Ibyago by’u Rwanda

Kimwe n’abandi banyarwanda benshi mpora nibaza icyo igihugu cyazize. Mu gihe byinshi mu bihugu duturanye bitekanye, abaturage babyo bishimiye kuba abenegihugu; abanyarwanda benshi muri rusange baba abari mu gihugu n’abagiye kumaza isi amaguru bafite ipfunwe. Umunyarwanda wese aho ageze aba agomba gusobanura ibibazo by’amateka y’igihugu cye. Abenshi ni ababeshya abandi bakigira injiji ku bibareba. Atari ubujiji ahubwo ari isoni n’ikimwaro. Ubundi abandi ntibashaka no kugira icyo bamenya.

Ibyago by’u Rwanda ni umuco w’ikinyoma ugenda urushaho gukura uko bwije uko bukeye.

1. Umuco w’ikinyoma si uwa none

Bimwe mu biranga imivugira y’abanyarwanda harimo ikinyoma. Ibi byatewe n’ubutegetsi bwa cyami bwamaze imyaka myinshi bugashyigira ikinyoma. Amenshi mu mahame ubwami bwari bushingiyeho byari ibitekerezo bihimbano (mythes) by’ibinyoma. Umuco wo guhakwa no guhakirizwa watumaga abanyarwanda bitoza kubeshya no kubeshyerana ngo babone ubuhake bwiza. Uwabashaga kubeshyera undi yamusimburaga mu butoni. Bityo abambari b’i bwami no mu ngerero birwaga bitoza kuvuga ahanini hakabamo ibinyoma byinshi. Kurushanwa ntibyahabwaga agaciro, ahubwo uzi kuvuga ni we wahabwaga ibyo ashaka. Ntabwo ari uzi gukora, cyangwa utanze ibitekerezo byiza warebwaga.

Ibi bikagira ingaruka ku mitekerereze n’imikorere y’abantu runaka.

2. Abanyamahanga ntacyo batuzaniye

Tugiye kumara imyaka ikabakaba ijana na makumyabiri, duhuye n’abazungu: abakoloni n’abanyamadini. Ku bigaragara abakoloni baragiye n’ubwo mu by’ukuri haje benshi mu bundi buryo. Abanyamadini bariyongeye ahubwo banatoza ba kavukire iby’imyemerere yabo. Nibanze ku banyamadini, bakagombye kuba baradufashije kureka umuco wo kubeshya kuko hafi ya bose bavuga ko amategeko y’Imana atubuza kubeshya. Nyamara iyo witegereje wa muco wo gucengacengana, kubeshyana no kubeshyerana warakomeje tubihuza n’izo nyigisho nshya zaje. Yewe n’abakuriye ayo madini kubeshya babifata nk’ikintu gisanzwe cyane ko hari ubwo bo ubwabo batanga ingero zo kubeshya. Ingero ntizibuze uwazishaka yazibona zihagije.

3. Amashuri yatwunguye iki?

N’ubwo tutakwemezako amashuri n’ubwenge bijyana buri gihe, ntawuyobewe ko kwiga no gusoma byinshi mu bibera ahandi byanarimba tukajyayo byongerera abanyarwanda ubwenge n’ubumenyi. Kuri ubu rwose abize turabafite mu nzego zose mu gihugu no mu mpunzi zinyanyagiye hirya no hino. Kwiga ntacyo byahinduye cyane kuri wa muco wo kubeshya. Iyo umuntu nka Dogiteri abeshya ku manywa y’ihangu ibyo avuga akabivuga akomeje nibaza aho abanyarwanda tuzagarukira.

Ndafata urugero rwa Dr Bizimana Jean Damascene. Umuntu wabanje kwiha Imana, yagombye kuba yaritoje umuco wo kuvugisha ukuri. Kuba yarize amashuri menshi bikaba akarusho. Iyo ubwiye abantu amategeko icumi y’abahutu ya Gitera, ibintu utakoreye n’ubushakashatsi. Abahutu ntibagiye bagiye hamwe ngo batore ayo mategeko nk’uko dutora itegeko nshinga. Gitera ntiyari ahagarariye abahutu.

Ntinkuwashaka kubaza abatutsi bose amagambo y’ubugome Kagame avuga uyu munsi ndumva yaba abarenganije. Gufata ibikorwa by’umuntu ukabyitirira itsinda runaka harimo ikinyoma gikomeye kizagira ingaruka ku banyarwanda bose. Gusoma amateka y’u Rwanda igice ni ikinyoma. Kuko byaba ari ubuswa kwibwirako wabeshya abantu ibyabaye ejobundi muri 1959 byandite mu bitabo byinshi. Ababibonye bagihari. Gufata jenoside ugashaka kuyisobanura ukoresheje ibinyoma ni ukuyipfobya kuko bitinde bitebuke abanyarwanda bazayivugaho bagendeye ku bushakashatsi bw’ukuri butagendeye ku maranga mutima.

Abatwumva twemeza ibintu nk’iby’abatazi gusoma no kwandika babona ibyago byacu aho biherereye. Dr Bizimana kuvuga ibya PARMEHUTU ugaceceka ibya LUNARI n’abambari b’i bwami ni nko gusoma igitabo utaruka impapuro zimwe warangiza ukajya kubwira abandi ibikirimo.

Umwanzuro

Umuco wo kubeshya wubakiye ku guhindagura ibintu uko biteye mu by’ukuri cyangwa uko byagenze ubizi neza ko atari byo. Guceceka mu gihe bahindura ibintu na byo burya ni ukubeshya kuko ni uguahyigikira ikinyoma. Abanyarwanda benshi bahagarikira abavanga amateka yabo bakabyita ubwitonzi cyangwa kwituriza nyamara twese ingaruka zikatugeraho. Si ubwitonzi si no gutuza ahubwo ni umuco wo kubeshya winjiye mu banyarwanda. Igihe cyose abanyarwanda bazakomeza gukonda ikinyoma ntituzava muri aya mahano.

Musangwa Emmanuel