ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRASABA LETA Y’U RWANDA GUKURA ABASIRIKARE BAYO MU GIHUGU CYA REPUBULIKA Y’AFRIKA YO HAGATI’’

Kuwa 21 Ukuboza 2020 , Umukuru w’Igihugu yagejeje ijambo ku Banyarwanda yerekana uko igihugu gihagaze.Muri iryo jambo yemeje ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo mu gihugu cya Repubulika y’Afrika yo Hagati mu rwego rwo kubungabunga umutekano. 

Impamvu zikomeye zagarutsweho n’Umukuru w’igihugu mu gufata icyemezo cyo kohereza ingabo z’u Rwanda ni uko icyo gihugu cyari kirimo kwitegura amatora ya Prezida wa Repubulika mu gihe inyeshyamba zirwanya ubutegetsi zari ziyemeje kuyaburizamo.

Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko ingabo z’u Rwanda ziri mu gihugu cya Repubulika y’Afrika yo Hagati kuva cyera nk’ingabo ziri mu butumwa bwa ONU mu rwego rwo kubungangabunga umutekano wabaye agatereranzamba kuva Prezida Francois BOZIZE yahirikwa ku butegetsi.

Abanyarwanda ndetse n’amahanga baje gutungurwa no kumva  Umukuru w’igihugu ahamiriza  u Rwanda ndetse n’isi ko ingabo z’umugereka Leta y’u Rwanda yohereje muri iyi minsi muri icyo gihugu bishingiye ku masezerano  y’inyabubiri  yo gutabarana yabaye hagati y’ibihugu byombi.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga ayo masezerano y’inyabubiri yo gutabarana Leta y’u Rwanda yagiranye n’igihugu cya Repubulika y’Afrika yo Hagati atarakozwe mu nyungu z’Abanyarwanda ahubwo, niba koko anariho, yarakozwe bishingiye gusa ku nyungu za politiki mpuzamahanga aho u Rwanda rushaka kwiyerekana nk’igihugu cy’igihangange gifite ubushobozi bwa gisirikare bwo gutabara aho rukomeye muri Afrika.

Ishyaka PS Imberakuri ritabiciye ku ruhande, rirasanga kohereza ziriya ngabo muri kiriya gihugu byafatwa nk’aho Leta y’u Rwanda yigerezaho kuko ishaka kwiha igihagararo kirenze ubushobozi ifite muri politiki mpuzamahanga dore ko n’ibintu bitangiye gukomera kuko amakuru atandukanye yerekana neza ko ingabo z’u Rwanda zatangiye kugirira akaga muri kiriya gihugu.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda  gushyira mu gaciro aho gukomeza kuruca ikarumira,igatumiza Ministre w’Ingabo kugira ngo asobanurire Abanyarwanda iby’amasezerano y’inyabubiri Leta y’u Rwanda yagiranye na Repubulika y’Afrika yo Hagati yabaye nka ya mpamvu ingana ururo yatumye ingabo z’u Rwanda zoherezwa hutihuti muri kiriya gihugu none ubuzima bw’ abana b’u Rwanda bukaba buri mu kaga.

Ibyo ari byo byose,Ishyaka PS Imberakuri rirasanga  Leta y’u Rwanda igomba gukura ingabo yohereje muri kiriya gihugu mu rwego rw’amasezerano y’inyabubiri yabaye hagati y’ibihugu byombi kuko Abanyarwanda ntabwo babyariye kumenera amaraso igihugu kitari icyabo n’ibiri amambu biragaragara ko ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu buryo bunyuranyije n’imigenzo myiza iteganywa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano dore ko hari n’ibihugu byo mu Karere Repubulika y’Afrika yo Hagati iherereyemo byamaganye ingabo z’u Rwanda rugikubita.

Koko rero, mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano byavutse mu gihugu iki n’iki cyangwa mu Karere aka n’aka ko muri Afrika,Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika uteganya ko ibi bibazo bibanza bigakemurwa biciye mu nzira yumvikanyweho n’ibihugu bigize Akarere igihugu gifite ibibazo giherereyemo.Ku bireba igihugu cya Repubulika y’Afurika yo Hagati, ni Umuryango wa CEAC wagombaga kwiyambazwa ku ikubitiro. Kuba u Rwanda rwarohereje ingabo bidasabwe nibura n’uriya Muryango byafashwe nko kwihuruza ibi bikaba byitwa muri diplomasi kwivanga. Ibi byose bituma ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya gihugu zishobora kwibasirwa n’abenegihugu bacyo cyangwa n’izindi ngabo zikomoka mu bihugu byo muri kariya Karere kuko zifatwa nk’abacanshuro bakorera bimwe mu bihugu by’ibihangage birwanira igihagararo mu rwego rwa politiki mpuzamahanga.

Bikorewe i Kigali,kuwa 14 Mutarama 2021

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)