyi mitekerereze niyo yatumye mu gihugu hajyaho gahunda yitwa “Ndi Umunyarwanda”, yatangiranye gahunda y’inama zimeze nka Gacaca, yo gutegeka abari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, kuvuga aho bari bari n’ibyo bakoze. Nyuma, Bwama BAMPORIKI Edouard, mu rwenya rwinshi, amaze guhaga no kwibagirwa imyobo y’imisarane yacukuye kugira ngo aramuke akigera muri Kigali, nibwo yavuze ko nyina umubyara afite ingengabitekerezo ya jenoside, amwipakurura ku manywa y’ihangu. Nibwo buryo bwonyine yari asigaranye bwo kwivanaho ubuhutu, nyuma yo kurwubakana n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, 18 Ukuboza 2010, kuko yabonaga bumubereye umutwaro. Amakuru yemeza ko BAMPORIKI yacitse iwabo, nubwo yirirwa yidiga ngo ibyo akora byose abwira nyina, ko ndetse nyina umubyara yaba agicana agatadowa mu gihe mu minsi yashize yigambye ko yashoye ibiceri 300 mu mujyi wa Kigali, none akaba amaze kugira miliyari.

BAMPORIKI Edouard, yagiye muri Politiki akiri muto cyane kuko ku myaka 30, mu 2013, yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ari mu ishyaka FPR INKOTANYI. Yaje kuva muri uyu mwanya agirwa Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, ryayobowe bwa mbere na Rucagu Boniface, umwanya yagiyeho mu 2017.Ubu BAMPORIKI yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 04 Ugushyingo 2019.

BAMPORIKI Edouard, ni umwe mu bayobozi bari banzwe cyane n’abantu bashyira mu gaciro kuko amagambo avuga, ibitekerezo agira si ayo kunga Abanyarwanda bamwe bamwitirira, ahubwo ni ayo kubatanya kuko ni amagambo apfobya cyane Abahutu avukamo, kurusha n’abarokotse Jenoside y’Abatutsi, bo barenze urwo rwego rrw’amagambo asesereza, bagaha imbabazi   Abahutu babiciye kugeza n’ubwo bashyingirana. Iyo agiye kuvuga, buri muntu wese aba yiteze agashya kuko ubuzima bwe bwose ni nk’ikinamico cyangwa filime yakuriyemo.

  • AMATANGAZO KU YANDI N’IFUNGWA RITEYE URUJIJO!

Kuwa kane tariki ya 05/05/2022, nibwo inkuru y’ifatwa n’ifungwa kwa Minisitiri BAMPORIKI Edouard, yantangiye guhwihwiswa, ndetse bamwe mu Banyamakuru bagatinya kwerura ngo bavuge amazina, cyangwa n’indi mpamvu cyangwa ibitekerezo usanga akenshi biherekeza ikintu nk’iki, cyane cyane ko nta rwego na rumwe rwari rwakagize icyo rubivugaho. Nyuma ariko haje gusohoka Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rihagarika, Bwana BAMPORIKI ku mirimo ngo kubera ibyo akurikiranweho. Nyuma Urwego rw’Iguhugu rushinzwe Ubugenzacyaha bwatanze itangazo,ndetse na nyirubwite arashira aravuga.

  • Itangazo rya RIB niryo ryateje urijijo

Nyuma y’Itangazo rya Ministiri w’Intebe, ku rupapuro rw’umuhondo, ryo kuri uyu wa 05 Gicurasi, 2022 rivuga ko Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Bamporiki Edouard,  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe urubyiruko n’umuco “kubera ibyo akurikiranyweho”, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 06 Gicurasi, RIB yashyize ahagaragara ku rubuga rwayo rwa Twitter itangazo riteye ritya “BAMPORIKI Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

Abantu bibajije ku kuntu umuntu ukekwaho icyaha kiremereye kuriya afungirwa mu rugo. Maze mu kugira ngo ase n’uwemeza ko adafunze BAMPORIKI Edouard nawe ajya kuri Twitter, maze nk’uko urubyiruko rw’iki gihe rubivuga, aratwika, ateza ubwega, yemera, yicuza kandi asaba imbabazi z’icyahacyo kwakira “ indonke”.

  • BAMPORIKI yasabye imabazi

Mu magambo bigaragara ko yuzuye umutima umunetse BAMPORIKI Edouard wari yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame, yemera ko yakiriye ’indonke’.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

  • Perezida KAGAME yashubije ubusabe bwa BAMPORIKI EDOUARD

Ku rukuta rwa Twitter, bigaragara ko ari urwa Perezida Paul Kagame, hasohotse ubutumwa busubiza Bamporiki Edouard wari umaze kumusaba imbabazi kubera icyaha cyo kwakira indonke yemeye ko yakoze. Perezida Paul Kagame yamubwiye ko kwirinda icyaha bishoboka kandi guhanwa nabyo bifasha”. 

