Igitabo cyanditswe na Espérance Mukashema : “Bishe Umumalayika, imfura yanjye Richard Sheja”

    Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya bwa Espérance Mukashema, umubyeyi wa Richard Sheja, umwana w’igitambambuga abasilikari ba FPR-Inkotanyi bishe kw’itariki ya 5/6/1994, yicaye ku bibero bya Musenyeri Innocent Gasabwoya, mu cyumba bari bateranyirijemo abihayimana ba Kiliziya Gatolika, bababeshya ngo bagiye kubakoresha inama  y’umutekano. Richard Sheja yarasiwe hamwe n’abihayimana cumi na batatu, balimo abasenyeri batatu.

    Espérance Mukashema ntahwema guharanira ukuri n’ubutabera, kugeza igihe azarenganurwa, abishe umwana we bakabihanirwa mu butabera. Nyamara mu kababaro ke, Mama wa Sheja yirinze kwiheba cyangwa kuganzwa n’umujinya. Ahubwo yemeza ko abamuhekuye baramutse bemeye icyaha, bakamusaba imbabazi ku mugaragaro, ukuri kukajya ahagaragara, nawe yiteguye kubababarira, ashyize imbere ya byose ubwiyunge hagati y’abanyarwanda. Agira iti : « N’uhura n’umwana w’uwakwiciye akaza agusanga, uzamwakire, ntuzakore nkabo,  wowe uzagire impuhwe, ubutwari, n’ubumuntu. Uwo nguwo utakigira ubumuntu ahubwo uzamusabire ku Mana ».

     

    Kibalizwa muli Éditions La Pagaie

    Niba wifuza kukagura, andikira [email protected]

    Igiciro

    10 euros (+ 2€ y’iposita) mu bihugu byo ku mugabane w’i Bulayi

    10 euros (+ 5€ y’iposita) ku mugabane wa Amerika n’uwa Afrika.

    Guhera ku bitabo icumi (10)

    Posita izishyurwa na Editions La Pagaie. Iyi ngingo irareba cyane cyane amashyirahamwe y’abanyarwanda, n’abandi bose bifuza kwifatanya bakagurira hamwe.

    Comments are closed.