ISHYAKA PS IMBERAKURI RYAMAGANYE ICYEMEZO CY’UMUCAMANZA MU RUKIKO RW’IKIRENGA GIKOMEZA GUFUNGiRA ABAYOBOKE BA FDU INKINGI UBUSA.

Kuwa 8 Mutarama 2018 niho bwana SIBOMANA Sylvain umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi na MUTUYIMANA Anselme baburaniye mu rukiko rw’ikirenga aho bajuririga icyemezo cy’urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi ruri i Karongi rwabahanishije kuwa 13/01/2014 igifungo cy’imyaka itandatu buri wese ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 463 y’itegeko n° 01/2012/ol ryo kuwa 02/05/2012.

Kuri uyu wa 09 gashyantare 2018 ,saa saba n’igice nibwo urukiko rw’ikirenga rurangije umuhango wo gusoma urwo rubanza, aho rushoje rutegetse ko icyemezo cy’urukiko rukuru kidahindutse mu ngingo zacyo zose.

Rishingiye ku zindi manza zagiye zicibwa cyane ku banyapolitike batavuga rumwe na Leta ya Kigali

Rigarutse kandi ku byaha byarezwe aba bayoboke ba FDU Inkingi n’imyitwarire y’ubushinjacyaha ndetse n’inkiko zababuranishije

Ryibukije bimwe mubyo ubushinjacyaha bwabareze buvuga ko bwana Sibomana na Mutuyimana banenze gahunda za leta iyobowe na FPR Inkotanyi. Mubyo ubushinjacyaha bubarega kunenga harimo ko:

– Bavuze ko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ntacyo imariye abaturage kuko bajya kwivuza bakabura imiti bakabandikira kujya kugurira imiti muri farumasi ubwisungane batanze ntibugire icyo bubafasha mu kwishyura.

-Bavuze ko leta yita Ku mujyi wa Kigali gusa ikibagirwa icyaro aho ngo batanze urugero rw’umuhanda karongi rubavu wari utarakorwa.

– Bavuze ko leta ibeshya abaturage ko ikigega agaciro cyahozeho kandi mu mateka y’u Rwanda ntaho wa bisanga, abanyarwanda bahatirwa kugatangamo imisanzu irenze ubushobozi bwabo.

– Bavuze ko uburezi mu Rwanda nta reme bufite kandi ko n’abarangiza nta kazi babona.

– Bavuze ko leta izonga abaturage ibaka imisoro irenze.

– Bavuze ko mu Rwanda amazi n’amashanyarazi ari bike cyane.

Ishyaka PS Imberakuri risanga n’ubwo aba barezwe bahakanye ko batabivuze cyane ko n’abo ubushinjacyaha bwahatiye kubashinja babihakanye,ariko ntawashidikanya ko bimwe mu bibazo bwivugiye bibangamiye rubanda koko,bityo urukiko rukaba rutakagombye guhana uwavuze ko hari igihe ujya kwa muganga ntibaguhe umuti ukajya kuwigurira ngo byitwe ibihuha kandi bibaho kandi kuri benshi cyane ko abanenze nubundi bari mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta.

Ishyaka PS Imberakuri risanga uku kubogama kw’inkiko mu Rwanda bikomeza gushimagira nta shiti kwa kubura ubwisanzure bwazo cyane iyo zigeze ku batavuga rumwe na FPR Inkotanyi aho zisya zitanzitse ari nabyo bikomeza kwerekana mu buryo bweruye imikorere mini ya Leta ya Kigali yo gukomeza kuniga no kubuza rubanda ubwisanzure.

Ishyaka PS Imberakuri risanga uru ari urugamba rwo guharanira demokarasi rugikomeza bityo rikaba risaba impirimbanyi zose by’umwihariko Imberakuri kudacibwa intege n’ibi byose ahubwo ko ari igihe cyo kongera imbaraga n’ubushake kuko ibyiza byose biharanirwa.

Imana ibidufashemo!

Bikorewe i Kigali kuwa 9 Gashyantare 2018

Prezida interimeri wa PS Imberakuri

Sylver MWIZERWA (se)