BAMPORIKI Edouard akaba yatangaje ayo magambo kuwa 06 Gicurasi 2022, nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku mirimo ye. Ni icyemezo cyafashwe ku wa 5 Gicurasi 2022. Akimara guhagarikwa, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwatangiye kumukoraho iperereza aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Kagame yagize ati “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!”

  • Kuki BAMPORIKI Edouard afungiwe iwe kandi akekwaho icyaha gikomeye kuriya?

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)ba, BAMPORIKI Edouard afungiye mu rugo rwe aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Iki cyaha cya ruswa ni icyaha gikomeye mu Rwanda akenshi abagikurikiranyweho bahita bafungwa ariko siko byagenze kuri uyu munya Politiki, ibintu byabereye benshi urujijo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze byinshi kuri iri fungwa rya Bamporiki ryatumye benshi bacika ururondogoro. Yagize ati “Yategetswe n’umugenzacyaha kutarenga imbago z’urugo rwe Umugenzacyaha afite uburenganzira ahabwa n’itegeko bwo gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza. Ibyo umugenzacyaha yamutegetse harimo kutarenga imbago z’urugo rwe”

Abajijwe niba hari umurinzi ugomba kuba uri ku rugo rwa Bamporiki amubuza kuharenga, Dr. Murangira B. Thierry yagize ati “Iyo urenze ibyo wategetswe n’umugenzacyaha uba ushobora kubihanirwa kuko uba utangiye kunyuranya nibyo amategeko asaba”.

Abajijwe ku mpamvu BAMPORIKI we yafungiwe mu rugo, yagize ati “Ntabwo ari uko yari umuyobozi ahubwo ni uko byamenyekanye kuko byakozwe k’uwari umuyobozi ariko ni ibisanzwe bikorwa kuko ingingo ya 67 irabitegeka, Ingingo ya 80 irabitegeka mu gitabo giteganya imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko iperereza riri gukorwa kuri Bamporiki Edouard ariko hari abandi babajijwe kandi ko bikiri mu iperereza. Abajijwe niba muri dosiye ya Bamporiki harimo visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibijyanye n’imiturire, Dr. Merard Mpabwanamaguru, yavuze ko ukekwa wese yabazwa ndetse ko uwo hari ibyo yabajijwe ku giti cye kandi ko adafunze.

Ingingo ya 67 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ni yo yashingiweho BAMPORIKI ategekwa kutarenga urugo rwe. Ni mu gihe ingingo ya 80 yo ivuga ko iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwaho icyaha ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza.

Bimwe mu byo ashobora gutegekwa ni ukuba mu karere k’aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera; kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza. Ategekwa kandi kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki; kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe.

  • Ibyavugwa kuri iri fatwa n’ifungwa

Ibyemezo nk’iki bya perezida Paul Kagame bisinyweho na minisitiri w’intebe twarabibonye mbere. Rimwe na rimwe bikurikirwa no kujyanwa mu nkiko, cyangwa se guhagarikwa mu gihe runaka nyuma leta igaha uwahagaritswe akazi ahandi.

Biheruka kuba k’uwari umukuru w’ikigo cya leta gishinzwe ubuzima, Rwanda Biomedical Center (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, wahagaritswe mu mpera z’umwaka ushize “kubera ibyo akurikiranyweho”, nyuma y’amezi atatu yagizwe umukuru w’ibitaro bya CHUB i Butare.

Jean Marie Vianney Gatabazi, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uriho ubu, nawe yahagaritswe mu 2020 ubwo yari guverineri w’Intara y’amajyaruguru, maze yandika kuri Twitter asaba imbabazi Perezida Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi, yasubijwe mu mirimo ye, umwaka ushize agirwa minisitiri.

Muri Mata, 2018 Perezida Kagame yahagaritse James Musoni wari minisitiri w’ibikorwa remezo, uyu hari n’ibyo yarezwe mu binyamakuru bibogamiye kuri leta, hashize amezi atandatu yagizwe ambasaderi muri Zimbabwe.

Ibyemezo nk’ibi bihagarika abategetsi “kubera ibyo bakurikiranyweho” iby’abakomeye nk’abo tuvuze ntibyagejejwe mu nkiko ngo rubanda imenye ibyo bari bakurikiranyweho.

