Iperereza kuri Rayon Sports kuri ruswa yavuzwe ku mukino wa Lydia Ludic

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kwisanga isezerewe mumarushanwa nyafurika ku makipe yabaye a ya mbere iwayo, niramuka ihamwe n’icyaha cyo kuba yarashatse guha abasifuzi ruswa ku mukino wo kwishyura wabereye i Burundi.

Nkuko iyi baruwa RuhagoYacu ifitiye kopi ibitangaza, ngo mu ijoro ryabanjirije umukino, bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sports yaje gufatirwa mu cyumba cy’umusifuzi wa kane, umunya Tanzania Israel Njunwa Mujunyi, mu gihe abandi bari muri Corridor imbere y’icyo cyumba.

Ibi ngo abayobozi ba Lydia Ludic baje kubimenya ni ko kuza kuri Hotel bahashwanira n’aba bayobozi ba Rayon Sports. Uku gushwana kwakomereje hanze ya hoteli biba ngombwa ko Police ibyinjiramo nyuma yaho abayobozi ba Rayon Sports bashakaga guhita bagenda.

CAF ikomeza itangaza ko komiseri w’umukino yaje gukoresha amashusho ya Hotel(CCTV) akaba ari na yo mpamvu hatangije iperereza aho iyi kipe ya Rayon Sports n’ibindi bice bivugwa bifite kugeza tariki ya 6 Werurwe 2018 ngo bibe byatanze ibisobanuro mbere yo kuba bashyikirizwa akanama gashinzwe imyitwarire ka CAF.

Umukino ukaba warabaye nk’uko byari biteganyijwe.

Source: Ruhago Yacu