Itangazo rya Minisitiri w’intebe ryakurikiwe n’itangazo rya RIB rivuga ibyo BAMPORIKI we aregwa, bigaragara ko ari igikorwa cyabanje kwitonderwa n’izo nzego zombi z’ubutegetsi nyuma y’amasaha menshi hari impuha. BAMPORIKI Edouard nagezwa imbere y’urukiko bizaba ari ibitaherukaga ko umutegetsi wo hejuru agezwa imbere y’urukiko akaregwa akiregura, gusa niba koko afungiye iwe mu rugo nawe ashobora kugira amahirwe nk’aya Gatabazi, akagera ku mbuga “agacinyira inkoro” Imana ye Paul Kagame, akababarirwa

Uyu BAMPORIKI akaba ari umunyapolitiki utavugwaho rumwe, hari bake bashima kwitanga kwe gukabije mu icengezamatwara ry’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi ryaugize icyo aricyo ubu, mu byerekeye ubumwe n’ubwiyunge n’uburere mboneragihugu. Abenshi bakemeza ko akabya, arengera akavuga n’ibintu abahanga bagereranya n’abantu bahozeho kera, babaga i Bwami haba mu Rwanda cyangwa se n’ahandi, babaga bemerewe kuvuga ibyo bashaka byose, abandi batemerewe cyangwa batatinyuka mu rwenya rwinshi, harimo no kunenga. Mu Rwanda bavuga bene abo bantu ko babitaga “Abatwa b’I Bwami” abafite imico y’Abafaransa babita “le Fou ou bouffon du roi”.

Abenshi ni abamunenga, ibintu byinshi byinshi cyane bisa no gutesha agaciro Abahutu akomokamo, agahera no ku muryango we aho yakoze ikintu cyo “gusebya nyina ku karubanda”, amugerekaho ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa y’ivangura. Abandi bamubwira ko “acinya inkoro cyane”, aba bo cyokora yabasubije  neza yibaza impamvu “acinya inkoro ye hakababara iyabo”.

BAMPORIKI Edouard kandi yakomeje gushyirwa mu majwi mu rupfu rw’abahanzi babiri, harimo umuririmbyi ukomeye Kizito Mihigo, ndetse n’umusizi BAHATI Innocent wabuze mu kwezi kwa 02/2021, ariko nyuma y’umwaka wose RIB ikaba yagaragaraje ngo ko uyu musinzi ari hanze y’ u Rwanda. Uyu musizi  BAHATI, akaba bivugwa ko yazize ibisigo byitwa, Imana ya Sembwa n’’ikindi cyakuwe ku rubuga rwa YouTube, kivuga ko BAMPORIKI yaje i Kigali akahurira n’Umuhigi ukomeye akisabira kuba imbwamuntu. Uwo muhigi akamwemerera, bityo aba imbwamuntu. Amagambo y’ibyo bisigo byombi, akarishye cyane kandi yoroshye kumva ashushanya neza uyu mugabo BAMPORIKI Edouard. Benshi ntawo bazibagirwa ibyo Yvonne Idamange yavugiye mu rukiko aho yatangaje ko Bamporiki yashatse kumuha ruswa ngo aceceke.

  • UMUSOZO

Mu gusoza twavuga ko abahanga mu gusesengura ifatwa n’ifungwa rya BAMPORIKI Edouard, bemeza ko ari icenga rikomeye rya politiki ya FPR-Inkotanyi; basanga bishobora kuba ari ikinamico yakozwe nk’uburyo leta y’u Rwanda yakoresheje mu rwego rwo kugaragariza amahanga yose, ariko cyane cyane, umuryango wa Commonwealth muri tegura rya CHOGM, bagaragaza ko barwanya ruswa bivuye inyuma, ko n’abayobozi bakuru igaragayeho, ndetse bari no muri FPR-Inkotanyi, babafata bakabafunga. Itangazo rya RIB rivuga ko BAMPORIKI afungiwe iwe mu rugo naryo ryakomeje kuvugwaho cyane kubera icyaha kiremereye na nyirubwite yiyemereye, cyakagombye gukurikiranwa afumze. Ubutabera bw’ u Rwanda, bukaba busa n’aho bwica amategeko yerekeranye n’imiburanishirize, bafumgiraabantumu rugo, kuko ingingo ya 69 yerekeranye n’imibutanishirize igena aho abantu bagikurikiranyweho icyaha bafungirwa. Ahavugwa mu itegeko, nta gufugirwa mu rugo birimo, cyane ko n’uwakwitwaza ubudahangarwa bw’umuyobozi, buba bwavanyweho n’itangazo rimuhagarika ku mirimo. Ibi byose bikaba bigaragaza ko iki kintu cyabaye gishobora kuba ari ikinamico ryo kurangaza no gushuka abantu, ku buryo ejo cyangwa ejobundi CHOGM ivuyemo, BAMPORIKI yahanagurwaho icyaha, ndetse agahabwa n’izindi nshingano nk’uko byakozwe ku bandi bayobozi twavuze. Abandi bakaba batangiye kwibaza iyo ruswa iyo ariyo, ndetse hakaba hari abatangiye gutekereza ku bimaze iminsi bivugwa ko marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, aho byavuzweko hari abayobozi barebereye cyangwa se babyijanditsemo kandi bazagaragazwa. Reka tubitege amaso.